Alka Mbumba yasangiye Pasika n’abitabiriye igitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Mata 2019 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Alka Mbumba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimije benshi mu mbyino zihariye yagaragaje mu gitaramo cya ‘Easter Celebration 2019’ gitegurwa n’umuramyi Patient Bizimana.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Mata 2019 mu ihema rya Expo Ground i Gikondo, ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga. Cyitabiriwe n’abantu bari mu kigero kiringaniye ugereranyije n’ibindi bitaramo byabanje.

Ni ku nshuro ya Gatanu, Patient Bizimana yateguye igitaramo cyagutse kiri mu iyerekwa ryo kwishimana n’abakunda ibihangano by’umusaraba ku munsi wizihizwaho izuka rya Yesu/Yezu.

Abacyitabiriye banyuzwe n’ubutumwa bwiza bwatanzwe binyuze mu ndirimbo zitandukanye zaririmbwe n’abahanzi batandukanye kuva kuri Sam Rwibasira wabimburiye abandi kugeza kuri Alka Mbumba wahumuje igitaramo.

Abahanzi bagitumiwemo barimo Gaby Kamanzi, Simon Kabera, Arsene Tuyi, Itsinda rya Redemption Voice, Kanuma Jean Damascène, Healing Worship Team, Simon Kabera na Shekinah Worship Team bashimishije abacyitabiriye.

Itsinda rya Redemption Voice ryagaragaje ubuhanga budasanzwe mu majwi y’umwimerere baririmbyemo.

Umuhanzi Patient Bizimana ari na we utegura iki gitaramo yanyuze abakunzi b’ibihangano bye birimo indirimbo zamenyekanye cyane nka ’Ubwo buntu’, ’Ikimenyetso’, ’Andyohera cyane’ n’izindi.

Alka Mbumba wari umutumirwa mukuru muri icyo gitaramo we yishimiwe by’ikirenga binyuze mu mbyino ze zakunzwe cyane n’abakibyiruka, bafatanyije kuramya Imana no kwizihiza izuka rya Yesu.

UKO IGITARAMO CYA EASTER CELEBRATION CYAGENZE:

22:22: UMURISHYO WA NYUMA USOZA IGITARAMO WAKOMWE!

Alka Mbumba yasoje igitaramo cya Easter Celebration yatumiwemo i Kigali aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Fanda Nayo’.

Ijambo rya nyuma yavuze, yagize ati ‘Ndabakunda cyane’.

-  Alka Mbumba wishimiwe mu mbyino ze yageze ku ndirimbo ye ikunzwe cyane mu nsengero nyinshi zirimo n’izo muri Kigali ’Fanda Nayo’, abantu hafi ya bose bari mu ihema ryabereye igitaramo bavuye hasi.

Bamufashije kuramya no guhimbaza Imana babyina. Iyi ndirimbo yishimiwe by’ikirenga kuva itangiye kugeza isojwe.

MU KURAMYA NTA KOMISIYONERI UBAMO-ALKA MBUMBA

Mbere yo gukomeza kuririmba, Alka yakuyemo ikote yari yambaye asigarana umupira.

Yavuze ko ‘Mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana nta komisiyoneri ubamo. Umuntu ashobora kugusengera ariko mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, buri wese agomba kubigira ibye.’’

Benshi mu biganjemo abakunda indirimbo ziri mu njyana ya Lumba, bari bizihiwe ndetse byumvikaniraga mu rwamo rw’ibyishimo.

ALKA MBUMBA YAFATANYIJE N’ABANYA-KIGALI KUBYINIRA IMANA

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye z’abandi bahanzi nka ‘Unastahili kuabudiwa’ ya Fanuel Sedekia n’izindi.

Yanyuzagamo akaganira n’abakunda umuziki wo muri RDC. Yagize ati “Ubu turatangiye.’’

Yahise akomeza aririmba indirimbo iri mu njyana ya Lumba, abantu benshi batangira kubyina karahava, abafite imipira barayikenyera, abambaye inkweto bazifasha hasi.

Patient Bizimana ni we wahamagaye umuhanzi Alka Mbumba yatumiye muri Easter Celebration ku nshuro ya gatanu
Alka Mbumba yishimiye gutaramana n'Abanyarwanda ku munsi bizihizaho Pasika
Alka Mbumba yiyita 'Umusazi wa Yesu'
Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishimiwe cyane mu mbyino zifite umuco w'iwabo

21:30: ALKA MBUMBA YASESEKAYE IMBERE Y’ABAKUNZI BE I KIGALI

Patient Bizimana ni we wahamagaye umuhanzi mukuru yatumiye mu gitaramo cye, Alka Mbumba.

Yagize ati “Uyu mwaka Imana yaduhaye umugisha, umuntu waje yambaye inkweto ndende biramugora ariko ejo ni ku wa mbere wa Pasika. Alka namukuye ahantu hitwa i Rumumbashi, aca ahantu hatandukanye agera i Kigali. Ndashaka kubasaba ikintu, uyu mukozi w’Imana tumwereke urukundo.”

Alka Mbumba yageze ku rubyiniro mu magambo y’Ikinyarwanda avuga ati “Kigali muraho! Amakuru? Ndabakunda cyane.”

Yakomeje ati “Nishimiye kuba imbere yanyu biranshimishije cyane. Yesu twizihiza kuzuka kwe Imana yari yamweretse byose, Yesu yari azi neza ibyo agiye gucamo.”

ALKA MBUMBA NI MUNTU KI?

Alka Mbumba ni umuhanzi ukomoka muri RDC. Azwi mu Karere k’Ibiyaga Bigari no muri Afurika yose kubera ibihangano bye bihembura benshi. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mahanaïm, Fanda Na Yo, Mwamba Uliyo Pasuka n’izindi.

Igikundiro cye kinashingiye ku ndimi ashobora kuririmbamo zirimo Igiswahili, Igifaransa n’Ilingala.

Redemption Voice bafite amajwi anyura amatwi

Nyuma yo kuririmbana na Gaby Kamanzi indirimbo bakoranye, abaririmbyi bagize iri tsinda yagize ati “Amaraso ya Yesu niyo yonyine yoza ibyaha. Niba hari umuntu utarakira Yesu turamubwira ko amaraso ye agikora. Turakomeza dutambira Imana kuko nta kindi twakora.’’

Iri tsinda rifite umwihariko mu kuririmba ritifashishije ibicurangisho ryaririmbye indirimbo yo mu gitabo yitwa ‘Wogejwe na Yesu’, mu majwi agororotse yashyize benshi mwuka.

Uko bikije baririmba, abantu bari kubereka ko bishimiye impano yabo; baririmbye indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda bahereye kuri ‘Ndanyuzwe’ ya Aline Gahongayire na ‘Ibihe’ ya Israel Mbonyi. Bishimiwe bidasanzwe no mu ndirimbo zabo.

Redemption Voice yanyuze benshi mu majwi yayo agororotse

20:50: Gaby Kamanzi yinjiye ku rubyiniro yambaye ikanzu ndende irimo amabara atukura n’ay’umukara. Yahise atangirira ku ndirimbo ye aherutse gushyira hanze yitwa ‘Nzahora Nshima’ akomeza na ‘Yesu arankunda’ na ‘Amahoro’ yahuriyemo n’umuraperi Young Tone ubu uri kugororerwa i Iwawa.

Yashimiye Patient Bizimana wateguye igitaramo cyiza nk’iki aho abantu begerana n’Imana.

Yahise yakira Redemption Voice y’i Burundi bafatanya indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Nzoririmba’ ashima impano yabo mu buryo bukomeye.

Gaby Kamanzi yaririmbye ibihangano bye byahembuye imitima ya benshi

MU MAFOTO: PATIENT BIZIMANA YASIMBUTSE!

Patient Bizimana ufite ibihangano byacengeye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana yanaririmbye indirimbo zirimo ‘Andyohera cyane’.

Yanafatanyije na Irimbere Christian basengana muri Restoration Church baririmbanye indirimbo y’uyu muhanzi uri kuzamuka.

Yageze ku yitwa ‘Jambo’ iri mu njyana ya Rock, abitabiriye igitaramo banyurwa n’umuziki wayo uryoheye amatwi.

Yayikurikije iyo yise ‘Ubwo buntu’ yaririmbye yari yaihinduriye injyana iri kwihuta bituma inezeza benshi kurushaho.

Uyu muhanzi uri imbere mu bahimbaza Imana bazwi mu Rwanda, yasoreje ku yitwa ‘Menye neza’ yatumye yamamara mu buryo bukomeye. Yasabye ko amatara azimywa hanyuma hacanwa telefoni.

Abahanzi barimo Alice Big Tony babyinnye umuziki uhimbaza Imana karahava
Iki gitaramo cyarimo abacuranzi b'abahanga bafite umuziki uryoheye amatwi
Patient Bizimana akunda kuririmba asimbuka cyane mu birere
Patient Bizimana yashimye abakunzi b'ibihangano bye bamubaye hafi kuva mu myaka yatambutse ubwo yatangiraga gutegura Easter Celebration
Patient Bizimana yasabye ko hacanwa amatoroshi ya telefoni

20:26: Umuhanzi Simon Kabera yatunguranye mu baririmbye nubwo atari ku rutonde rw’abahanzi rwashyizwe hanze mu kwamamaza igitaramo.

Yasabye buri wese mu bitabiriye igitaramo kuzamurira Imana icyubahiro, ahita yanzika n’indirimbo ze zakunzwe cyane kuva mu myaka ya kera nka "Hari inshuti’’ ivuga ku bwitange umwami Yesu yagize bwo kwemera gupfira abari mu Isi kugira ngo buri wese abashe kwigerera imbere y’Imana.

Yakomeje ati “Pawulo yaranditse ngo urwandiko rwaturegaga n’imihango yose Yesu yabibambye ku musaraba, ndumva mfite umunezero kuko Yesu yishyuye umwenda wanjye na we.”

Kabera yanaririmbye ‘Munsi Yawo’ na ‘Mfashe Inanga’ zubatse amateka mu bihe byo hambere.

Simon Kabera yaririmbye mu gitaramo cya Easter Celebration cyateguwe na Patient Bizimana
Neema Marie Jeanne wamamaye cyane muri Korali Iriba y'i Butare na New Melody ari mu bahanzi bafashije Simon Kabera

19:35: PATIENT BIZIMANA YAHAMAGAWE KU RUHIMBI

Umuhanzi Patient Bizimana yageze ku rubyiniro yambaye ipantalo y’umweru n’ishati irimo amabara y’umukara n’ubururu n’inkweto z’umukara zibengerana, yaherekejwe n’abamufasha kuririmba batanu.

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Ikimenyetso’. Akimara kuyiririmba yahise ahumuriza abitabiriye igitaramo cye ati “ Ndashaka kubona abantu bafite ikimenyetso uyu munsi mwakoze kuza kandi ibyapfuye muri mwe biraza kuzuka mu izina rya Yesu. Ku musaraba Yesu yaravuze ngo byose birarangiye, niba ubyizeye koma amashyi uvuge uti haleluya.’’

Yahise akomereza ku ndirimbo ye nshya yise ‘Ijambo rya Nyuma’ ijyanye n’umunsi wa Pasika. Yayikurikije indirimbo ye yo hambere yitwa ’Andyohera cyane.’

Umuhanzi Patient Bizimana yashimye abitabiriye igitaramo cye kiri kuba ku nshuro ya gatanu
Patient Bizimana yambitswe n'iduka rya 'Kemmy Shop' ribarizwa i Nyamirambo
Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard n'umugore we bitabiriye igitaramo cya Easter Celebration

Patient Bizimana afunze umwaka ataruzuza icyifuzo cya se cyo kurongora

Ubwo yakoraga igitaramo cya Easter Celebration mu mwaka ushize cyabaye ku wa 1 Mata 2018, yari yatumiyemo umuhanzikazi Osinachi Joseph [Sinach] wo muri Nigeria.

Mu ijambo umubyeyi we yagejeje ku bacyitabiriye nyuma yo kumugabira inka, yamusabye kuyigira inkwano, akarongora na we akitwa umugabo.

Yagize ati “Ndashimira Patient n’abo bafatanyije badushimishije. Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Centre (2017) naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient. Ndifuza ko uyu mwaka wa 2018 ugira urugo rwawe.’’

Patient Bizimana wari uhagaze iruhande rw’umubyeyi we, yatunguwe cyane n’ubusabe bwa se wagaragaje inyota yo kubona umuhungu we yitwa umugabo.
Hari abavugaga bati ‘ubwo ari umubyeyi we ubimwisabiye noneho arashyize ararongoye!’ ariko Mata yararangiye, Gicurasi irahita, Ukuboza gushira nta kanunu k’ubukwe.

Patient aheruka kubwira IGIHE ko ubusabe bwa se ari kubushakira igisubizo n’ubwo igihe ntarengwa yari yahawe cyarenze.

-  Abahanzi bazwi mu muziki uhimbaza Imana bashyigikiye Patient Bizimana

Igitaramo cya Easter Celebration cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye baje gushyigikira mugenzi wabo Patient Bizimana. Muri bo harimo Olivier Kavutse uyobora itsinda rya Beauty for Ashes; Bosco Nshuti; Aline Gahongayire; umuraperikazi The Pink Lady, Colombus, Muhoza Janvier, Uwera Dinah n’abandi.

Kavutse Olivier yashyigikiye mugenzi we Patient Bizimana
Arsene Tuyi yararitse abantu kuzitabira igitaramo gikomeye azakora kuri Pantekote yise "Icyaremwe gishya''
Yafashijwe ashima Imana muri ubu buryo
Arsene Tuyi uri mu bahanzi bakunzwe cyane yashimishije benshi

19:15: Itsinda rya Healing Worship rimaze kogera mu bihangano byo guhimbaza Imana, ryageze ku ruhimbi risaba ko amatara yose acanwa, rikaririmba rirebana n’abakirisitu.

Ryahise ritangirira ku ndirimbo yaryo yitwa ‘Calvary’, rikomereza ku yitwa ‘Nguwe Neza’, aho Nyirashimwa Diane wayiteye yatumye benshi bajya mu bihe bidasanzwe byo guhimbaza Imana.

Iri tsinda ryerekanye ko rifite indirimbo zinyura benshi kubera uburyo ryaririmbye hafi y’abari mu ihema rya Expo Ground barahaguruka, abandi barahumiriza baramya bazamuye amaboko.

Aba baririmbyi basoreje ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane yitwa ’Icyo wavuze’ yishimiwe cyane ndetse benshi bahise bahaguruka bafatanya kuyiririmba ijambo ku rindi.

Healing Worship Team yishimiwe cyane mu ndirimbo zayo zirimo 'Nguwe neza' na 'Icyo wavuze'

Reba amafoto utabonye ubwo Kanuma Jean Damascène yaririmbaga

Kanuma Jean Damascène usengera muri Zion Temple mu Gatenga yari afite akanyamuneza
Bafashijwe baramya Imana bizihiza izuka rya Yesu
Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr.Bishop Fidèle Masengo yaserukanye n'umugore we mu gitaramo
Kanuma Jean Damascène yaririmbye indirimbo ye 'Simba wa Yuda' ibyinitse mu mudiho wa Kinyafurika
Aimable Twahirwa uzwi cyane mu ruhando rw'imyidagaduro yari afite akanyamuneza

-  Shekinah Worship Team yo muri Evangelical Restoration Church iyoborwa na Apostle Masasu yakuriwe ingofero.

Iri tsinda ryaririmbye indirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana zikoreshwa cyane mu nsengero zitandukanye. Yageze ku ndirimbo yitwa ‘Turakomeye’ yaririmbwe na Alarm Ministries irishimirwa cyane.

Yakurikiwe n’umuhanzi Arsene Tuyi uri mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana. Uyu yahise yanzika mu ndirimbo ze nka ‘Calvary’ na ‘Amagufa yumye’ zivuga agaciro k’umusaraba.

Shekinah Worship Team yo muri Evangelical Restoration Church yeretswe urukundo

-  Easter Celebration yitabiriwe n’abantu batandukanye

Igitaramo ngarukamwaka gihuza abakirisitu batandukanye aho bishimira kuzuka kwa Yesu, wapfuye nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Abacyitabiriye bari kugaragaza ibihe byo kunyurwa n’ubutumwa butangirwa mu bihangano bitandukanye bigusha ku gakiza katanzwe no kumeneka kw’amaraso ya Yesu.

Abahanzi bafashije Sam Rwibasira kuririmba bari bafite amajwi meza
Abanyarwanda benshi bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza Pasika
Abahanzi Bosco Nshuti (wambaye ishati yera) na Muhoza Janvier uheruka gusoza amasomo muri Kaminuza ya Ines-Ruhengeri mu ishami rya 'Biotechnology'
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi batandukanye
Simon Kabera uri mu banditse izina mu bahanzi bahimbaza Imana mu Rwanda na we yitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Aimé Uwimana (ibumoso) na mugenzi we Simon Kabera bafashijwe n'ubutumwa bwatangiwe muri iki gitaramo

18:32: Umuhanzi Kanuma Jean Damascène yageze ku rubyiniro akibumbura umunwa avuga, benshi bahita bizihirwa batangira gukoma akamo k’ibyishimo.

Uyu muhanzi yashimishije benshi mu ndirimbo ze zitandukanye. Yatangiriye ku yo yise ‘Araje’ asoza aririmba iye iri mu zikunzwe cyane yitwa ‘Simba Wa Yuda’ zashimishije abakunda guhimbaza kubera ukuntu zibyinitse.

Uyu muhanzi yinjije abari ahari kubera igitaramo mu mwuka wo guhimbaza Imana.

18:01: Sam Rwibasira ni we watangije igitaramo. Uyu muhanzi wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo yafatanyije n’itsinda rya bagenzi be kuririmba indirimbo zirimo Imela.

Yanaririmbye indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa “Naramubonye”.

Mbere yo gusoza yaririmbye indirimbo yasasiye amagambo avuga ko yaturutse ku bihe by’ubucakara.

Yagize ati “Indirimbo ngiye kuririmba ifite amateka y’ubucakara aho abantu bagurishwaga. Icyo gihe Abanyaburayi batwaraga Abanyafurika. Hari indirimbo baririmbaga mu bwato babajyanye.’’

Yahise aririmba iyitwa ‘Amazing grace’ mu ijwi riyunguruye ryishimiwe na benshi.

Sam Rwibasira Sam yishimiwe cyane bitewe n'ijwi ry'ubuhanga yaririmbyemo

18:01: Igitaramo cyatinze gutangira ku masaha yari yagenwe ku mu gihe isaha yari yatangajwe ari saa 17 z’umugoroba, abacuranzi bageze ku ruhimbi saa kumi n’ebyiri n’umunota umwe, ari nabwo umurishyo wa mbere ugitangiza wakomwe.

17:00: Imiryango y’ihema rinini riri muri Expo Ground i Gikondo yuguruwe, abitabiriye igitaramo baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi batangira kuryinjiramo bitegura gutaramana n’abaramyi batandukanye batumiwe muri Easter Celebration.

Patient Bizimana yaherukaga gukorera igitaramo kuri Expo Ground mu 2016

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe 2016 nibwo umuramyi Patient Bizimana yaherukaga gutaramira muri Expo Ground i Gikondo. Icyo gihe Easter Celebration yabaga ku nshuro ya kabiri, yari yatumiwemo Pastor Solly Mahlangu ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye aho benshi banyuzwe no gutaramana n’uwo muhanzi w’icyamamare wakunzwe mu ndirimbo nka ’Wahamba Nathi’, ’Obrigado’, ’Pokeya Sifa’ n’izindi.

Uko byari byifashe ubwo abakirisitu biteguraga kwinjira mu gitaramo

Akanyamuneza ku muraperikazi uhimbaza Imana, The Pink (ibumoso) na Angel uvukana n'umuhanzi w'indirimbo zihimbaz Imana Eddie Mico
Muyoboke Alexis wamamaye mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda yashyigikiye umuhanzi Patient Bizimana
Iki gitaramo cyatewe inkunga na Sosiyete ya Airtel-Tigo iri ku isonga muri serivisi z'itumanaho mu Rwanda
Ibumoso hari Jeannine Mukabacondo [Mama Kenzo], umugore wa nyakwigendera Kanyamibwa Patrick ari mu bashyigikira cyane umuziki uhimbaza Imana n’abawukora
Umuhanzikazi Diana Kamugisha (hagati) ari mu bitabiriye igitaramo cya Easter Celebration
Umuhanzi Cubaka Justin (iburyo) uri mu bahanga mu gukirigita inanga ya kizungu na we ntiyatanzwe
Umunyamakuru wa Radio Authentic na RFI, Nibakwe Edith ubwo yageraga ahabereye igitaramo
Umurerwa Evelyne (uwa kabiri iburyo) na Aline Gahongayire bari kuganira ubwo bari bageze kuri Expo Ground

Ujye wibuka Yesu Kirisitu wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk’uko ubutumwa nahawe buvuga. Aya ni amagambo ari mu gitabo cya 2 Timoteyo 2:8 aho Intumwa Pawulo ihanurira Timoteyo kuzirikana ko Yesu/Yezu yatsinze urupfu, aharura inzira y’agakiza ku mahanga yose amwemera.

Izuka rya Yesu (Pasika) ryizihizwa ku Isi yose mu madini n’amatorero atandukanye bitewe n’umuco w’igihugu n’imyemerere y’abawizera. Mu Rwanda naho Pasika ni umunsi wizihizwa cyane n’abemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Mu gihe benshi bazindukiye mu nyigisho n’ibitambo bya misa mu madini babarizwamo, abihebeye indirimbo zihimbaza Imana bahuriye mu Ihema rinini rya Expo Ground, ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga mu gitaramo cya Pasika.

Iki gitaramo cyiswe Easter Celebration gitegurwa na Patient Bizimana; ku nshuro yacyo ya gatanu, uyu muhanzi yagitumiyemo abarimo Alka Mbumba wiyita ‘Umusazi wa Yesu’ uri mu baramyi bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi yo Congo. Cyanaririmbyemo n’abandi barimo Gaby Kamanzi, Healing Worship Team, Shekinah Worship Team na Redemption Voice y’i Burundi.

PASIKA NZIZA KURI MWESE

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza