Ibihembo bya Sifa Rewards ku nshuro ya gatanu bigiye gutangwa mu isura idasanzwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 11:21
Yasuwe :
1 0

Ibihembo bya Sifa Rewards bihabwa abantu b’indashyikirwa mu bikorwa by’iyamamazabutumwa mu Rwanda bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu mu birori biteguye mu buryo budasanzwe.

Sifa Rewards itegurwa n’Ikigo cy’Ivugabutumwa rya Gikirisitu, Isange Corporation, yashinze imizi mu 2013 mu ntego yo gushyigikira abanyamadini n’ibigo byateje imbere umuryango Nyarwanda.

Muri uyu mwaka, urutonde rw’abazahembwa rugizwe n’ibyiciro 15, byiganjemo abimakaje, banasakaza ubutumwa bwiza barimo Umuryango Women Foundation Ministries ukuriwe na Apôtre Mignone Kabera; Bishop Margaret Rwandamura, Prof Dr Rwigamba Balinda watangije Kaminuza ya ULK, akaba aheruka no gusohora igitabo yise ‘Umukirisitu w’Ukuri’.

Umuyobozi wa Isange Corporation itegura iki gikorwa, Ntigurirwa Peter, yatangarije IGIHE ko Sifa Rewards imaze kwaguka ndetse ihabwa agaciro n’ab’ingeri zinyuranye bituma buri mwaka yadukana udushya.

Yagize ati “Umwihariko wa Sifa Rewards kuri iyi nshuro uri mu mitegurire yayo cyane mu bijyanye n’abayobozi bazayitabira bo mu nzego za Leta; binagaragaza ko igikorwa cyatangiye kumvikana no guhabwa agaciro. Ikindi abo twahembye mu bihe byatambutse na bo bazaba bahari muri iki gikorwa.”

Yakomeje atangaza ko kuri iyi nshuro mu bazahembwa harimo abashyigikira gahunda za leta binyuze mu ivugabutumwa.

Yagize ati “Bimwe mu byiciro twafashe muri uyu mwaka biri mu mujyo wa gahunda za leta udahabanye n’ivugabutumwa nk’ubukangurambaga mu bikorwa byo gutanga amaraso. Muri iki gikorwa kandi kizitabirwa n’inzego za leta hazatangwa ibiganiro kuri mituweli, ubukungu n’izindi gahunda.”

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2013, icyo gihe gihabwa Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Byiringiro Esron, byaje kwaguka bihabwa n’abandi biganjemo ababarizwa mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Abagiye bagihabwa bahamya ko byabongereye imbaraga mu mikorere igamije guhindura imibereho y’Abanyarwanda, binabera isomo abakora nabi banaboneraho n’umwanya wo kwikosora.

Mu byifuzo bya Isange Corporation yifuza ko ku bufatanye bwa Leta n’abikorera iki gikorwa cyakwaguka kikagera no ku yindi migabane y’isi, ku buryo n’abanyamahanga bazajya bahamagarwa bakishimira kuza mu Rwanda guhabwa ibi bihembo.

Ibihembo bya Sifa Rewards kuri iyi nshuro bizatangwa mu gitaramo kizatangira saa cyenda z’amanywa ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2017, kizabera muri Marriot Hotel.

Abazacyitabira bazasusurutswa n’abahanzi barimo umuramyi Israel Mbonyi, umukirigitananga Deo Munyakazi, Korali Rugamba Cyprien n’itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Amasimbi n’Amakombe ndetse na Korali Seraphim Melodies yo mu Itorero rya AEBR iri no mu bazahembwa.

Sifa Rewards iheruka gutangwa ku ya 6 Ugushyingo 2016; ibihembo byari mu byiciro 30 bigizwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero, abanditsi b’ibitabo, abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, inzego za Leta zirimo polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ibitaro bya Kabgayi n’abandi.

Urutonde rw’abazahabwa ibihembo muri Sifa Rewards 2017:

1. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS): Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.

2. Umuryango wa Gikirisitu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

3. Umuryango wa Gikirisitu ADRA Rwanda: Ushimwa ko wafashije impunzi.

4. Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’Imari cya Gikirisitu cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

5. Lycée Notre dame de Cîteaux: Ishuri ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

6. Pasiteri Nyamutera Joseph uyobora Rabagirana Ministries: Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.

7. Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

Apôtre Mignone uyobora Women Foundation Ministries iri mu bazahembwa

8. Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo kuri radiyo.

9. Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye by’umwihariko mu bitaro bya CHUK.

10. Itorero Inkurunziza: Yatangije amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour

11. Musenyeri Kolini Emmanuel: Yasigasiye ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

12. Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

Prof Dr Rwigamba Balinda usanzwe ari n’umukozi w’Imana, ari mu bazahembwa

13. Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

Rugamba Sipiriyani n'umugore we Mukansanga Daphrose

14. Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.

15. Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuri rya tewoloji rifite ireme ry’uburezi.

Israel Mbonyi umaze kwigarurira imitima ya benshi, azataramira abazitabira iki gitaramo
Ibihembo bya Sifa Rewards ku nshuro ya gatanu bizatangwa ku bantu bari mu byiciro 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza