Padiri Marc Karumugabo yashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Padiri Marc Karumugabo wo muri Paruwasi ya Byiza, Diyoseze ya Butare, witabye Imana azize kanseri yo mu maraso, yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we n’abihayimana b’ingeri zitandukanye.

Ku wa Mbere nibwo inkuru y’urupfu rwa Padiri Karumugabo yamenyekanye. Padiri Karumugabo wari warakuwemo impyiko yatangiye kwivuza cyane muri Werurwe 2017.

Padiri Karumugabo yashyinguwe ku wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2017. Igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyatangiwe kuri Cathédrale ya Butare mbere y’uko ashyingurwa mu irimbi ry’Abapadiri.

Padiri Karumugabo wari umaze amezi agera kuri abiri ahawe Ubupadiri, akomoka muri Paruwasi ya Nyamiyaga. Yasoreje amashuri ye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaherewe Ubupadiri i Kabgayi kuwa 22 Nyakanga 2017 ubwo hizihizwaga imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda.

Igitambo cya Misa yo gusabira Padiri Marc Karumugabo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abihayimana
Umurambo wa Padiri Karumugabo usohorwa mu kiliziya
Padiri Marc Karumugabo yasezeweho bwa nyuma
Padiri Karumugabo yashyinguwe mu irimbi ry’abapadiri riri hafi na Cathédrale ya Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza