Umuririmbyi Diane Nyirashimwe wamamaye muri True Promises yarushinze (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Diane Nyirashimwe wamenyekanye mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya True Promises na Healing Worship Team yahamije isezerano ryo kubana na Mpore Mutabazi Eric uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Nyirashimwe n’umukunzi we bambikanye impeta y’urudashira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2017, mu birori biryoheye ijisho byabereye mu rusengero rwa FourSquare Gospel Church of Rwanda ruherereye ku Kimironko. Aba bombi basezeranyijwe n’Umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church, Bishop Dr. Masengo Fidѐle.

Ubukwe bwa Nyirashimwe Diane wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Mana Urera’ , ’Sinzatuza’ n’izindi bwatashywe n’abaririmbyi bakorana umurimo w’Imana binyuze mu ivugabutumwa ry’indirimbo barimo aba Healing Worship Team na True Promises n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, René Patrick, umuraperi MD n’abandi barimo n’imiryango y’abageni.

Diane Nyirashimwe yasezeranye kubana akaramata na Mpore Mutabazi Eric

Abitabiriye ibi birori bafashe umwanya wo kuririmba no gusirimba bishimira ko Imana yasohoje isezerano ryayo kuri Diane bafata nk’umuririmbyi wasigiwe uyu murimo. Ari mu bafashije Adrien Misigaro mu gitaramo yakoreye i Kigali amurika album y’amashusho yise ‘Ntacyo nzaba’, yari ibumbiyeho indirimbo umunani.

Aba bombi bashyingiwe nyuma y’umunsi umwe basezeranye imbere y’amategeko ku wa 29 Nzeri 2017, ari na bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa.

Diane Nyirashimwe na Mpore Eric barushinze nyuma y'imyaka ibiri bamenyanye
Mpore ahamiriza imbere y'imbaga ko Diane amubereye umugore mu minsi basigaje ku isi
Abageni batambukaga bakimbagirana isheja
Abaherekeje umukwe n'umugeni
Diane Nyirashimwe na Mpore Eric basezeraniye mu rusengero rwa FourSquare Gospel Church iyoborwa na Bishop Dr. Masengo Fidѐle
Imodoka zatwaye abageni

Amafoto yaranze umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko

Basezeraniye mu Murenge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro
Bateze amatwi impanuro bahabwaga mu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko
Umuririmbyi Diane Nyirashimwe wamamaye muri True Promises arahira imbere y'amategeko ko yemeye kubana na Mpore Eric
Mpore Eric na we yemeye ko Diane amubera umugore
Bari bafite akanyamuneza ku maso
Barebana akana ko mu jisho
Diane Nyirashimwe yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Aba bombi bari bahuje urugwiro
Berekana icyangombwa kibahamiriza ko basezeranye imbere y'amategeko
Mpore yambika Diane impeta imuhamiriza urukundo amukunda
Mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye Nova Passada, Diane yakoze mu muhogo aririmbira umukunzi we
Abaririmbyi ba True Promises bashimiye Imana ko yasohoje isezerano ryayo
Abaririmbyi baririmbana bishimiye intambwe Diane Nyirashimwe yateye bahimbaza Imana mu gisirimba

Amafoto: Trezor Doux na Pax Bienvenu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza