Ese byagenze gute ngo Umunyamakuru Ayabba Paulin ave kuri Radio Isango Star ?


Yanditswe kuya 31-07-2011 - Saa 15:15'

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko umunyamakuru Kwizera Ayabba Paulin wakoraga ikiganiro Gospel Time Show kuri Radio Isango Star atakiri umunyamakuru kuri iyi Radio ; benshi bavuze ko yirukanywe kubera amakosa atandukanye yakoze, abandi barimo na nyir’ubwite bakavuga ko atirukanywe ahubwo yasezeye ku mpamvu ze bwite.

Mu gushaka kumenya byimbitse amakuru y’impamo kuri iki kibazo twaganiriye n’abantu batandukanye batuvira imuzingo imvo n’imvano y’uko ibintu byose byagenze kugira ngo uyu munyamakuru wari umaze umwaka urenga akora kuri Isango Star ndetse wakundwaga n’abatari bake abe atagitangaza ikiganiro cy’iyobokamana cyanyuraga kuri iyi Radiyo.

Jean Lambert Gatare, ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Radiyo Isango Star ; mu kiganiro twagiranye nawe ku murongo wa telefoni igendanwa, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga yadutangarije ko ubuyobozi bw’iyi Radio butigeze bwirukana uwahoze ari umunyamakuru wabo Ayabba Paulin.

Gatare yagize ati : “Version iri original (inkuru mpamo) ni uko mu by’ukuri tutigeze twandika na rimwe ibaruwa twirukana umuhungu witwa Paulin, habayeho ikintu cyo kutishimira imikorere ye cyane cyane ku bijyane na kiriya kiganiro yakoraga cyitwa Gospel Time Show, notamment twamubwiraga buri munsi guhindura umurongo w’ikiganiro kuko wagira ngo ikiganiro ni ADEPR gusa, ntiyashakaga Abasilamu, Abagatolika n’abandi, noneho tuza kumenya ko hari amafaranga yaba yakira, ariko ni ukubikeka kuko nta evidence izi n’izi naza ngo nkwereke. Mu gihe rero twashakaga kumuhamagara ngo tumubaze ibyo bintu niba ari byo cyangwa atari byo yahise yandika ibaruwa isezera atumenyesha ko ku mpamvu ze bwite ahagaritse akazi”.

Umuyobozi Mukuru wa Isango Star yakomeje avuga ko batari kwirukana Ayabba Paulin kuko n’ubundi atari umukozi wabo wasinye kontaro (Contract), kuko yakoraga nk’umukorerabushake.

Agira ati : “Ikindi kandi nta n’ubwo twari kumwandikira kuko nta baruwa imuha akazi twari twarigeze tumwandikira, yakoraga nk’umu volontaire, ubikunda kandi ubishaka. Nta baruwa Isango yandikiye Paulin imuha akazi cyangwa ikamwambura kuko nta na contract yari afite iwacu. Donc birumvikana ko tutari kwamwandikira ngo turamwirukanye kandi nta contract nta n’ibaruwa imuha akazi ; iyo biza kugenda gutyo hari ubundi buryo twari gukoresha kumubuza kuza ku kazi ariko ntabwo twakoresheje, we yaranditse arademisiyona (arasezera)”.

Ku byavuzwe by’uko uyu munyamakuru (Ayabba Paulin) yaba yaragiye yakira amafaranga y’abantu batandukanye bashaka ko abahitishiriza indirimbo kuri radiyo, kugera n’aho mu minsi ishize yaba yaritwaje izina rya Isango Star akaka amafaranga urusengero rwa Omega Church ngo yamamaze igiterane cyabo, Jean Lambert Gatare ntiyagize icyo abivugaho.

Gatare avuga ko yumvise ko haba hari facture Ayabba Paulin yaba yarahaye Omega Church ariko atigeze abikora mu izina rya Isango Star. Ati : “Anyway niwe wijyanye ashobora kuba yarikanze ko yakoze amakosa ariko ntabwo aritwe twamwirukanye".

Yongeyeho ati : “Niba ihari koko Isango ntiyigeze imutuma. Iyo facture ntayo nigeze mbona ariko aramutse yarayitanze nta hantu Isango yamutumye ngo ayitange kuko ntabwo ashinzwe marketing, ntabwo ari DAF, ntabwo ari DG yewe nta n’undi muntu wemerewe gutanga facture uretse umuntu ushinzwe marketing muri Isango Star”.

Jean Lambert Gatare yongeye ati : “Paulin yakoze ikosa ryo kwakira amafaranga Radio itabizi niba iyo facture ihari, hanyuma abonye ko ari ikosa arademisiyona, byarashobokaga ko tuganira tukamukata ayo mafaranga cyangwa tukamugaya ariko we ahitamo kudemisiyona”.

Nyuma yo kuvugana n’Umuyobozi wa Isango Star twavuganye n’umwe mu bakristo bo mu rusengero rwa Omega witwa Eddy Musoni ; yatangarije IGIHE.com ko rwose bahaye Ayabba Paulin amafaranga mu ntoki kuko bageze kuri Isango Star bagasanga uwakira amafaranga nta uhari. Avuga ko ibi biba hari kuwa Gatanu saa kumi.

Twabajije Eddy Musoni niba nta mpungege bagize zo guha amafaranga umuntu udashinzwe iby’amafaranga, adusubiza ko Paulin bamubonagamo Isango Star, batamubonaga nkawe bwite. Yagize ati : “Biturutse ku muntu wari wamuturangiye twari tuziranye kandi dufitiye icyizere twumvaga nta kibazo kirimo na gito”.

Ayabba Paulin we aratangaza iki ?

Ku rundi ruhande, tuganira n’Umunyamakuru Paulin yadutangarije ko yasezeye kuri Radio ku bushake bwe nk’uko Gatare yakomeje kubitsindagira.

Yagize ati : “Ni impamvu zanjye bwite, ntabwo ari ngombwa ko mbivuga aka kanya, igihe cyo kubivuga kizagera mbivuge ariko ntikiragera”.

Paulin kandi yahakanye yivuye inyuma ko hari amafaranga yaba yarakiriye cyangwa yahawe n’abantu batandukanye yitwaje ko ari umunyamakuru wa Isango Star. Yasubije muri aya magambo : “Nta kintu na kimwe nishinja, nta ruswa natse nta na giti natse ibyo ntabyo nzi niba hari ubizi yabisobanura neza, rwose ntabyo nzi”.

Paulin ariko yemeza ko hari amafaranga yahawe na Omega Church nawe akayashyikiriza ubuyobozi bwa Radiyo.

Asubiza ikibazo kigira kiti : “Biravugwa ko hari amafaranga yanyuze mu ntoki zawe mbere y’uko agera mu maboko ya Radiyo ndetse wakiriye mu izina rya Radio nibyo cyangwa sibyo ? Mwaba mukorana n’abashinzwe kwakira amafaranga bakaba aribo bagutumye ?”.

Mu gusubiza Paulin yagize ati : “Nibyo koko aya mafaranga yanyuze mu ntoki zanjye. Ibyo gukorana n’abashinzwe kwakira amafaranga byo ni relation interne biterwa n’uko abantu babyumvikanyeho, gukora marketing y’ikintu birashoboka kandi bibaho”.

Paulin kandi yahakanye yivuye inyuma ibyo twatangarijwe na Jean Lambert Gatare by’uko yaba yaragiye yihanangirizwa ku makosa amwe n’amwe yo mu kazi yamugaragayeho.

Yabivuze atya : “Wapi kabisa iyi case ni iya mbere imbayeho muri aka kazi, ibyo nta byo nzi, murabizi ushobora gukererwa akazi cyangwa gusiba ukaba wahagarikwa cyangwa ugahabwa warnings ariko ibyo ntibyigeze bimbaho na rimwe mu mwaka wose mpamaze, gusa mbona ibi byabaye bigamije kunyicira izina”.

Twashatse kumenya icyo ateganya nk’umuntu umaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru, niba azarikomeza cyangwa azarireka, mu gusubiza yagize ati. “Ntacyo nakoze ntagombaga gukora ; ntacyo nakoze cyatuma mva mu itangazamakuru, nakoze ibyo nagomba gukora, ntacyatuma mva mu itangazamakuru na kimwe”.

IBITEKEREZO
Ngewe ndabizi neza ko Paulin iriya giti ya Omega Church ya 20.000Frw yayiriye gusa mpamyako atariyo soko yabyose nubwo ariyo yabaye imbarutso akisezerera atarirukanwa,ikibazo nuko atarameranye neza na MM aho ruzingiye akora ikosa ridakwiriye umuntu wize UNR yandika urupapuro azi neza ko ari ruswa ariyo.Nahubundi yo bitabibyo ntagishya yakoze kurya amafaranga y'abahanzi n'amatorero byari ibisanzwe kuriwe kandi nubuyobozi bwa Isango bwari busanzwe bubizi gusa kuko butamuhembaga bukabyihorera.None se Soudy,Mike nabandi bose giti ntibaxirwa sibizwi ?Yo utavuga rumwe na Boss wawe ujya gushaka undi nibyo byabaye ku Paulin nubwo nawe yari amaze ininsi yitwara nabi ku nkumi nabakobwa mugusambana cyane wenda wasanga ari n'Imana yamuhannye ntawamenya yo kukora Gospel ugomba kuba example.Naho izi comments myinshi niba atari Paulin uri kuziyandikira kuriyi nkuru zimuhe isomo gusa icyo nabwira isango muhembe abakozi banyu bigabamya amanyanga nkaya biteye isoni kumva umukorerabushake ku rdio ayobora ikiganiro.
Musubize1er.08.2011 saa 20:47
Mutoni
Hahahah ! Njye ntangajwe no kubona Maurice atinyuka kuvuga amagambo nk'aya. Uyu Maurice ejo bundi yatanze Facture mu izina rya Gatare y'amafranga 200,000frw, we yerakana 20,000frw nyuma Gatare amukingira ikibaba, ikindi kdi kuri ubu afite case ya 800,000 we na mushiki we bahombeje isango Star mu gihe cyo gutegura mariage ye, none arimo gusebya Umuntu nka Paulin wabakoreye ku buntu, akazamura Radio dore ko yari ari mu banyamakuru bafite aabafana benshi cyane amuziza ubusa gusa. Gatare nubwo Paulin yasezeye, umugaruye ukunamuha umushahara byakubera byiza, ahubwo ukirukana Maurice kuko arabahombya cyane. Murakoze
Musubize1er.08.2011 saa 15:21
Norbert
Sha mwihangane mureke gusebya Paulin. Njye ndi umuhanzi wa Gospel, yantumiye kenshi, ankinira indirimbo kenshi, kdi tutari tunaziranye. Ibyo rero muvuga ni ugusebanya gusa gusa. Paulin niba uri gusoma izi comments menya ko agati kateretswe n'Imana kadahungana !
Musubize1er.08.2011 saa 13:40
Bosco
Icyo kiganiroko cyari cyiza kd ko tugikunda turi beshi mumbarize gatare buryoki yifuzako cyajyagikorwamo ? Ese ubundi umuntu gukora umwaka urenga adahembwa ibyo si ugusuzugura ? Nibabari bataranyuzwe nimikorere ye karekose bakozeiki ? Paulin ihangane.
Musubize1er.08.2011 saa 13:22
Gideon
Paulin ni umwe mu bantu badufashije kdi ndizera azakomeza kudufasha. Ese kuki abantu dupfa kuvuga n'ibyo tutazi ??? Tumureke kuko ubunyangamugayo bwe turabuzi. Abahanzi naganiriye na bo bemeza ko Paulin ari inyangamugayo kdi ko atigeze na rimwe agira icyo abasaba. Ahubwo abandika comments mwitonde mureke gusebya umuntu uri Innocent.
Musubize1er.08.2011 saa 11:59
Ndumiwe.
Ariko njye abantu baranyobera !!!!!! Nta kintu na kimwe mbona gitangaje muri iyi nkuru. Gusa nkuko twabyumvise muri Salus Relax, harimo kutumvikana hagati ya Maurice na gatare, bisobanura ko Maurice hari ikindi yifuza kuri Paulin kd kitari kiza. Paulin, sois fort bibaho kdi abakunzi bawe turahari ndetse tuzakuguma inyuma. Hano harimo akagambane peeee...
Musubize1er.08.2011 saa 11:29
Rekadaaa
SO STRANGE.Jye ndumiwe.Kuko abantu mukunda byacitse ?toute cette histoire kuri demission y'umuntu ?muzi ko ari umuntu kandi ko twese abantu dukora amakosa ?ntabwo nshigikira ibyo yaba yarakoze niba koko ari na byo, ariko tuvuge ko byaba ari byo, ni nde mu twese utari yakora ikosa ?mujye mwirinda guca imanza aho bidakwiriye, bijya bizana imivumo atari ngombwa. Jye personnelement emission ye sinyizi mais suis déçue no kubona bantu bamubanza amavuye .None se ibyo bitari byaba, ntimwahezagirwaga ?Reka tujye dutinda ku byiza abantu bakora, tunenge gake tunirinde kuvugana(cfr uwasanyemwo ibya Fils wo ku Muco).GBU.
Musubize1er.08.2011 saa 09:09
VINA
sha njye ndabona uyu muhungu afite amanyanga ahubwo mwebwe mushishoze neza munye ukuri
Musubize1er.08.2011 saa 07:50
Innocent
Ntiwirirwe ubaza ubwoyarayarywga yumvishe byamekanye ariyirukana cyane ko yanakoreraga agatsi.Ubundi mujye mutinya ibintu byubusa.
Musubize1er.08.2011 saa 07:27
RTA
Paulin ihangane bibaho,gusa ibyiza birimbere.umuntu ufite kaminuzaye ntiyagombye kwitwa umukorerabushake.usibyeko ntawe ushimisha abantu bose.naho ubundi ikiganiro cyawe nikiza cyane .
Musubize1er.08.2011 saa 05:29
Maurice B.
Sha ndumiwe koko, Fils niwe ukunda kwakira amafaranga ya Ruswa ayita ngo n'ugukorera promotion umuhanzi amucishije muri cya kiganiro cyo k'umucyo akora cya Gospel. Paulin niba koko nawe ari uko umeze ni bibi ? Ariko se kuki benshi bamushima ? Gusa nshinze Radio Paulin namuhamagara azi gukora pe. Uzi abantu batega amatwi isange star kubera we ? Ihangane Paulin il faut être Polit COMME TON NOM.
Musubize1er.08.2011 saa 02:12
Erno
Ariko sha murabona ukuntu izi za rubyogo ziba zabicikirije ngo zirashaka kwandika amazina. Sha mwagize Imana musanga abasaza barahinduye abasazi none murimo kwidegembya igihugu mwakizengereje nta muntu mukuru ukivuga....!!! Nk'aka kana k'ejo ubu karabona ukuntu kaba kateje induru hano kandi kari no mu makosa ya ruswa ????? Ibi bintu ntimukajye mubyandika hano, dukeneye ibijyanye n'iterambere.
Musubize1er.08.2011 saa 01:50
unknown
Mbabajwe n'iyi nkuru kuko Paulin ni inyangamugayo mu banyamakuru naba narabashije kumenya. Ibi biri kumuvugwaho byose uwabizanye arazi kd umugambi we ni ukubuza Paulin amahirwe ndetse no kumwangiriza izina. Inama kuri : keep praying kuko Imana niyo yakuzamuye. Turagukunda
Musubize1er.08.2011 saa 00:17
Jig
Muzambarize abahagarariye iyi Radio muti iyo mufashe umuntu wize Kaminuza mukamwita umukorerabushake mwumva ntasoni bibatera.ese mubona aho atafata aya mafaranga ari he niba mutamuhemba ndasaba Leta ngo izabahagurukire ifunge ayo maradiyo adafashije kuko namwe ntimuzi ibyo mukora
Musubize31.07.2011 saa 16:54
MUHIRWA.
Sha muravuga Gatare narinzi kuri Radio Rwanda wabanje gukorera BBC cg nundi bitiranwa ababizi rwose munsobanurire niba ari we nawe mumbwire impamvu yavuyeyo ndavuga Radio Rwanda kuko BBC ho sinabona uko mbibaza kuko sinigeze nsoma impamvu hano ku igihe.com kandi buri gihe mba ndi update niba atariwe ubwo nta kundi naho uwo we simuzi ntacyo namuvugaho rwose bantu bange munyumve
Musubize31.07.2011 saa 16:32
Kagaba
Nyamuna banyarwanda,banyamakuru ibi n'ibiki ?? ko ubwo biba bintangaje dutangiye gutyo twazagera he uretse ko nunvise ko hari abanyamakuru bateye gutyo nkibaza vision ya ruswa izatugeza he ? byibubuze niyo mbonye urwanda vuba tuzaba dufite za Tv zimeze nka citizen ubwo ninde uzabaha akazi murya fuckin money nkayongayo.nubwo bwose muhembwa mace muje mukorana umuhate bizagera mubone promosion
Musubize31.07.2011 saa 16:13
j
uno mutype namwemeraga ariko niba atangiye gutera ikirenge mucy abanyamakuru dusanzwe tuzi niyisezerere yitahire kuko ntaho tujya . merci c etait MANZI
Musubize31.07.2011 saa 12:41
manzi
Ntabwo njyewe nemeranwa nabavuga ko Paulin yirukanwe kuko nta kazi yagiraga hariya. Ikindi uwatangaje ko bamwirukanye ari we Maurice ntabwo ashinze kuvugira radio, Gatare aremeza ko Paulin atirukanywe. Dore aho ruzingiye ahubwo : Maurice ashobora kuba afitanye ibibazo na Paulin yabona yigendeye akitwaza umwanya afite ngo amusenyere izina.
Musubize31.07.2011 saa 12:20
ruti
Paulin ihanganire abagambanyi bari kukwangiriza izina. Twe abahanzi ntituzibagirwa ineza watugiriye n'aho watugejeje. Imana igukomeze !
Musubize31.07.2011 saa 12:00
gigy
Njye si ndi umuhanzi nta naho mpurira nabyo, gusa twibaze : kuki Paulin yaseze ? Njye numva ari uko yakoreraga ubusa. Umuhanzi umwe twaganiriye yababajwe nuko Paulin yavuye ku isango kd yaramuzamuye nta na fanta amuguriye, we akemeza ari umunyamakuru w'inyangamugayo.
Musubize31.07.2011 saa 11:51
Claude
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!