Dusabe na Simon Kabera batumiwe mu gitaramo Korali Integuza izamurikiramo album y’amashusho

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 28 Kamena 2017 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Korali Integuza ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Kacyiru iri mu myiteguro ya nyuma yo kumurika album ya mbere y’amashusho, mu gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Alexis Dusabe, Simon Kabera na Albert Niyonsaba.

Korali Integuza igiye kumurika album y’amashusho yiswe “Ndi kumwe na Yesu”, igizwe n’indirimbo 10, ije ikurikira izigera kuri enye z’amajwi yasohoye mu myaka igera kuri 28 imaze ishinzwe.

Iki gitaramo giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2017, kizabera ku rusengero rwa ADEPR Kacyiru ahazwi nko mu Kanserege kuva saa saba z’amanywa.

Album izamurikwa iriho indirimbo zamenyekanye nka "Nimushime", "Haracyari ibyiringiro", "Ndi kumwe na Yesu", "Ntituzapfa", "Izaduhemba" n’izindi. Amashusho yazo yafashwe anatunganywa na studio yitwa “Embassy video” ya Karenzo Pro.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuhuzabikorwa w’Imyiteguro yo kumurika album, Sibomana Fils, yagize ati "Imyiteguro tuyigeze kure, iya nyuma izakorwa ejo no ku wa Gatanu, hanyuma ku wa Gatandatu dutunganye neza ahazabera igiterane cyo ku Cyumweru. Abantu bazabonamo udushya twinshi kandi abahanzi twatumiye twizeye ko bazabashimisha bagatuma bahembuka."

Igitaramo cya Korali Integuza cyatumiwemo Korali zo ku Mudugudu wa Kacyiru zirimo iyitwa Ijwi ry’Umwami Yesu, Elbethel, Worship Team ya Kacyiru na Korali y’abashyitsi yitwa Abakorera Yesu ituruka muri ADEPR Rukurazo.

Mu bahanzi bazitabira iki gitaramo barimo Alexis Dusabe uzagaragara mu nyigisho zo mu gitondo, Simon Kabera na Albert Niyonsaba bazwi cyane muri ADEPR.

Korali Integuza igiye kumurika album y’amashusho yatangiye umurimo w’Imana mu cyumba cy’amasengesho mu 1990, icyo gihe yitwaga iy’abana. Abagera kuri batanu nibo batangiye baririmba bakoresheje ingoma y’uruhu.

Mu 1992 nibwo yemerewe kuririmba ku Mudugudu wa Kacyiru, icyo gihe wabarizwaga muri Paruwase ya Kimihurura. Ni nabwo yahise ihindurirwa amateka ihabwa izina rishya yitwa “Integuza”. Kuri ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 80 bayifasha mu ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Korali Integuza igizwe n'abaririmbyi bagera kuri 80
Korali Integuza igiye kumurika album ya mbere y'amashusho yise “Ndi kumwe na Yesu”
Korali Integuza imaze imyaka 28 ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo
Alexis Dusabe, Albert Niyonsaba na Simon Kabera batumiwe mu gitaramo Korali Integuza izamurikiramo album y’amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza