Ibirori biratashye! Nambajimana uheruka kuva mu gipadiri agiye kurongora umukobwa bakuranye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Mata 2019 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2018 nibwo hasakaye inkuru y’uko Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu, yasezeye ku busasurodoti akiyemeza inzira y’umukirisitu usanzwe ku mpamvu yise ize bwite.

Gusezera uwo murimo w’abihayimana ntibyagarukiye aho, ahubwo Nambajimana yahise ava muri Kiliziya Gatolika ayoboka Itorero Angilikani, ubu asengera muri Paruwasi ya Remera. Impamvu ntigoye kuyumva kuko Kiliziya Gatolika itari gupfa guha umugisha isezerano rye n’uwo yihebeye, cyane ko yari yarayisezeranyije kuba “umusaserudoti iteka”.

Gusa nanone iyi ntiyaba impamvu ikomeye yo kuva muri Kiliziya Gatolika kuko byari gusaba ko abanza kwandikira Papa, akamusubiza asesa isezerano rya mbere ry’ubusaserdoti, akitwa umulayiki hanyuma akabona gushyingiranwa n’uwo yihebeye.

Nyuma y’amezi hafi atanu Nambajimana yiyambuye ibishura, ubu imyiteguro ni yose ngo abisimbuze ikoti na karuvati ajye gusaba no gukwa umukobwa bakuranye, Souvenir Alphonsine.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE:

IGIHE: Ni byo koko uritegura gushyingirwa?

Nambajimana:Nibyo rwose ngiye gusezerana kubana akaramata n’umukunzi wanjye. Tariki ya 14 Kamena 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bizabera Kimironko […] hanyuma tariki ya 15 dusezerane imbere y’Imana muri St Peter i Remera.

IGIHE:Umukunzi wawe mwamenyanye ryari ?

Nambajimana: Twamenyanye cyera cyane kuko tuvuka mu Kagari kamwe, birumvikana ni mu Murenge umwe. Murabyumva namwe abantu bavukiye mu gace kamwe, abo baziranye nibo tuziranye, aranzi nanjye ndamuzi.

Mbere yasengeraga muri EAR Kimironko, ariko kubera ko njye nsengera muri EAR ya Remera, agomba kuza akansanga aho nsengera.

IGIHE:Ni we watumye usezera ubuseserdoti?

Nambajimana:Nta ruhare yabigizemo, twari tuziranye ariko tudafite intumbero yo kuzashinga urugo. Twari tuziranye nka kumwe abantu bavuka mu gace kamwe baba baziranye gusa. Umushinga wo gushinga urugo aho uziye nasanze nawe awufite ariko ntiyari azi uzaba umugabo we.

IGIHE: Ntabwo wicuza kuba padiri mbere hose?

Nambajimana: Nta muntu ujya utangira umushinga ateganya ko uzahomba, kandi umuntu muzima ajya gushyira umushinga mu bikorwa yarabanje kuwiga. Narabanze nsuzuma imbaraga n’intege nke zawo mbihuza n’ubunararibonye nagize ndi umusaseridoti mbona ko umushinga wo kurongora uzampira.

Kimwe mu bintu bijya bisenya ingo ni igihe abantu birukanye Imana mu buzima bwabo. Nta rugo rushobora kubura ibigeragezo ariko njye nishingikirije ko urugo rwacu njye na Alphonsine niturwubakira ku Mana nta kizatunanira.

IGIHE:Wabonye akazi gashya umaze kuva mu bupadiri?

Nambajimana:Ntabwo ndagira akazi gahamye ariko nkora ibiraka nkabona isabune kandi kugeza ubu ndayibona. Umukunzi wanjye we afite akazi gahoraho.

Nize ibijyanye n’ubujyanama (counseling psychology) mfitemo icyiciro cya gatatu cya kaminuza nakuye muri Mount Kenya University, ariko nkora ibiraka ubungubu.

IGIHE: Nta bandi bapadiri mwaganiraga bafite igitekerezo cyo kuvamo bagashaka abagore?

Nambajimana: Igitekerezo nk’icyo ngicyo ubundi umuntu w’imfura ntabwo akivuga, ni igitekerezo umuntu agira kikaganisha ku mwanzuro ushobora kubaka bamwe abandi ugasa n’ubasenye. Kubera ko burya abantu ntabwo bakira ibintu kimwe, hari umuntu ushobora kumva umwanzuro nk’uriya nafashe agasa nk’uhungabana.

Igitekerezo nari ngifite muri njye ntawe nakibwiye kugeza ku munsi nabwiye Musenyeri nti nsoje ubutumwa. N’uwari kuba afite icyo gitekerezo nta wigeze akimbwira kugeza ubu. Hari n’igihe ubiganira n’umuntu hakagira inzitizi zibaho, njye ninazo mpungenge nari mfite.

IGIHE:Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abapadiri b’abatinganyi cyangwa babyarana n’abagore batashatse. Hari icyo ubiziho?

Nambajimana:Ibyo bintu bintu byo kubyara ni ibikorwa bidasazwe njye niko nabivuga nkurikije indangaciro namenye. Ni ibintu bishoboka mu buzima bw’abihayimana kuko nabo ari abantu, ariko njye ku ruhande rwanjye ntawe nigeze menya ukora ibyo bintu.

Ndacyeka ko bishobora kuba biba mu bindi bihugu kuko njye mu maparuwasi yose nabayemo n’abo twabanye ntabwo nigeze mbona umupadiri w’umutinganyi.

Cyakora njye ku giti cyanjye numvaga nagombye kugira umuntu tubonana ngakora imibonano mpuzabitsina, ariko nkumva ntibihuye n’inshingano nari mfite zo kwiha Imana. Ni yo mpamvu navuze nti aho kugira ngo nzahemuke reka nsezere, ubutumwa nagombaga gukora muri Kiliziya Gatolika ngiye kubukomeza noneho ndi umugabo ufite umugore.

IGIHE:Abapadiri mwabanaga bakubwiye iki umaze kubasezeraho?

Nambajimana: Abasaseridoti twabanye ndetse n’abakirisitu barambwira bati ni uko ni uko (felicitation) bati nta kubaho udafite icyerekezo.

Mu buzima njye nemera ko niba ntari padiri ngo mbe nitangira intama z’Imana ngomba kuba umugabo nkitangira intama z’Imana.

IGIHE:Ni ubuhe butumwa uha bagenzi bawe wasize mu gipadiri?

Nambajimana:Abo twabanye mu bupadiri twabanye neza, hari n’indirimbo nigeze kubaririmbira mvuga ko ari abantu b’abagabo. Ikindi nababwira ni ugukomeza kunga ubumwe, bakomere ku murimo w’ubuseseridoti kuzageza ku ndunduro. Naboneraho no kubabwira ko indangagaciro nonse nzazubakisha urugo, burya urugo ni kiliziya ntoya.

Inkuru bifitanye isano: Padiri Nambajimana wo muri Paruwasi ya Nyamasheke yasezeye ku murimo w’Ubupadiri

Nambajimana Donatien uheruka gusezera mu gipadiri agiye kurongora
Souvenir Alphonsine agiye gushyingiranwa na Nambajimana Donatien

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza