Amadini n’amatorero yo mu Mujyi wa Kigali agiye guhurira mu giterane cyo gusengera amatora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’amahuriro yo mu tundi turere tugize Umujyi wa Kigali, ryateguye igiterane cyo gusengera amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, bazahuriramo mu mpera z’iki Cyumweru.

Biteganyijwe ko iki giterane kizabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku itariki 14 Gicurasi kuva saa saba z’amanywa. Gishingiye ku magambo Intuma Paul yandikiye Timoteyo(1Timoteyo 2,1-2), agira ati “Mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose no kubasengera no kubasabira no kubashimira ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyarugenge, Bishop Nzeyimana Innocent, yatangaje ko kuba abakuru b’amadini n’amatorero bafite inshingano zo gusenga nk’umusingi ibintu byose byubakirwaho, ari rwo rwego iki giterane cyateguwemo ngo babone umwanya wo gusengera amatora no gutanga ubutumwa bujyanye n’uko abayoboke babo bazayitwaramo.

Yagize ati “Mbere yuko umuntu aba umukirisitu abanza kuba umunyarwanda. Nk’amatorero n’amadini mu nshingano z’ibanze harimo gusenga. Iyo twasenze Imana ijya mu mitima y’abantu ikabategura neza bakagira icyerekezo kimwe bigatuma bahitamo neza.”

Yakomeje agira ati “Iyo uhisemo nabi uba utoye guhunga, intamabara, imivurungano, gusubira inyuma na ho iyo utoye neza bituma itorero risengera mu mahoro kuko hatoranyijwe umuyobozi bwiza, abana bakiga nta busumbane, abantu bagasabana aho guhangana, bakiteza imbere bakava mu bukene, umuntu wese akagira imibereho myiza.”

Bishop Nzeyimana yongeyeho ko nubwo amatorero n’amadini atandukanye mu myizerere, gusenga muri ubu buryo ari uguhuza imbaraga kandi ko bizatanga umusaruro wo kugira amatora arangwa n’ituze azishimirwa n’Abanyarwanda ubwabo ndetse n’abanyamahanga.

Iki giterane kizitabirwa n’abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali, amakolari atandukanye n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu bazabibashishwa; kikaba cyaranatumiwemo abayobozi mu nzego za leta. Umwigisha wateguwe ni Pst. Masumbuko Josué, Umushumba wa ADEPR Paruwase ya Nyarugenge.

Hazabaho umwanya wo gushima Imana ku byagezweho no gusengera igihugu ngo kirusheho kugira umutekano, imiyoborere myiza n’imigendekere myiza y’amatora nk’ingingo nyamukuru yatumye gitegurwa.

Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyarugenge ryagize uruhare mu gusaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.

Ubwo bagezaga ubusabe bwabo ku Nteko Ishinga Amategeko muri Gicurasi 2015, Bishop Nzeyimana yagize ati“Nk’abayoboye ibyiciro by’Abanyarwanda benshi, tumaze kubona ko igihugu cyacu hari ibyiza kimaze kugeraho tuyobowe na Perezida Paul Kagame guhera mu mwaka wa 2003 kugera uyu munsi. Twabonye ko hari ibikorwa byiza byinshi byakozwe, kandi hari n’ibindi yasezeranyije Abanyarwanda kuzabakorera, tubona ko bitaragerwaho, urugero ni nka gahunda y’icyerecyezo 2020.Nk’abahagarariye abayoboke bacu, turifuza ko yakomeza akatuyobora, kuko tubona aganisha igihugu cyacu aheza.”

Amatora ya Perezida ateganyijwe ku itariki 3 Kanama ku bazatorera hanze y’igihugu no ku itariki ya 4 Kanama ku bazatorera imbere mu gihugu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyarugenge, Bishop Nzeyimana Innocent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza