Rugirangoga yabitangaje kuri iki Cyumweru mu isengesho ryo komora ibikomere ryabereye muri Stade Amahoro i Remera.
Imbere y’abasaga ibihumbi icumi bitabiriye iryo sengesho, Padiri Rugirangoga yavuze ko igihugu kitarimo imbabazi kiba umuyonga.
Yavuze ko kugira ngo umuntu abe mu mahoro agomba kubabarira kandi uwakoze amakosa na we agasaba imbabazi. Ati “Tudasabye imbabazi , tudatanze imbabazi tubikuye ku mutima nta bugingo twabona. Gusaba imbabazi no kuzitanga niryo pfundo ry’amahoro.”
Yatanze urugero rwa Yezu Kirisitu wabambwe azira ubusa nta n’umwe umucira akari urutega, nyamara ababikoze akabasabira imbabazi n’amahoro.
Ati “Yezu yabambwe n’abantu bose baba abihayimana, abategetsi na rubanda rwavugaga ngo ‘ni abambwe’ ariko yabababariye ari ku musaba ndetse anamaze kuzuka ati ‘Mugire amahoro’. Uko Yezu yatubabariye ku musaraba ni nako natwe adusaba kubabarira.”
Rugirangoga wababariye uwamwiciye umubyeyi akanafasha abana be babiri abarihira amashuri, yavuze ko igihe utarasaba imbabazi uwo wahemukiye ndetse n’igihe utarabasha kubabarira uwaguhemukiye mwese muba mumeze nk’abari mu nzu iri gushya.
Ati “Uwakugiriye nabi agufitiye urufunguzo imbere y’Imana. Uwo wagiriye nabi na we agufitiye urufunguzo imbere y’Imana […] Ntihagire uwitwaza undi, ugomba gusaba imbabazi nazisabe, ugomba kuzitanga abikore. Tumeze nk’abari guhira mu nzu kandi ifunguye. Kugira ngo iyo nzu tuyivemo biraterwa na we, nanjye kugira ngo nyivemo ndagukeneye.”
Yongeyeho ati “Imbabazi dutanga si izacu, imbabazi dusaba si izacu, ni iz’Imana yacu.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze abakirisitu bo bazi neza ko urupfu atari rwo rufite ijambo rya nyuma kuri bo bagendeye ku mateka ya Yezu, uburyo yapfuye ariko nyuma y’iminsi itatu akazuka.
Yavuze ko uko kwibuka urupfu rwa Yezu bikwiye no kuba umusemburo wo guha agaciro no kuzirikana urupfu abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye.
Yagize ati “Byaba ari ishyano ku wabatijwe utaraba umukirisitu nyawe, guha umwanya urugendo rwo kuzuka kwa Yezu Kirisitu n’ayo mateka ariko akirengagiza uruhinja, umukambwe, umukecuru, umubyeyi n’undi wishwe urupfu rujya gusa nk’urwa Yezu yibuka ataramubonye.”
Minisitiri Uwacu yakomeje avuga ko abakirisitu nyabo nkuko hari ibyo bigomwa mu gisibo, ari nako bakwiye kugira ibyo bigomwa mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agaragaza akamaro ko kubabarira ndetse avuga ko iyo Leta itabishyira imbere u Rwanda rutari kuba rumeze uko ruri.
Ati “Igihugu dufite uyu munsi, amahoro dufite, umutekano iyo bitaza gushingira ku kiguzi cyatanzwe cyo kubabarira bamwe mu bahekuye iki gihugu, ntabwo twari kuba tubifite. Igihugu cyarababariye gishyira imbere ubumwe bw’abagituye.”
Isengesho ryo gukiza abarwayi no gukira ibikomere ryategurwa na Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Iyi ni nshuro ya gatatu iri sengesho ribaye. Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, Ntabyera Charles aherutse kubwira IGIHE ko hari umusaruro rimaze gutanga kuko hari ababashije gusaba imbabazi, abandi bakazitanga ndetse hari n’abakize ibikomere n’indwara zananiranye.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO