Ibihumbi by’Abakirisitu n’Abayobozi bakuru b’Igihugu bitabiriye iyimikwa rya Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’Abakirisitu Gatolika n’Abayobozi bakuru b’igihugu bateraniye kuri Stade Amahoro i Remera mu muhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Abasaga 25 000 n’abandi bashyitsi baturutse muri Tanzania, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi, u Butaliyani na Espagne nibo bitabiriye uyu muhango.

Mu bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance; uw’Ubutabera, Johnston Busingye; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba.

Uyu muhango witabiriye n'abayobozi bakuru mu nzego z'igihugu
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; uw'Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance n'Ubutabera, Johnston Busingye ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Meya w'Umujyi wa Kigali, Chantal Rwakazina, akurikiye igitambo cya Misa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi
Chorale de Kigali niyo yasusurukije igitambo cya misa
Abakaraza b'ingoma bari babukereye...
Abapadiri benshi bayobotse uyu mushumba mushya bahawe
Musenyeri Harorimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri mu muhango wo kwimika Kambanda
Usibye kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Kambanda yaragijwe na Diyosezi ya Kibungo
Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru
Perezida Kagame asuhuza Musenyeri Kambanda ugiye kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali
Abakirisitu Gatolika barenga ibihumbi 25 bitabiriye uyu muhango

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza