Kigali: Urusengero rwa Bishop Rugagi n’Inkuru Nziza zafunzwe (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Gashyantare 2018 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Urusengero Redeemed Gospel Church rwa Bishop Rugagi Innocent n’urw’Itorero Inkuru Nziza ziherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati zafunzwe kubera kutubahiriza ibyo zasabwe gukosora n’Akarere ka Nyarugenge.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2018 nibwo izi nsengero zombi zashyizweho ingufuri.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uru rusengero rwo kwa Rugagi rwafunzwe nyuma y’amakuru umwe mu baruturiye yatanze avuga ko rusakuza cyane mu gihe cy’amateraniro bikamubangamira.

Iki cyemezo cyo gufunga insengero cyafashwe nyuma y’igihe ba nyirazo hari ibyo basabwe gukosora ariko ntibyakorwa.

Urusengero rwa Bishop Rugagi rufunzwe mu gihe itorero ayobora riri mu giterane cy’iminsi 77 cyahawe izina rya "Habwa’’ kiba buri munsi nimugoroba.

Bishop Rugagi yasabwe kwimurira ibikorwa by’urusengero ahandi kuva mu Ukwakira 2017, umwanzuro atashoboye gushyira mu bikorwa.

Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza ko abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.

Ingingo ya 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.

Akarere ka Nyarugenge kafunze urusengero rwa Bishop Rugagi
Rugagi yasabwe kwimura ibikorwa by’urusengero bye mu mpera z'umwaka ushize
Imbere mu rusengero harimo intebe nsa
Redeemed Gospel Church iyoborwa n'umunyabitangaza Bishop Rugagi iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi yo kwa Rubangura
Bishop Rugagi yasabwe kwimurira ahandi ibikorwa by'uru rusengero rwe
Urusengero rwafunzwe nyuma y'uko Bishop Rugagi atujuje ibyo yasabwe n'Akarere ka Nyarugenge kuva mu Ukwakira 2016
Urusengero rwafunzwe mu gihe bari mu giterane cy'iminsi 77 cyiswe "Habwa"
Mu Itorero Inkuru Nziza hamaze iminsi havugwamo umwuka utari mwiza
Icyicaro cy'Itorero Inkuru Nziza giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza