The Voice yatumiwe mu gitaramo cya Friends of Jesus, yunamiye inzirakarengane za Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2017 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Abagize The Voice, itsinda rikorera umurimo w’Imana muri Tanzania, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Kanama 2017, bunamira inzirakarengane za jenoside zihashyinguye.

The Voice imaze icyumweru mu Rwanda yatumiwe na Korali Friends of Jesus ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, mu gitaramo cyo gushima Imana. Kizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ikora ivugabutumwa ry’indirimbo kizabera muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2017.

Abaririmbyi batanu babarizwa muri The Voice, baherekejwe na bamwe mu bayobozi ba Friends of Jesus basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwubatse ku Gisozi mu Karere ka Gasabo aho basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda n’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Iri tsinda ryageze ku Gisozi ahagana saa saba, abarigize batambajijwe n’ibice bigize urwibutso, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo abasaga ibihumbi 250.

Umuyobozi wa The Voice, Obed John Mark, yatangaje ko yakozwe ku mutima n’ibyo yabonye ku rwibutso avuga ko byatewe n’urukundo ruke rwari rwarakamutse mu bantu.

Yagize ati “Dutunguwe n’ibyo tubonye, amateka mabi yaranze iki gihugu, dusanze ari ibintu byabayeho ariko icyabiteye ni urukundo ruke rwari mu Banyarwanda ariko ndizera ko bitazongera kubaho ukundi.”

The Voice baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoresheje amajwi gusa baherukaga mu Rwanda mu 2015, icyo gihe bari bitabiriye igitaramo ngarukamwaka gihuza abaramyi bo mu gihugu kizwi nka AFLEWO.

Iri tsinda ryasigiwe gukora ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’isi kuko mu 2012 ryakoze ibitaramo bizenguruka u Bwongereza byamaze iminsi isaga 21.

Korali Friends of Jesus ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi riherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ku rusengero rw’abakoresha Icyongereza (Kigali English Church) yashinzwe muri Werurwe 1997. Igizwe n’abaririmbyi 34 bahoraho n’abandi barenga 100 batuye mu bihugu bitandukanye birimo Canada, Amerika, u Bwongereza, Kenya, u Bubiligi n’ahandi bafite intego yo guhindurira abantu kuba inshuti za Yesu.

Igitaramo izakorera muri Kigali Convention Center izagihuriramo n’andi makorali akomeye mu Rwanda nka Ambassadors of Christ, Elevate, Urugero y’i Gisenyi, Korali yo muri Kenya yitwa For Him na The Voice yo muri Tanzania yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Kizatangira saa kumi n’imwe za nimugoroba kucyinjiramo ni 10.000 Frw ku bantu bakuru, abana bari hagati y’ imyaka itanu n’icumi bazishyura 5000 Frw, naho abari munsi y’imyaka itanu bazinjirira ubuntu.

Basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Abaririmbyi muri Korali Friends of Jesus n'abagize The Voice basuye urwibutso rwa Gisozi
Abagize The Voice bunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
The Voice yo muri Tanzania yatumiwe mu gitaramo gikomeye i Kigali
Friends of Jesus Choir igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ikora ivugabutumwa ry'indirimbo

Amafoto: Byishimo Espoir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza