ADEPR Kabagari yiyemeje gufasha abanyakigali gusoza umwaka bari mu munezero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukuboza 2017 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufasha abatuye Umujyi wa Kigali gusoza neza uyu mwaka wa 2017 no gutangira uwa 2018, ADEPR Kabagari muri Paruwasi ya Kacyiru, ku bufatanye na Chorale Omega, yiyemeje kunganira ubuyobozi itegura igiterane kizamara iminsi ibiri.

Iki giterane kiratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017 saa munani, kikazasozwa ku Cyumweru saa moya, abantu bakomeza gutarama bategereje ko umwaka urangira bakinjira mu mushya bari imbere y’Imana.

Umuyobozi ukuriye itorero rya ADEPR Kabagari, Pasiteri Pascal Habimana yatangaje ko muri iki giterane byitezwe ko abitabira bazahemburwa mu buryo bw’umwuka, bagashima Imana ndetse bagafata ingamba z’uburyo bazitwara mu mwaka mushya ugiye gutangira babifashijwmo n’Imana.

Yagize ati “Hitezwe ko abantu benshi bazahembuka mu buryo bw’umwuka ariko bakazanakora isuzumamikorere ngo harebwe niba ibyo bari biyemeje kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere byaragezweho kuko roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima.”

“Hazanagarukwa ku buryo bwo gufata ingamba ngo umwaka uje uzabe uw’iterambere rihindura imibereho bityo dukorere ijuru ariko mu gihe tutararitaha tunabeho neza mu miryango yacu”.

Iki giterane kizasusurutswa n’abavugabutumwa bakunzwe barimo uwitwa Nyagasanaribuka Roth, Chorale Integuza ya ADEPR Kacyiru hamwe n’izindi zo mu Kabagari zirimo Omega yateguye iki gikorwa, Bethesida na Goshen ndetse n’umuhanzi Giramahoro Claudine.

Ubuyobozi bwa ADEPR Kabagari bukomeza buvuga ko iki giterane ari umwanya mwiza wo gushima Imana ku byo yakoreye abantu mu bihe byatambutse by’umwihariko muri uyu mwaka ushize. Insanganyamatsiko yacyo igira iti “Nibutse iminsi ya kera nkuramburiye amaboko.”

Umuyobozi ukuriye itorero rya ADEPR Kabagari, Pasiteri Pascal Habimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza