Pasiteri Mutesi Maggie yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 10:20
Yasuwe :
1 1

Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, Pasiteri Mutesi Maggie, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 azize uburwayi butunguranye.

Pasiteri Maggie azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru nyuma yuko yari yiriwe hamwe n’abana be mu rugo ariko akaza kugwa hasi agahita acika intege. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ashiramo umwuka ataragezwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Pasiteri John Kaiga bakoranaga muri Serena Hotel yatangarije Ibyishimo dukesha iyi nkuru ko bababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera, anakomoza ku buryo yitangiraga umurimo w’Imana.

Yagize ati “Pasiteri Maggie duherukana i Kayonza ari mu murimo w’Imana nanjye mva mu bindi bikorwa. Urupfu rwe rwatubabaje nk’abakoranye na we. Yatubereye uw’akamaro cyane mu buzima bwo gusenga, ashira amanga atanga imbaraga n’umwanya we ngo tubashe gusenga kandi iyo gahunda turacyayikora.”

Pasiteri Maggie mu nyigisho ze yahoraga yibutsa abanyamadini gukorera mu bumwe ndetse akabwira abo basengana ko ububyutse bugiye guhera mu Rwanda bugakwira isi yose.

Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe
Pasiteri Mutesi Maggie yari Umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima
Pasiteri Mutesi yateguraga amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Serena Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza