Prophet Sultan yatumiwe mu gitaramo kizahuriramo amatsinda yo kuramya akomeye i Kigali

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Muhumure Confiance uririmba mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries na Heman Worshipers International yateguye igitaramo yatumiyemo Prophet Sultan Eric uyobora Itorero Zeal of the Gospel Church (ZOG).

Iki gitaramo cyiswe ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’ kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku wa 17 Gashyantare 2019, kuva saa 14:30.

Muhumure Confiance usengera muri ZOG kuva muri Gicurasi 2018, ni ku nshuro ya gatandatu ateguye iki gitaramo.

Yagitumiyemo abahanzi Simon Kabera, Ben & Chance, Mpundu Bruno n’amatsinda akomeye yo kuramya ya Healing Worship Team, Alarm Ministries, Heman Worshipers International, True Promises Ministries na Kingdom of God Ministries.

Abazacyitabira bazabwirizwa ijambo ry’Imana na Prophet Eric Sultan uyobora ZOG ifite icyicaro i Nyamirambo.

Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi. Abashyitsi bahanurirwaga batanze 20 000 Frw; abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha byashize, iby’ubu n’iby’ahazaza.

Muhumure yatangaje ko yahisemo kwifatanya na Prophet Sultan afata nk’umubyeyi we mu mwuka ngo azabwirize.

Ati “Namutumiye ngo azaze kuvuga ubutumwa bwiza buzatuma umubare w’abakizwa wiyongera.’’

Kwinjira muri iki gitaramo cyateguwe ni 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 5000 Frw muri VIP na 3,000 Frw ahasigaye hose. Abantu 200 badafite ubushobozi bwo kugura amatike bazahabwa amahirwe yo gutarama.

Igitaramo ngarukamwaka cyo ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’ gishingiye ku iyerekwa ry’umuhanzi Muhumure Confiance ryo gufasha abakirisitu kuramya no guhimbaza bimanura intebe y’Imana, bikanakora ku mutima w’ababikora.

Yatangiye akorera ibitaramo mu turere tw’u Rwanda ndetse hari n’icyo yakoreye muri Kenya.

Prophet Sultan Eric ayobora Itorero Zeal of the Gospel Church ryanditse izina kubera inyigisho zishingiye ku buhanuzi
Muhumure Confiance (iburyo) na mugenzi we Ngoma Josué bari mu bahanzi bagenderwaho muri Alarm Ministries
Umuramyi Muhumure Confiance yatumiye mu gitaramo cye Prophet Sultan Eric afata nk'umubyeyi we mu mwuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza