True Promises yunamiye Kiruhura Jacques wari Umunyamabanga wayo umaze umwaka yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises bibutse, banunamira Kiruhura Jacques wari Umunyamabanga Mukuru waryo, wari unashinzwe iterambere, witabye Imana mu mwaka ushize.

Kiruhura yaguye mu mpanuka ya moto mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2016 ubwo yerekezaga mu masengesho akaza kugongwa n’ikamyo. Yashizemo umwuka amaze kugezwa mu bitaro bya Kacyiru.

Iyi nkuru y’akababaro ku baririmbyi ba True Promises yamenyekanye mu gihe bari mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ya kabiri kuri New Life Bible Church.

Mu buhamya bwe, Mandela Ndahiriwe yagize ati "Kuko yari Umunyamabanga Mukuru ni we wari ubifite mu nshingano. Nka saa kumi zirenga yansabye ko nagera muri studio aho twakoreraga nkareba ikibura cyose kuko yaramaze kumbwira ko ari gukurikirana ibindi atifuza ko hari ikintu na kimwe gisigara kidatunganijwe kuri uwo munsi. Ndibuka turi gusubira mu ndirimbo zitegura igitaramo yari yasibye hanyuma ndamuhamagara mubaza impamvu ataje arambwira ngo ese ntuzi ko ndi gutegura ubukwe? Yanatubwiyeko ari kubona igitaramo kizagenda neza cyane ngo we azaba yambaye imyenda yera. Jacques yari inshuti nziza akaba umuyobozi mwiza ikivi yasize tuzacyusa."

Kiruhura Jacques yitabye Imana azize impanuka ya moto

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2017, nibwo Kiruhura yibutswe nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana mu gitaramo cyahuriyemo amatsinda y’abaririmbyi atandukanye arimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team n’umuhanzi Mbonyi Israel.

Abagize True Promises babanje gushyira indabo ku mva ye i Rusororo mbere y’igitaramo cyo kumwibuka cyabereye mu Itorero rya Bethlehem Kicukiro aho yasengeraga.

Abitabiriye iki gikorwa bagarutse ku bugwaneza, ubwitange mu murimo w’Imana n’ubutwari byamuranze akiri mu buzima.

Kiruhura Jacques wari umwana w’imfura mu muryango we, yavukiye muri Congo Kinshasa, tariki ya 10 Ukwakira 1988.

Uyu musore wabanaga na bose mu mahoro yavukaga kuri Cyambu Muhirwa Ashel na Nyiramboneza Assa. Amashuri abanza yayigiye muri Ecole Primaire de Kicukiro, ayisumbuye ayiga muri Collège George de Fox de Kagarama (CGFK) naho Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK).

Mu itorero rya Bethlehem, Kiruhura yari umutoza w’indirimbo muri Korari Philadelphie akaba n’umucuranzi wayo.

Kiruhura wabaye Umunyamabanga Mukuru wa True Promises kuva mu 2013 yakoze imirimo myinshi atanga imbaraga n’ubutunzi ku bw’umurimo w’Imana; yanakundaga kujyana na bagenzi be bo kubwiriza mu tubari dukomeye mu Mujyi wa Kigali nka Cadillac, mu Migina, +250 n’ahandi.

Abaririmbyi ba True Promises bashyira indabo ku mva ishyinguyemo Kiruhura i Rusororo
Bunamiye umuririmbyi bahoze bakorana ivugabutumwa
Abaririmbyi ba True Promises bibutse Kiruhura Jacques wari Umunyamabanga wayo
Alarm Ministries na yo yari yatumiwe muri iki gitaramo
Bamwe mu baririmbyi ba Healing Worship Team
Bamwe mu bagize Jacques Foundation mu muhango wo kwibuka Kiruhura witabye Imana umwaka ushize
Umuyobozi wa True Promises, Mbonigaba Bonnke (uwa mbere iburyo) mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Kiruhura bahoze baririmbana
Pasiteri Masomo Gabriel ni we wabwirije ijambo ry'Imana
Abantu benshi bifatanyije na True Promises kwibuka Kiruhura wahoze ayiririmbamo

Amafoto: Doux Trésor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza