Gitwaza yasezeye abakirisitu ba Zion, abasigira umukoro ku mishinga ya miliyoni 540 Frw

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Mutarama 2019 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi yasezeye abakirisitu b’itorero mbere yo kujya mu ivugabutumwa mu mahanga, anabatangariza imishinga itanu yo gushyigikira umurimo w’Imana mu 2019, ihagaze miliyoni zisaga 540 Frw.

Ni ubutumwa yatangiye muri Zion Temple mu Gatenga ku wa 6 Mutarama 2019.

Apôtre Gitwaza yeretse abakirisitu imishinga itanu bazashyigikira mu kwagura ubwami bw’Imana.

Yagize ati “Icya mbere ni uru rusengero, hari ibintu rukeneye. Ibyuma bitanga amahuhwezi byacu ntibikwiriye, bikora ku kigero cya 60%. Ntitubasha kubona ubukonje twifuza, dukeneye kubyongera ngo dufunge imyenge yose ituma urusaku rusohoka. Dufite ibikoresho bitanga amajwi bya kera cyane, turacyari muri analogue, ahandi hose bari muri Digital.’’

Uyu mushumba yavuze ko umushinga wo kugura ibyuma bishya uzatwara miliyoni 90 Frw.

Yagize ati ‘‘Sinzi niba mwari mwumva uko biba bimeze iyo Asaph Music International iririmba. Bivuga nabi kuko hari ibyabugenewe tudafite. Ibikoresho twifuza gushyiraho ku buryo amajwi atamena abantu umutwe. Bizafasha Asaph gusohora album itanyuze muri Studio. Iyo ubikoresheje wumva na we Imana iri guhabwa icyubahiro.’’

Umushinga wa kabiri ni ugutera inkunga igiterane ngarukamwaka cya Afurika Haguruka kiri mu iyerekwa rimaze imyaka 19, gihuza abantu bakomeye mu nzego zose ku mugabane.

Yagize ati ‘‘Iki giterane gitwara miliyoni 78 Frw. Aho na ho tugomba kwitanga.’’

Gitwaza yakomeje avuga ko umushinga wa gatatu ari ‘‘Radio na Televiziyo Authentic. Biravuga, bikadufasha ariko bikora mu buryo bwo hasi. Tudakabije ingengo y’imari bikoresha ku kwezi yaba miliyoni 12 Frw.’’

Umushinga wa kane ni umusozi w’amasengesho uri i Batsinda mu Mujyi wa Kigali ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 15.

Gitwaza yagize ati ‘‘Inyigo yo kuwubaka iri mu nzira kandi izatwara amafaranga menshi. Dukeneye kuhazitira, kuhatunganya no gushyiramo ubusitani. Byose bizatwara miliyoni 200 Frw.’’

Yahise ababaza ati ‘‘Mugize ubwoba? Ibizahakorerwa birenze izo miliyoni.’’

Umushinga wa gatanu ni misiyo n’indi mirimo ikorerwa hanze cyane Ibiro biri muri Israël byishyurwa $3000 ku kwezi arimo umushahara w’umukozi n’ubukode.

Yagize ati ‘‘Ibiro byacu mu Mujyi wa Yerusalemu mu gace gatuwe n’Abayuda. Umukozi wacu aritanga kuko tumuhemba $1400 bitewe n’ubuzima buhenze cyane.’’

Amezi atatu yo kwimura icyicaro cya Zion muri Amerika

Gitwaza yasezeye ku bakirisitu mbere yo kujya muri Amerika aho azimura icyicaro cya Zion Temple cyabaga i Atlanta, kigiye kujya Dallas muri Leta ya Texas.

Yagize ati ‘‘Birasaba ko njya kwimura itorero no gutangiza icyicaro gishya cya Dallas. Rizaba rihagarariye andi matorero muri Amerika. Ngiye muri iyo mirimo, mushobora kumbura igihe gito. Ndasaba ngo munsengere. Ngiye gutangira urusengero kuri zeru, turebe icyo Imana izatanga. Mu myaka itanu, tuzaba dufite amatorero akomeye 50 muri Leta zose za Amerika.’’

Gitwaza yakomoje ku ihishurwa ryo guhuza itorero muri buri leta n’igihugu kimwe muri Afurika.

Ati “Tuzasaba abari mu rusengero kuzana ubumenyi bwabo hano. Afurika ifite ijambo ariko ikeneye kubakwa no gufashwa binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.’’

Yamurikiye abakirisitu abapasiteri bazajya bagezaho ibibazo byabo, ibinaniranye akaba ariwe babishyikiriza.

Gitwaza yavuze ko buri mukirisitu azatanga uko Imana izamushoboza. Ati ‘‘Si igitugu ariko niba iwanyu ari muri Zion Temple cyangwa uhakunda gira icyo uhakorera ngo tuve mu gitutsi. Twirirwa dutukwa kubera uriya musozi ndetse ibikoresho byacu birashaje. Zion iri mu nsengero z’icyitegererezo zireberwaho.’’

Gitwaza azaba ari Kigali na Dallas inshuro nyinshi, rimwe na rimwe azajya abwiriza akoresheje ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko azava i Dallas ajya i Sydney muri Australia na Koreya kuhatangiza insengero za Zion Temple.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi yatangarije abakirisitu imishinga itanu bakwiye gutera inkunga mu 2019
Gitwaza yavuze ko 2019 ari umwaka wo kuramya kuzuye muri Zion Temple

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza