Gahongayire na Tonzi batumiwe mu giterane cyo kuvugurura imibanire mu miryango

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Hagamijwe gukomeza gufasha u Rwanda kugira imiryango y’icyitegererezo irimo abana n’ababyeyi bishimye kandi b’umugisha ku itorero n’igihugu, Blessing Center Church yateguye igiterane kigamije kuvugurura imibanire hagati y’abashakanye.

Iki giterane cy’iminsi ine kizatangira kuri uyu wa Kane tariki ya 7 kugeza iya 10 Nzeri 2017 kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba gisozwe saa mbiri z’ijoro.

Gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yosuwa 24:15, hagira hati “ Niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

Iki giterane cyatumiwemo abahanzi bazwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana barimo Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, Tehillah Worship Team na Tehillah Drama Team zibarizwa muri Itorero rya Blessing Center n’abandi.

Mu bavugabutumwa bazatanga inyigisho harimo Apôtre Musombolwa Robert uzaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Apôtre Kubwimana David wo mu Rwanda n’Umushumba uyobora Blessing Center Pasiteri Mucumbitsi Paul.

Abakirisitu b’ingeri zose barimo ababyeyi, urubyiruko, abana n’abakozi ntibahejwe muri iki giterane kigamije gufasha imiryango kongera kwiyubaka no kugira ubumwe binyuze mu ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Pasiteri Mucumbitsi Paul yatangaje ko igihe umuryango umwe uzabera abandi umugisha, bizakomeza bikagera no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “ Ni igiterane kizatangirwamo inyigisho zireba buri wese mu bagize umuryango, ntabwo kubaho kwabo ari impanuka. Hazaba harimo ubuhamya butandukanye bwaba ubureba abubatse ingo babashije kwiyunga nyuma y’ibyo baciyemo bikomeye bikabatandukanya ariko bakazongera kwiyunga ku bw’ijambo ry’Imana. Hazaba harimo n’ubuhamya bw’urubyiruko kuko murabizi ko rugenda ruhura n’ibibazo bitandukanye byaba ku bakobwa cyangwa abahungu.”

Abazacyitabira bazagira umugisha wo kubona impamba y’urugendo rw’ubukirisitu barushaho kwirinda no kwigira ku birenge by’ababanjirije bafite ubuhamya bushimwa na bose.

Itorero Blessing Center rikorera mu Mudugudu wa Rurembo, Akagali ka Gatare, Umurenge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro, imbere y’ahahoze hitwa ku Minyinya itatu.

Uwitonze Clementine ’Tonzi’ (ibumoso) na Aline Gahongayire batumiwe mu giterane kizabera mu Itorero Blessing Center
Tehillah Drama Team izagaragara muri iki giterane
Tehillah Worship Team ibarizwa mu Itorero Blessing Center
Iki giterane kizagaragaramo abakozi b'Imana batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza