Papa Francis yafashe mu mugongo Abanya-Cyangugu babuze Umwepiskopi wabo Mgr Bimenyimana

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yifatanyije mu kababaro n’Abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, babuze Umwepiskopi wabo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, umaze icyumweru yitabye Imana azize uburwayi.

Musenyeri Bimenyimana yashyinguwe ku itariki ya 16 Werurwe 2018, umunsi uhuye n’uwo yaherewe Ubwepiskopi mu 1997, asimbuye Mgr Ntihinyurwa Thaddée, wari wagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz n’abandi baturutse mu bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi, Repubulika Iharanira Domokarasi ya Congo ndetse n’abakirisitu baturutse muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Cyangugu.

Mu butumwa bwa Papa Francis, bwasomwe n’Intumwa ye mu Rwanda, Musenyeri Andrzej, yafashe mu mugongo umuryango wa Musenyeri Bimenyimana, wapfuye afite imyaka 65, abakirisitu ba Cyangugu ndetse na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda muri rusange.

Yagize ati “Nyuma y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yakiranye igishyika cyinshi inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, wari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yifatanyije namwe, umuryango wa nyakwigendera n’abakirisitu bose ba Diyosezi ya Cyangugu, bakuwemo umushumba wabo wari ukiri muto, mu kababaro mwatewe n’ibyo byago.”

Mu buhamya bwa Musenyeri Andrzej Józwowicz, yavuze ko ubwe yahuye na Musenyeri Bimenyimana, inshuro eshatu mbere y’uko yitaba Imana, aho ubwa nyuma bahuriye i Kigali, bakaganira mbere y’uko ajya i Nairobi kwivuza. Gusa ngo yatangajwe no kwihangana yari afite.

Yagize ati “Ubwo nageragezaga kumuhumuriza bya kivandimwe musaba kutiheba, yansubizaga mu ijwi rituje cyane n’umutima utekanye ko byose yabyeguriye Nyagasani n’umubyeyi Bikira Mariya wa Kibeho.”

Yakomeje agira ati “Yambwiraga ko adafite ubwoba bwo gupfa nubwo yumvaga byari kuba byiza kurushaho akomeje kubaho kugira ngo akomeze gukorera imbaga y’Imana yakundaga cyane. Yambwiraga ko yari agifite ibikorwa byinshi yumvaga yifuza kubanza kurangiza, ariko ako kanya agahita yongeraho mu cyizere cyinshi ko ubuzima bwe n’amaherezo yabwo biri mu biganza by’Imana.”

Musenyeri Andrzej avuga ko hari byinshi yigiye kuri Musenyeri Bimenyimana, kuko inshuro bahuye ngo zamubereye umwanya wo kwakira ubuhamya bukomeye bw’ukwemera kutajegajega n’ukwizera ubuntu bw’Imana.

Yagize ati “Yasabanaga na yo [Imana] nk’umutoni w’akadasohoka, agakunda cyane ijambo ryayo kandi gutura igitambo cy’Ukaristiya bikamubera umwanya w’ibanze mu buzima bwe bw’ubusabaniramana.”

Musenyeri Ntihinyurwa yamuvuze ibigwi

Mu butumwa bwa Musenyeri Ntihinyurwa Thadée, uri kwivuriza mu Butaliyani, yavuze ibigwi Mgr Bimenyimana, by’ukuntu yegereye abakirisitu muri diyosezi ye, akabaha amaparuwasi bityo abapadiri bakabasanga hafi.

Yayoboye Diyosezi ya Cyangugu kuva muri Werurwe 1997, ifite Paruwasi 10, asize ifite izigera kuri 18 n’indi imwe yagombaga gufungura mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Musenyeri Ntihinyurwa wasimbuwe na Musenyeri Bimenyimana ku bushumba bwa Diyosezi ya Cyangugu mu myaka 21 ishize, yakomeje agira ati “Musenyeri Bimenyimana, urabeho, ndibuka ubwo twasezeranyeho ku gicamunsi cy’uwa 9 Gashyantare, twizera ko tuzongera kubonana vuba.”

Musenyeri Bimenyimana washyinguwe imbere muri Katederali ya Cyangugu, ntazibagirana kubera ibikorwa bye birimo no kuba yaratangiye kuyobora Diyosezi ya Cyangugu ifite abapadiri 24, akaba asize ifite 101 harimo 22 baturutse mu Iseminari nto ya Mutagatifu Aloys yashinze amaze amezi atanu ahawe Ubwepiskopi.

Musenyeri Andrzej Józwowicz yasomye ubutumwa Papa Francis yoherereje abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana yayoboraga
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz, yunamira umurambo wa Musenyeri Bimenyimana

Inkuru bifitanye isano:Uko umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Musenyeri Bimenyimana wagenze (Amafoto)

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza