Bwa mbere mu myaka 15 ishize, abaririmbye muri Korali Elayo ya CEP-UR bahuriye mu giterane

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 13 Ugushyingo 2017 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Korali Elayo ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yahuriye na Elayono yo muri ADEPR Paruwase ya Remera na Besalel y’i Murambi, mu giterane cy’amateka cy’abayiririmbyemo kuva ibonye izuba mu 2002.

Korali Elayo ni imwe mu zihuje abanyeshuri baturuka mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR). Yavutse mu 2002 nyuma yo gutandukana na Vumilia zari ziteraniye hamwe muri CEP(Communauté des Etudiants Pentecotistes). Kugeza ubu abagera kuri 460 bamaze kuyinyuramo, bakorera hirya no hino mu ntara zigize u Rwanda no hanze yarwo.

Mu rwego rwo kwirinda gukomeza gutatana, hashinwe umuryango uhuza abamaze gusoza amasomo bakoze umurimo w’Imana muri iyi korali(Elayo Family) hagamijae guhugurana, guhuza imbaraga no gukomeza ivugabutumwa mu buryo butandukanye nk’uko byatangajwe na Ndagijimana Donat, Umuyobozi w’uyu muryango.

Mu mahuriro yitabirwa cyane cyane n’abatuye i Kigali, inshuro imwe mu kwezi ni ho havuyemo igitekerezo cy’igiterane cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, kuri ADEPR Paruwase ya Gasave, mu Karere ka Gasabo.

Cyitabiriwe n’abayoboye Umuryango w’Abanyeshuri bo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda muri Kaminuza y’u Rwanda(CEP) yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abariribmye muri Korali Elayo mu bihe bitandukanye, abayobozi bakuru muri ADEPR barimo Umuvugizi wayo Karuranga Ephraim ari na we wari umwigisha wacyo.

Korali Besalel y’i Murambi mu Karere ka Kicukiro na Elayono y’i Remera muri Gasabo zimwe mu zikunwe mu zikunzwe muri ADEPR, zifatanyije na Elayo zisusurutsa abitabiriye iki giterane.

Mu butumwa Pasiteri Karuranga yatanze kuri uyu mugoroba yakanguriye abitabiriye by’umwihariko injijuke zo muri iri torero kuba amatabaza no kugirira umumaro igihugu, itorero, umuryango n’amatsinda babarizwamo, nk’uko insanganyamatsiko y’iki giterane ibivuga(Abafilipi 2,15).

Yabasabye kutibagirwa iby’Imana yabakoreye abakangurira kugira urukundo rwaba urwo bakundana hagati yabo n’urwo bakunda Imana bafatiye urugero kuri Yakobo uvugwa muri Bibiliya werekanye ko akunze umugore we Rachel ubwo yemeraga kumara imyaka 14 amukorera(akora kugira ngo bazamumushyingire).

Ati « Yakobo yakunze Rachel amutangaho ubutunzi bwinshi, amukorera imyaka 14. Uko mwarara mwiga mushaka amanota, muraza amaguru mu mazi, niko murara musoma Bibiliya ? »

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, wabaye Perezida wa mbere wa Korali Elayo, yasabye bagenzibe gukomeza umuhamagaro wo gukorera Imana « kuko idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo ».

Yagize ati « Mpagaze aha ndi urugero rw’uko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo. »

Umuyobozi wa Elayo Family, Ndagijimana Donat yatangaje ko umwaka utaha uyu muryango uteganya gukora ivugabutumwa mu magereza, ibitaro n’ibigo by’amashuri no gutera inkunga abatishoboye harimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Korali Elayo ni yo yabimburiye izindi kuririmba
Abasore n'inkumi bo muri Korali Elayo bacinya akadiho
Besalel yashimishije abitabiriye igiterane mu ndirimbo zayo zikunzwe
Abaririmbyi ba Korali Besalel mu ndirimbo 'imvugo y'Imana'
Elayono ubwo yari ihawe indirimbo yayo ya mbere
Rutabingwa Jeand'Amour(hagati), umwe mu bayoboye Korali Elayo guhera mu myaka ya za 2010; ubu aririrmba muri Elayono
Umucuranzikazi ubishoboye mu bo Korali Elayono ifite
Bamwe mu bitabiriye iki giterane bakurikiye ubutumwa bwiza mu ndirimbo
Abayobozi bakuru muri ADEPR barimo Umuvugizi waryo, Karuranga Ephraim bari bahari
Umuyobizi w' Umuryango wa Elayo, Ndagijimana Donat
Umuvugizi w'Itorero rya Pentekoti mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephraim yigisha mu giterane
Abahoze muri Korali Elayo bahawe umwanya wo kuririmba baterura bagira bati' Isoko abera bavomyeho iby'agakiza ntirakama'
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, wabaye Perezida wa Korali Elayo igishingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza