Gitwaza yavuze ku kurandura ubutinganyi mu buhanuzi yatanze atangiza ‘Africa Haguruka’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nyakanga 2017 saa 12:20
Yasuwe :
0 1

Mu gutangiza igiterane ngarukamwaka cy’ububyutse ‘Africa Haguruka’, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ari nayo igitegura yagarutse ku mateka agaragaza uko Afurika yahoze ari umugabane ukomeye ku Isi ikaza kugwa, ariko ashimangira ko hari ibyiringiro by’ahazaza binyuze mu buhanuzi, burimo no kurandura ubutinganyi, yaturiye imbere y’imbaga y’abakirisitu bacyitabiriye.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2017, nibwo ‘Africa Haguruka’ ku nshuro yayo ya 18 yatangijwe ku mugaragaro mu giterane cyitabiriwe n’abakirisitu barenga ibihumbi 12 bari bateraniye muri Stade ya Kicukiro.

Iki giterane kizamara iminsi umunani cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye baturutse mu bihugu birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba no mu Majyepfo ndetse n’ibindi byo hanze ya Afurika nka Amerika, u Butaliyani, Israel, u Busuwisi, u Bubiligi, u Bufaransa, Canada n’ahandi.

Ahagana saa kumi n’imwe nibwo iki giterane cyari gitangiye aho itsinda rya Asaph ryinjije abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana mu minota 46 mbere yuko havuzwa amahembe arindwi agaragaza ubuhanuzi, ububyutse no kwizera bishya nk’ ikimenyetso cy’ubutsinzi kuri Afurika.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yongeye kwatura amagambo y’ubuhanuzi kuri Afurika

Abanyamateka bagaragaza ko mu myaka 3000 ishize Afurika yari umugabane ukomeye cyane ufite abahanga benshi mu ngeri zitandukanye. Yifashishije inkuru zo muri Bibiliya, Gitwaza yagaragaje uko Aburahamu yaje muri Afurika akahakura ubutunzi; uko Yesu yahahungiye ndetse na benshi mu bana ba Mose wakuye Abisiraheli mu Misiri bahafite inkomoko.

Ati “Amateka agaragaza ko Afurika yigishije abantu gusoma no kwandika ndetse n’impinduramatwara y’i Burayi yavuye mu bitabo banditse. Afurika yabayeho idatsindwa, ari umugabane w’abantu bakomeye.”

Mu kinyejana cya gatanu ubwo Abarabu binjiraga muri Afurika y’Amajyaruguru, umugabane watangiye gutakaza imbaraga zawo, ucikamo igikuba. Yagize ati “Abanyafurika bakora ibitangaza mu bindi bihugu ariko bagera iwabo bikabananira, baterwa isoni no kwitwa Abanyafurika.”

Dr Paul Gitwaza yakomoje ku cyerekezo Afurika igiye kugira aho hagiye gushyirwaho Banki Nyafurika izaba iyobowe n’umukozi w’Imana.

Yagize ati “Afurika igiye gusa n’iyindi migabane, ariko ifite akarusho ko kubakira ku rufatiro rw’Imana. Abacamanza, abacuruzi, abaganga abayobozi ba televiziyo zikomeye kuruta Al Jazeera na CNN, abana bakomeye ba mbere mu mikino muri Afurika bose bagiye kuba abakozi b’Imana bavutse ubwa kabiri barimo umwuka w’Imana. Afurika igiye kuzagira Banki imwe Nkuru ikomeye, izayoborwa n’umurokore.”

Yakomeje ati “Ndabona Afurika abahungu n’abakobwa bayo batari mu butinganyi. Ubutinganyi muri Afurika bugiye kugira iherezo. Igihe kigiye kuza ubwo muri Afurika ubwo icyitwa ubutinganyi kugeza Yesu agarutse. Televiziyo zo muri Afurika ntizizamamaze iby’ubutinganyi, turabihagaritse. Ndabona muri Afurika abatotezwa i Burayi kuko banze ubutinganyi bahahungira.”

Gitwaza yavuze ku kurandura ubutinganyi mu buhanuzi yatanze atangiza ‘Africa Haguruka’

Kuva kuri uyu wa Mbere, abazayitabira baratangira guhugurwa n’impuguke zigisha abantu mu ngeri zitandukanye z’ubuzima zirimo Ubuyobozi, Umurimo w’Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro binyuze muri ‘Africa Haguruka Summit’. Aya mahugurwa azajya abera kuri Zion Temple mu Gatenga kuva saa tatu kugeza saa saba n’igice.

Umuhuzabikorwa wa Africa Haguruka, Pasiteri Runazi Robert, yatangaje ko iki giterane cy’ububyutse kimaze gutanga umusaruro ndetse benshi bahembukiyemo.

Yagize ati “Iki giterane kimaze kuzana impinduka zifatika zishingiye ku kwagura intekerezo z’abantu, gukora imirimo bifitiye icyizere. Abanyafurika bareba u Rwanda bakigira ku mateka rwanyuzemo n’abo bagaharanira guhindura iwabo. Africa Haguruka igaragaza ishusho nyayo y’imyizerere mu kubaka iterambere ry’umugabane.”

Yakomeje agira ati “Nkuko Bibiliya ibivuga tugomba gukora umurimo tukawunoza kuko aribyo byubaka ubuzima.”

Umuyobozi w’Indirimbo muri Asaph Music International, Kanuma Damascène yatangarije IGIHE ko iki giterane ari uburyo bufasha ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo kwaguka.

Yagize ati “Binyuze muri iki giterane, ubutumwa bunyuze mu ndirimbo muri Asaph bwaragutse bugera kuri benshi, navuga ko ari nka zahabu y’igiciro yari ipfukiranye yagaragaye. Iyo urebye abakiri bato bari mu murimo w’Imana uko bitwara bitanga icyizere kuko ikomeje kubakoresha. Havutse Minisiteri z’ivugabutumwa nyinshi kandi zihimbaza, umwuka w’Imana ukamanuka.”

Kanuma usanzwe ari umuhanzi yakomeje atangaza ko inyigisho yakuye muri iki giterane yatangiye kwitabira mu 2007 zamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati “Hari byinshi bikomeye Africa Haguruka maze imyaka 10 nitabira yahinduye mu buzima bwanjye. Mbere naririmbaga nta cyizere nifitiye. Inyigisho zo kwitinyuka no kumenya ko ushobora guhera ku kintu gito Imana ikwakwagura. Imana yaranyiyeretse ubwo namurikaga album yanjye yihesha icyubahiro. Mu minsi mike nzaba nujuje n’inzu yanjye kandi byose mbikesha inyigisho nahawe zo kwitinyuka.”

Iki giterane cyitabiriwe n’abakirisitu barenga ibihumbi 12 barimo n’abanyamahanga barenga 122 n’abagera kuri 66 bahagarariye Zion Temple mu bice bitandukanye ku Isi.

Apôtre Dr Paul Gitwaza n'umugore we Angelique Nyinawingeri berekeza ku ruhimbi
Havuzwa amahembe arindwi agaragaza ubuhanuzi bushya
Amahembe arindwi agaragaza ubuhanuzi, ububyutse no kwizera bishya nk’ ikimenyetso cy’ubutsinzi kuri Afurika yavugijwe
Korali y'abana bato muri Zion Temple, Moses Generation yataramiye abitabiriye 'Africa Haguruka'
Stade yari yasendereye abakirisitu baje kumva ijambo ryo guhembuka
Apôtre Dr Paul Gitwaza na Evangeliste Charles Rwomushana wamusemuriraga
Asaph Music International niyo yayoboye umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana
Africa Haguruka yahembuye imitima ya benshi
Ahagenzurirwa amajwi n'amashusho mbere yo gushyirwa ku karubanda
Asaph International Music yatangiye iririmba iti 'Uri Nkuru'
Asaph yinjije mu mwuka abarenga ibihumbi 12 bari bateraniye muri Stade ya Kicukiro
Apôtre Dr Paul Gitwaza asengera abemeye kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza wabo

Amafoto: Zion Temple


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza