Groove Awards Rwanda 2019 yinjijwemo ibyiciro bishya birimo n’icy’umwana ufite impano ihambaye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ibihembo bya Groove Awards Rwanda bihabwa abantu bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi byashyizwemo ibyiciro bishya bitari bisanzwe birimo.

Ibyiciro bishya byinjijwe mu irushanwa ry’uyu mwaka birimo umunyamakuru mwiza w’umwaka (hano ntibazagendera ku kuba akora kuri radio cyangwa kuri televiziyo) umuntu wese ukora itangazamakuru ryerekeranye no gutangaza ubutumwa bwiza niyo yaba akorera kuri Youtube azahembwa.

Ikindi ni icy’Umwana muto w’umunyempano, muri iki cyiciro hazahembwa umwana ufite impano kurusha abandi bazaba bahatanye.

Aba bana bahawe amahirwe ni abafite hagati y’imyaka itatu na 15. Ntabwo azaba ari umuririmbyi gusa ushobora guhatana ahubwo hanashyizwemo n’abandi bafite impano zirimo kubyina, kwigisha ijambo ry’Imana no gucuranga ibicurangisho bitandukanye bya muzika.

Muri iki cyiciro amatsinda y’abana akora ibikorwa bitandukanye mu ruganda rw’umuziki wo guhimbaza Imaba yemerewe guhatana.

Harimo kandi ikindi cyiciro cy’Umuyobozi w’Itsinda riramya Imana wahize abandi. Aha ho hazahembwa umwe mu bayobozi b’itsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uhiga abandi.

Icyiciro cya nyuma mu bishya bongewemo ni icya MC mwiza, hano hazahembwa abayobozi b’ibikorwa bitandukanye mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana; birimo ibitaramo, inama n’ibindi.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 5 Ukuboza 2019, ku bahanzi b’abaririmbyi, ababyinnyi, amakorali, amatsinda n’abandi. Kuva ubwo abakurikiranira hafi ibikorwa by’umuziki uhimbaza Imana bafunguriwe amarembo yo kuzuza ‘forms’ zo kwiyandikisha no gutanga amahirwe muri iri rushanwa.

Ubwo batangizaga kwiyandikisha muri ibi bihembo uyu mwaka ni nabwo hatanzwe ibihembo by’umwaka ushize, byatindijwe no kuba barabikoresheje hanze bigatinda kugera muri Kenya kandi ariho byari kuva bizanwa mu Rwanda.

Nyuma yo kwiyandikisha hazabaho kwicarana n’inararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (abanyamakuru, abahanzi, producers n’abandi) batoranye abazahatanira ibihembo, urutonde rwa nyuma rwemezwe n’abagize akanama nkemurampaka.

Nta matora azabaho, ahubwo abagize akanama nkemurampaka ni bo bazicara bahitemo mu bunararibonye bwabo abahize abandi.

‘Forms’ zo kwiyandikisha ziri hanze kugeza tariki 19 Ukuboza 2019. Ziri ahantu hatatu: Mu mujyi kuri Radio Umucyo, i Nyamirambo ku biro bya Impinga.com no ku Kisimenti kuri RAAH Supermarket no kuri internet ziriho ku rubuga rwa Groove: www.grooveawards.co.rw.

Irushanwa rya Groove Awards mu 2019 rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Better together’ yakuwe muri Zaburi 133:1.

Abatsindiye ibihembo bya Groove Awards bazatangazwa mu mugoroba w’akataraboneka uteganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020.

Bosco Nshuti ni we wegukaye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka mu bahimbaza Imana mu mwaka wa 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza