Ibirori byo gusoza Groove Awards Rwanda ku nshuro ya kane (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Ugushyingo 2016 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kane mu Rwanda,hatanzwe ibihembo bya Groove Awards ku bahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa bahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Ibi birori byabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016, byitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu matorero n’amadini atandukanye mu gihugu, bagera ku bihumbi bibiri.

Mu bihembo byatanzwe Gisubizo Ministries yatunguranye yegukana ibihembo byose bitatu mu byiciro yari yashyizwemo, birimo icya Korali y’Umwaka, indirimbo y’umwaka ndetse n’indirimbo yo kuramya y’umwaka.

Igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bagabo cyatwawe na Albert Niyonsaba, naho mu cyiciro cy’abagore gitwarwa na Pastor Grace Ntambara.

Igihembo cy’umuririmbyi mwiza uririmba injyana ya Hip Hop cyatanzwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne cyahawe Mugemana Dieudonné (MD) wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Yesu ni Umwami.”

Ku ikubitiro byatangajwe ko hagomba guhembwa abari mu byiciro 13, ariko haje kwiyongeraho ibindi bine birimo icy’umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda cyahawe Adrien Misigaro, umuntu utunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, umwanditsi mwiza w’indirimbo, umuterankunga mwiza mu ivugabutumwa cyahawe Alain Numa ndetse n’umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane wahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda na MTN Rwanda, igihembo cyahawe Thacien Titus mu ndirimbo ye ‘Aho ugejeje ukora’.

Muri ibi byiciro 13, amajwi yabazwe hakurikijwe uburyo abantu batoye, bakoresheje ubutumwa bugufi n’ubwo kuri internet byari bifite 80%, akanama nkemura mpaka kakagira 20%.

Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko yishimiye kubona intambwe iri rushanwa rimaze gutera ndetse avuga ko kuba ritagamije guhanganisha abahanzi nk’uko abaritegura babyemeza ari ikintu cy’agaciro.

Yagize ati “Nta muntu waje muri iri rushanwa watsinzwe buri wese yarakoze kandi yakoze neza umusaruro awubonera mu buryo Abanyarwanda banezezwa n’ibyo akora. Ndabasaba ko ubutumwa dutanga kubuhuza n’ingiro kugirango turusheho kuba urumuri rw’iyi Si.”

Muri iki gitaramo haririmbyemo abahanzi batandukanye basusurukije abari bacyitabiriye barimo Serge Iyamuremye, Gabby Kamanzi, Kingdom of God Ministries hamwe n’umuhanzi waturutse muri Kenya Dady Owen.

Inkuru bifitanye isano: Abanyempano bakwiye gufasha ubwoko bw’Imana kutazakwamira ku Isi- Minisitiri Uwacu

Umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, Francine Havugimana afungura ku mugaragaro igitaramo
Umuraperi MD(ibumoso) watwaye igihembo na Professor P bari bahanganye
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Jeanine Mukabacondo umugore wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick, Fortran Bigirimana n'umugore we bareba uko ibihembo bitangwa
Gaby Kamanzi niwe wahawe igihembo cy'indirimbo nziza y’amashusho
Gaby Kamanzi yishimira igihembo yahawe
'Arankunda' ya Gaby Kamanzi yahembwe nk'indirimbo nziza y'amashusho
Bamwe mu baririmbyi ba Gisubizo Ministries bahimbaza Imana
Nzahoyankuye Peace Nicodem ukora Gospel Magic Mix kuri MAGIC FM yakira igihembo cy'ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio
Kingdom of God Ministries mu ndirimbo zabo zikunzwe bataramiye abitabiriye Groove Awards
Minisitiri Uwacu Julienne(iburyo) aganira na Francine Havugimana uyobora Groove Awards Rwanda. Ku rundi ruhande ni Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface (wambaye ikote ry'umukara) na Bishop Fidèle Masengo
Judo Kanobana (iburyo)na Nelson Mucyo mu bitabiriye igitaramo
Minisitiri Uwacu Julienne n'Umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, Francine Havugimana
Nelson Mucyo wahembwe nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo
Fortran Bigirimana n'umugore we batangaza umuhanzi watsindiye igihembo muri Diaspora
Uwakiriye igihembo cyahawe Adrien Misigaro ukorera umuziki hanze y'igihugu
Diana Kamugisha ashyikiriza igikombe Ange Daniel Ntirenganya wabaye umunyamakuru wa Radio mwiza w’umwaka
Umuhanzi Patient Bizimana atangaza indirimbo yo kuramya y'umwaka
Igihembo cy'umuterankunga w’imena mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana (Outstanding contributor) cyahawe Alain Numa (MTN)
Arsène Tuyi yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza ukizamuka muri Groove Awards Rwanda 2016
Judo Kanobana atangaza uwatsinze
Gisubizo Ministries bishimira kimwe mu bihembo bitatu bahawe
Minisitiri Uwacu Julienne ageza ijambo ku bitabiriye igitaramo mbere yo gutangaza umuraperi w'umwaka
Minisitiri Uwacu na MD watwaye igihembo cy'umuririmbyi mu njyana ya Hiphop hamwe n'itsinda ryaje rimuherekeje
MD ati " Yesu ni Umwami"
Abakora ikiganiro cya Power of Praise kuri Royal TV bishimira igihembo bahawe
Abitabiriye iki gitaramo bakozweho n'indirimbo za Dady Owen by'umwihariko iyitwa Tobina
Judo Kanobana (ibumoso) aganira na Diana Kamugisha
Patient Bizimana aganira na Havugimana Francine uyobora Groove Awards Rwanda
Umuhanzikazi Tonzi areba uko ibihembo bitangwa
Pst Grace Ntambara wegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka mu cyiciro cy'abagore
Pst Grace Ntambara yari yasazwe n'ibyishimo
Albert Niyonsaba ashyikirizwa igihembo cy'umuhanzi mwiza mu cyiciro cy'abagabo
Byari ibyishimio kuri Albert Niyonsaba n'abavandimwe be
Umuhanzi Dady Owen(ibumoso) na Dr Ofweneke wayoboye iki gitaramo
Fanny Wibabara na Dr Ofweneke bari bayoboye igitaramo

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza