Kayihura Derrick wari mu itsinda ry’ababyinnyi rya Shining Stars yitabye Imana

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 2 Gashyantare 2019 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Umwe mu babyinnyi bari bagize itsinda Shining Stars ryo itorero rya Evangelical restoration Church, Kayihura Derick, yitabye Imana kuri uyu wa 02 Gashyantare 2019 azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muramyi yatangajwe ku rubuga rwa Instagram rwa Shining Stars mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu.

Kayihura Derrick yari ashinzwe ubuzima bw’umwuka mu itsinda ry’ababyinnyi rya Shining Stars, akaba umunyamasengesho n’umuvuga butumwa ukomeye.

Yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaranye uburwayi bwazahaje umubiri we.

Itangazo rya Shining Stars rivuga ko Kayihura Derrick yari umuntu ukunda gusenga kandi uhorana ibyishimo buri munsi.

Rigira riti “Icyadutangaje cyane ni ukuntu yaduhamagaraga hafi ya twese saa cyenda z’ijoro ngo dusenge buri munsi, Derrick nta na rimwe twamubonye arakaye.”

Mbere y’uko yitaba Imana abagize Shining Stars bakoze amasengesho yo kumusabira ndetse bamwe ngo bari beretswe ko ari bwitabe Imana.

Itangazo rikomeza riti “Ijoro ribanziriza ugutaha kwa Derrick twakoze amasengesho yo kumusengera, mu gihe cy’akaruhuko babiri muri twe bagize inzozi z’iryo taha rya Derrick, Imana yaraduteguye kandi Derrick nawe yariteguye, turashima Imana ko yamuduhaye kandi ko yamukoresheje mu gihe cye.”

Kayihura Derrick yaherukaga kugaragara mu bikorwa bya Shining Stars ku Bunani. Yaherukaga kwandika kuri konti ya Instagram amagambo agaragara muri Zaburi 27:4 agira ati “Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.”

Ifoto ya nyuma Kayihura Derrick yafashwe ari mu bikorwa by'ivugabutumwa
Kayihura Derrick afatanye na Masasu babyinira Imana
Kayihura Derrick yakundishaga bagenzi be gusenga cyane
Shining Stars babuze umuntu w'ingenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza