Amafoto y’igitaramo gikomeye Tonzi yakoranye na Judith Babirye waririmbye ’Yesu Beera Nange’

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Gicurasi 2017 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Clémentine [Tonzi] yaririmbye mu gitaramo cy’akataraboneka cyabereye i Kampala mu mpera z’icyumweru gishize cyateguwe n’umuhanzi Judith Babirye wamenyekanye mu ndirimbo ’Yesu Beera Nange’ yacuranzwe cyane no mu Rwanda.

Tonzi ni umwe mu baramyi umaze kwagura umwuga we mu buryo bukomeye. Ahamya ko gukurira mu muryango usenga byamufashije cyane kuko atateshutse ku murongo wa gikirisitu yatojwe dore ko kuva mu bwana yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye w’indirimbo z’Imana.

Uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo cyari gifite intego yo gushakira ubufasha abana babyaye inda zitateguwe muri Uganda. Ni igitaramo yahuriyemo Judith Babirye wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Yesu Beera Nange’ yacuranzwe bikomeye mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere ruherereyemo.

Tonzi yabwiye IGIHE ko afite ishimwe rikomeye ryo kuba yararirimbye muri icyo gitaramo yahuriyemo n’uyu mugore w’icyamamare muri Uganda.

Ati “Ni iby’ishimwe rikomeye kuririmba muri kiriya gitaramo, ubutumwa twabashyiriye ni ubwo kuramya no guhimbaza Imana, abantu ba hariya baratwishimiye cyane, naririmbye indirimbo mfite ziri mu rurimi rw’Ikigande abaho bumva. Iyitwa ’Tunaishi kwa Neema’ na ’Sijya Muvako’ hariya nasanze abantu bayizi cyane.”

Yakomeje atangaza ko we n’itsinda rya All In One Gospel Ladies abarizwamo bahise banaboneraho umwanya wo gukora ibindi bitaramo.

Ati "Nagiye ku wa Gatatu nimugoroba, igitaramo kiba ku wa Gatanu. Ku wa Gatandatu nari mfite ikindi gitaramo i Mbarara, no ku Cyumweru twakoze ikindi giterane cy’iminsi ibiri n’umuryango mbarizwamo wa ’All In One Gospel Ladies’."

Tonzi yashimangiye ko Judith Babirye ari umuhanzi yubaha cyane mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo. Baherukaga guhurira no mu kindi gitaramo yamutumiyemo mu Rwanda cyabaye mu 2012 aho aba bombi bishimiwe n’abakunda indirimbo zahimbiwe Imana. Uyu mugore w’umuvugabutumwa muri iki gihe ni n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Itsinda ‘All In One Gospel Ladies’ bakoranye ikindi gitaramo muri Uganda rihurije hamwe abaririmbyi barimo Uwitonze Clémentine [Tonzi], Diana Kamugisha, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Rose Ngabo, Phanny Wibabara, Gaby Kamanzi utabashije kwifatanya na bo kubera ibindi bikorwa by’umuziki yakoraga, Aline Gahongayire, Rachael, Assumpta Muganwa, Karen Uwera na Alice Tonny.

Baherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyabaye mu ijoro ryo kuya 5 Werurwe 2017, mu nyubako ya Ubumwe Grand Hotel iri mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe bibanze ku kugaragaza imbaraga z’ubumwe ndetse n’umusaruro usangiwe ushobora kubuvamo.

Tonzi yishimiwe mu ndirimbo ze 'Tunaishi kwa Neema’ na ’Sijya Muvako’ zizwi cyane muri Uganda
Tonzi yaririmbye 'Sijya Muvako' n'izindi ndirimbo ze zizwi muri Uganda
Tonzi yishimiye kugaragara mu gitaramo yahuriyemo na Judith Babirye cyahuruje imbaga
Tonzi yanabonanye na Pastor Bugembe uri mu bakomeye muri Uganda. Uyu na we yaririmbye muri iki gitaramo
Judith Babirye yongeye gushimangira ko ari umuhanzi ukomeye mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Uganda
Iki gitaramo cyari gifite intego yo gukusanya inkunga yo gufasha abana batewe inda zitateganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza