Asaph igeze he ishyira mu bikorwa ubusabe bwa Gitwaza bwo gusohora album buri kwezi?

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Mu mpera za 2018, Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yasabye itsinda ry’abaramyi bibumbiye muri Asaph Music International, ribarizwa mu itorero rye gusoza 2019 rishyize hanze album 12.

Ni ubutumwa yatangiye mu gitaramo cyo ku wa 24 Ukuboza 2018, Asaph yamurikiyemo album yayo ya Kane y’amajwi y’indirimbo icyenda yise “Wambaye icyubahiro.”

Gitwaza yabwiye abakirisitu be ko ‘umwaka wa 2019 ari uwo kuramya Imana byuzuye’, anasaba ko mu mpera za buri kwezi Asaph izajya isohora album nshya.

Icyo gihe yagize ati ‘‘Umwaka wa 2019 ni uwo kuramya no gushima Imana. Tuzageze mu Ukuboza umwaka utaha, Asaph imaze gusohora album 12. Turashaka gushyiraho studio ya Asaph ngo izajye ibafasha gukora indirimbo.’’

Kuva ubusabe bwa Gitwaza bugiye ku karubanda, ubu ukwezi kwa gatatu kuragana ku musozo, benshi bagitegereje ishyirwa mu bikorwa ryabwo.

Pasiteri Manyaga Barnabas ushinzwe gukurikirana Imirimo y’abaririmbyi muri Zion Temple na Asaph by’umwihariko yabwiye IGIHE ko bazirikanye ubusabe bw’umuyobozi wabo mu by’umwuka.

Yavuze ko “Twari twabanje gukora indirimbo kuko muri studio bitoroshye. Buri kwezi twagombaga gusohora album, ubu dufite ebyiri ziteguye neza. Turi gukora iy’ukwezi kwa gatatu izasohokana n’iy’ukwa kane. Indirimbo zirahari ariko kubona ubushobozi bwo kwishyura studio rimwe na rimwe ntibyoroha.”

Ubusabe bwa Gitwaza busa no guhanika intego ya Asaph ngo nta kibazo babugizeho kuko ngo yumviye ijwi ry’Imana.

Pasiteri Manyaga Barnabas yagize ati “Gitwaza yumviye ijwi ry’Imana yavugiye muri we. Turakorera mu bushake bw’Imana. Muri iki gihe nibyo Imana yadusabye ko tuyizanira amashimwe binyuze mu guhanga indirimbo no kumurika album.’’

Nyuma yo kwisunganya Asaph Music International igiye kumurikira album ebyiri mu gitaramo izakorera muri Zion Temple CC Gatenga ku mugoroba wo ku wa 29 Werurwe 2019.

Iki gitaramo cyiswe ‘Evening of Authentic Worship’ kizamurikirwamo album zirimo iyitwa ‘Ntambye umutima wanjye’ iriho indirimbo umunani na ‘Enter His gate’ igizwe n’indirimbo icyenda. Cyatumiwemo Asaph Drama Team, Asaph Ubumwe (ikoresha imbyino za Kinyarwanda mu kuramya) na Asaph Mahoko ndetse n’umuraperi King Paccy, mwishywa wa Gitwaza n’abandi.

Asaph irateganya ko muri Mata izamurika izindi album ebyiri zirimo iy’uko na Werurwe 2019.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yasabye Asaph gusoza umwaka wa 2019 imuritse album 12
Asaph Music International igiye kumurikira album ebyiri mu gitaramo izakorera muri Zion Temple CC Gatenga
Gitwaza ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika album ya Kane ya Asaph yise 'Wambaye icyubahiro'
Asaph ihuriyemo abaramyi bakomeye muri Zion Temple yateguye igitaramo yise ‘Evening of Authentic Worship’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza