Papa Francis aragirira uruzinduko rw’amateka muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2019 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Papa Francis aragera muri Leta zunze Ubumwe z’Abarbu kuri iki cyumweru, abe abaye Papa wa mbere usuye iki gihugu.

Papa Francis agiye ku butumire bw’igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan, wimye ingoma muri iki gihugu, ngo yitabire inama mpuzamadini.

Uru rugendo rw’amateka ruzanarangwa n’igitambo cya Misa izaba ku wa kabiri, byitezwe ko izitabirwa n’abantu ibihumbi 120.

BBC yanditse ko uru ruzinduko rwa Papa Francis ruraza gukurikiranirwa hafi, harebwa niba hari icyo avuga ku ntambara yo mu gihugu cya Yemen.

Papa Francis yamaganye aya makimbirane Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifitemo uruhare kuko ziri mu rugaga ruyobowe n’Arabie Saoudite.

Mu mwaka ushize wa 2018, Papa Francis yasabye amahanga kwirinda ko ibintu bizamba mu mahano n’ubundi amaze gutikiriramo abantu yo muri Yemen.

Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zituwe n’abakristu Gatolika bagera hafi kuri miliyoni imwe mu baturage bagera hafi kuri miliyoni 10 batuye iki gihugu, benshi muri bo bagiye baturuka mu gihugu cya Philippines cyangwa mu Buhinde.

Mu butumwa bwa videwo yatangaje ku wa kane, Papa Francis agira ati "Nishimiye aka kanya Nyagasani yampaye ngo nandike, ku butaka bwanyu mukunda, ipaji nshya mu mateka y’imibanire y’amadini".

"Kwizera Imana biraduhuza, ntabwo bidutanya, bituma turushaho kwegerana nubwo dufite ibidutandukanya, bituma twitarura ubushyamirane no kudakundana".

Yashimye Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nk’ubutaka buri kugerageza kuba intangarugero yo kubana, y’ubuvandimwe mu bantu, n’ahantu hahurirwa n’abantu b’imico itandukanye’.

Mu gihe azaba ari mu murwa mukuru Abu Dhabi, Papa Francis azahura kandi na Sheikh Ahmed al-Tayeb, Imam mukuru w’umusigiti wa al-Azhar w’i Cairo mu Misiri, ukaba ari cyo cyicaro gikuru cyane aho abayisilamu b’abasuni bigira.

Umunyamakuru wa BBC Murad Batal Shishani wo mu ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rw’Icyarabu uri i Abu Dhabi, avuga ko ubutegetsi bwa Vatican bufite icyizere ko uru ruzinduko rwa Papa Francis rushobora koroshya inzitizi ku kubaka za kiliziya muri aka karere.

By’umwihariko mu gihugu gituranyi cya Arabie Saoudite aho ahantu ho gusengera hatari ah’abayisilamu hatemewe.

Abategetsi ba Vatican bavuga ko bacyeneye ko kiliziya gatolika ishinga imizi kurushaho muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ikogeza ubutumwa ku bakristu gatolika bo muri iki gihugu.

Papa Francis agiye kuba uwa mbere usuye Leta zunze Ubumwe z'Abarabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza