Amadini akorera mu Murenge wa Kimisagara yateguye igiterane cyo gusengera amatora ya Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Werurwe 2017 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Amatorero n’amadini akorera mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, agiye guhurira mu giterane cyo gusengera igihugu by’umwihariko amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Igiterane mpuzamatorero muri uyu Murenge gisanzwe kiba ndetse ni ngarukamwaka aho kigaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye; icy’uyu mwaka kikaba gifite umwihariko wo gusengera amatora nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’amatorero n’amadini akorera muri Kimisagara, Apotre Kubwimana David.

Uyu muyobozi yavuze ko giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe kikazabera kuri Restoration Church Kimisagara, guhera saa munani z’amanywa.

Gifite insanganyamatsiko iboneka mu rwandiko rwa mbere rwa Timoteyo(1 Timoteyo 2,1-2), hagira hati “Mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose no kubasengera no kubasabira no kubashimira ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda.”

Pasiteri Ruzindana Lambert, Umunyamabanga w’iri huriro yavuze ko ari ingenzi gufata umwanya wo gusengera igihugu n’amatora ateganyijwe kugira ngo azabe mu mahoro aho kurangwa n’imvururu nk’uko bijya biba mu bindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “ Iyo tureba akavuyo kaba mu bindi bihugu mu bihe by’amatora bidutera kubitekerezaho kuko abashoza imvururu n’abo zigiraho ingaruka baba bafite amatorero basengeramo. Bituma tugira umutima wo gusenga kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kugira amahoro n’ishema.”

Iki giterane ngo gitegerejwemo umusaruro ushingiye ku kuba abayoboke b’aya matorero n’amadini bazakangukira kurushaho kubungabunga ubumwe bwabo, kurushaho gukunda igihugu ndetse bukaba ari n’uburyo bwo kubakangurira kuzitabira igikorwa cy’amatora.

Iri huriro rimaze gukora ibiterane birimo ibyo kurwanya ibiyobyabwenge muri uyu Murenge, rikaba ryaranakoze ibindi bikorwa by’urukundo nko gusana inzu z’abatishoboye no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Pasiteri Antoine Rutayisire ari mu bigisha bateganyijwe kuri uwo munsi. Abantu bafite umutwaro wo gusengera igihugu baturutse impande zose bararikiwe kuzifatanya n’aya matorero akorera muri Kimisagara.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amatorero n’amadini akorera muri Kimisagara, Apotre Kubwimana David
Igirerane cyo gusengera igihugu kizabera kuri Restoration Church Kimisagara kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza