Kwita urusengero ‘Cathedrale’ cyangwa ‘Bazilika’ bituruka kuki?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Iyo uvuze amagambo ‘Cathedrale’ cyangwa ‘Bazilika’ byumvikana nk’inshoberamahanga mu matwi no mu bitekerezo bya benshi, bagahitamo kwiha amahoro babifata nk’ahantu ho gusengera dore ko aricyo gikorwa nyamukuru kihakorerwa.

Aya magambo atandukaniye mu bisobanuro no mu nkomoko ariko afite aho ahurira cyane cyane mu bikorwa nyir’izina n’akamaro kayo mu myemerere ya gikiristu.

Ijambo Cathedrale mu kilatini ni cathedra bivuga ‘icyicaro’. Mu gisobanuro nyacyo, rivuga ahari icyicaro cy’umwepiskopi uyobora diyosezi. Iri jambo rikoreshwa mu madini n’amatorero agira ubutegetsi bugera ku mwepiskopi nka Kiliziya Gatolika, Angilikani, Orthodox, amwe mu madini akomoka ku myemerere ya Martin Luther King Jr. n’abametodisiti.

Amateka agaragaza ko Cathedrale yatangiye mu mwaka wa 313 ubwo umwami w’abami Constantine I yemeraga ubukirisitu akanatangaza ihumure ry’uko abakirisitu bemerewe gusenga nta kibahungabanya.

Mbere y’icyo gihe ntabwo zabagaho nkuko mbere y’ikinyejana cya kane nta bukirisitu bwabagaho ngo abepisikopi babeho babayoboye. Ihumure rya Constantine ryatumye abakirisitu biyegeranya baherako barema na Cathedrale ya mbere.

Insengero ziswe Cathedrale bwa mbere mu kinyejana cya kane ni izo mu Butaliyani, Espagne, Afurika ya Ruguru n’igice cy’Uburengerazuba bw’u Burayi cyitwaga ‘Gaul’. Gusa mu Burayi bwose na Amerika izina Cathedrale ryatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 12.

Muri Cathedrale ya Mutagatifu Mikayile i Kigali harimo intebe ya Musenyeri yitwa 'Cathedra'

Bazilika

Mu mateka y’abaromani ba kera, Bazilika yari inyubako nini za leta zifite imyubakire yihariye y’ishusho y’urukiramende, aho uruhande ruto ruteye nka kimwe cya kabiri cy’uruziga. Mbere ijambo Bazilika ryasobanuraga ubwami.

Bazilika z’abakirisitu zubatswe zagendeye ku gishushanyo cy’iz’abaromani ariko zo zitwa Kiliziya. Iyi sano igaragara cyane kuri Bazilika ya Sainte-Marie-Majeure i Roma.

Hari amoko abiri ya bazilika; inini n’intoya. Kiliziya Gatolika yemera Bazilika enye nini zose ziri i Roma n’i Vatican. Izo ni Bazilika ya Mutagatifu Yohani y’i Laterano ariho Papa aba, Bazilika ya Mutagatifu Petero, Bazilika ya Saint-Paul-hors-les-murs na Bazilika ya Sainte-Marie-Majeure.

Imibare yo mu 2016, igaragaza ko ku Isi yose hari bazilika nto 1 752, aho izigera kuri 570 ziri mu Butaliyani naho 171 zikaba mu Bufaransa. Afurika habarizwa bazilika nto 20 gusa, enye muri zo zubatse muri Ghana, muri Aziya hari 55 aho mu Buhinde hari 22. Mu Rwanda habarizwa bazilika imwe nto yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kabgayi mu 1992.

Amategeko Kiliziya igenderaho avuga ko nta Kiliziya ishobora kwitwa Bazilika bitemejwe n’i Vatican kwa Papa. Bazilika usanga akenshi ari ahantu hafite amateka akomeye muri kiliziya, ku buryo hakorerwa ingendo nyobokamana.

Izizwi cyane zikorerwaho izo ngendo ni nka Bazilika ya mutagatifu Sépulcre i Yeruzalemu, iy’Umwamikazi w’i Lourdes, Bazilika y’umwamikazi w’i Fatima muri Portugal. Izizwi cyane muri Afurika zirimo Bazilika y’umwamikazi w’amahoro i Yamoussoukro muri Côte d’Ivoire, na Bazilika y’umwamikazi wa Afurika y’i Alger muri Algeria.

Nubwo bitandukanye, birashoboka ko Bazilika yanaba Cathedrale. Urugero ni aho Bazilika ya Mutagatifu Yohani y’i Latran ari Cathedrale ya Papa na Bazilika ya Mutagatifu Denis i Paris nayo ikaba Cathedrale.

Mu Rwanda habarizwa bazilika imwe nto yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kabgayi mu 1992

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza