Ashimwe Dominic na Papi Clever bahurijwe mu gitaramo cyinjiza abakirisitu mu 2019

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Ukuboza 2018 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Ashimwe Dominic na Papi Clever bari mu bakomeye mu Itorero rya ADEPR bahurijwe mu gitaramo gisoza umwaka wa 2018, gishyira uwa 2019 gifite intego yo gushima Imana.

Iki gitaramo giteganyijwe ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2018, kuri Dove Hotel ku Gisozi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza ahagana saa saba zo mu rukerera rwo ku wa 1 Mutarama 2019.

Gifite intego iri mu Gitabo cya Zaburi 92:5-6 havuga ko “Nzavugishwa impundu n’umurimo w’intoki zawe.’’

Iki gitaramo cy’amashimwe cyateguwe n’Itorero rikoresha Indimi z’amahanga rya Ntora Church English Service (NCES). Cyatumiwemo Dominique Ashimwe ukunzwe mu ndirimbo ‘‘Nemerewe kwinjira’’, “Ashimwe”, “Ari kumwe natwe”, “Nyuzuza, “Ingoma ya Yesu”, Wambereye Imfura” n’izindi.

Uyu muhanzi azafatanya na Tuyizere Papi Clever na Ntora Worship Team mu gihe Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephreum ariwe uzigisha ijambo ry’Imana.

Pasiteri Nkuranga Aimable uri mu bashumba b’i Ntora (NCES) yatangarije IGIHE ko iki gitaramo kibumbiye hamwe amashimwe yose y’uburinzi bw’Imana ku itorero mu mezi 12 ashize.

Yagize ati “Ni igihe cyo gushima Imana uko umwaka wagenze, uko yabanye n’abantu no kuyiragiza umushya. Mu itorero tureba iterambere ry’umuntu mu buryo bwuzuye, iryo mu mwuka n’uburyo bw’umubiri. Ishimwe ryacu nk’itorero rishingiye ku bintu byinshi byiza Imana yatubashishije kugeraho muri gahunda zose itorero ryakoze kandi tubona bigira umusaruro.”

Iki gitaramo kizanyuzwa kuri Televiziyo ya Isango star Tv n’imbuga nkoranyambaga z’iri torero.

Ntora Church English Service (NCES) irateganya gutangira umwaka wa 2019 mu ngamba nshya zo kwagura ivugabutumwa aho izatangiza ikoranabuhanga ryo gutambutsa amateraniro kuri internet mu gufasha abayoboke ba ADEPR n’abandi bari mu bihugu byo hanze cyangwa batagera mu nsengero ku mpamvu z’akazi.

Dominic Ashimwe yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Nemerewe kwinjira'
Papi Clever ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri ADEPR
Ntora Worship Team izafatanya n'abazitabira igitaramo cyo gushima Imana
Abahanzi bakomeye muri ADEPR bazahurira muri iki gitaramo n'Umuvugizi w'Itorero, Rev. Karuranga Ephreum

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza