Adrien Misigaro agiye kumurika album iriho indirimbo y’ishimwe ku mwana we wavuye mu rupfu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2017 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Misigaro Adrien wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ntacyo Nzaba’ yafatanyije na Meddy na ‘Nkwite nde’ yakoranye na The Ben agiye gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo azanamurikiramo album ye y’amashusho yise ‘Ntacyo nzaba’.

Misigaro uri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo ‘Ntacyo Nzaba Live Concert’ yasobanuye byinshi kuri iyi album igizwe n’indirimbo umunani z’amashusho yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n’umuryango we.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Nyakanga 2017, yahishuye uko iyo yandika indirimbo ashingira ku buzima abamo umunsi ku wundi n’ubw’umuryango we.

Yahise akomoza ku ndirimbo ‘Twarahuye’, iri mu zakunzwe zikanazamura izina rye mu Rwanda no hanze yarwo, agaragaza uko yayihimbye nyuma y’igitangaza Imana yamukoreye igakiza umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka ibiri wari urembye.

Ati “Akenshi iyo nandika indirimbo biba bitewe n’ibyo Imana iba yakoze mu buzima bwanjye. Hari igihe umwana wanjye w’umukobwa yarwaye tugera aho twabonaga ko byarangiye n’imigozi bari bamushyizemo bari bayimukuyemo. Byari bigoye cyane, nsenga Imana mbona arabyutse. Ndavuga nti Mana ndakubonye. Niho nakuye indirimbo ‘Twarahuye’.Nayiririmbye ndi guhamya uburyo nabonye Imana."

Mu gihe habura iminsi itatu ngo Misigaro amurike umuzingo w’amashusho uzagaragaraho indirimbo zirimo ‘Twarahuye’, ’Nkwite nde’ na ’Ntacyo Nzaba’ yatangaje ko yiteguye kwishimana n’abazitabira igitaramo cye afata nk’icy’amateka agiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ndifuza ko kizaba ari gitaramo cyuzuye imbaraga z’Imana kizaba cyihariye. Naragisengeye, ndizera ko umwuka w’Imana azaba akirimo.”

Iki gitaramo cyatumiwemo abaramyi bakomeye mu gihugu barimo Israel Mbonyi na Patient Bizimana afata nk’inshuti ze magara n’abajyanama bakomeye bagize uruhare mu kubohoka kw’imitima ya benshi binyuze mu bihangano byabo. Cyanatumiwemo na Kingdom of God Ministries n’abandi banyempano barimo Pappy Clever Tuyizere, René Patrick, Sam Rwibasira n’abana batorezwa muri Urugero Music Academy.

Igitaramo ‘Ntacyo Nzaba’ kizaba ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017 muri Kigali Serena Hotel kuva saa kumi z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu [5000frw].

Misigaro n’umugore we babyaranye abana batatu batuye muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi yageze i Kigali ku wa 30 Kamena 2017, aje mu gitaramo cyo kumurika album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes cyabereye muri Serena Hotel ku ya 9 Nyakanga 2017.

Adrien Misigaro agiye kumurika album 'Ntacyo Nzaba' iriho indirimbo y’ishimwe ku mwana we warokotse urupfu
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Urugero Media Group yafatanyije na Misigaro gutegura igitaramo, Festus Turikumwe, yatangaje ko imyiteguro igeze ahashimishije
Adrien Misigaro yavuze ko iki gitaramo agifata nk'icy'amateka kuri we
Patient Bizimana yatangaje ko biteguye gufatanya n'abazitabira igitaramo kuramya Imana
Imyiteguro yose y'igitaramo iyobowe no kwiragiza Imana yo Mugenga wa byose
Tuyizere Pappy Clever umwe mu banyempano batumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza