Groupe Exo yeretswe urukundo mu gitaramo ‘Fragrance of Worship’ yakoreye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 01:33
Yasuwe :
1 0

Itsinda Exo ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku isi ryitabiriye igitaramo cy’ububyutse cyiswe ‘Fragrance of Worship’ cyateguwe n’umuramyi Fortran Bigirimana, ryerekwa urukundo n’abasaga 2500 bari bateraniye i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017.

‘Fragrance of Worship’ yaberaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere yahuriyemo abahanzi batandukanye barimo Fortran Bigirimana; itsinda Exo ryahanze indirimbo zihembura imitima ya benshi rigizwe na Chris Christensen n’umugore we Laura Christensen; Olivier Cheuwa uba mu Busuwisi n’umuhanzi Gabby Kamanzi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abamenyerewe mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda. Cyatangijwe na Fortran Bigirimana ari nawe wagize iyerekwa ryo kugitegura, ahagana saa kumi n’ebyiri, ahera ku ndirimbo ziganjemo izumvikanye nk’inshya mu matwi y’abari bakoraniye muri CLA.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Burundi no mu Bufaransa wari uherekejwe n’umugore we Sophie Derain Bigirimana bafatanyije kuririmba, yanyuzagamo akavuga amagambo asaba Abanyarwanda kwihanganira kumva indirimbo ze nshya batari bazi.

Umuramyi Fortran Bigirimana wateguye ‘Fragrance of Worship’ ni na we wayoboraga igitaramo

Fortran wamaze iminota igera kuri 60 aririmba yasabye abitabiriye igitaramo guhaguruka bagafatanya mu ndirimbo ze basanzwe bazi zirimo izakunzwe cyane nka ‘Ntaco Nzoba’ yanitiriwe igitaramo cy’imbaturamugabo yakoreye mu Rwanda mu mwaka ushize n’iyitwa ‘Ni amahoro’, abantu batangira kwinjira byimazeyo mu mwuka wo kuramya birekuye.

Iki gitaramo cya mbere cyo muri ubu buryo kibereye ku butaka bw’u Rwanda cyari giteguye bidasanzwe kuko Fortran ari nawe wakiyoboye kuva ku munota wa mbere kugeza gisoje.

Umuhanzi rukumbi w’Umunyarwanda watumiwe muri iki gitaramo, Gabby Kamanzi, yongeye gukora ku mitima ya benshi mu ndirimbo ebyiri yaririmbye zirimo ‘Wowe Muremyi’ na ‘Arankunda’. Yahise akorerwa mu ngata n’Umusuwisi Olivier Cheuwa watangiranye anasozanya n’indirimbo zibyinitse nk’igisirimba zifite umudiho wishimiwe na benshi zirimo ‘Je louerai L’Eternel de tout mon coeur’ na ‘Persevere’ n’iyitwa ‘Ça ira’ iririmbitse mu njyana ituje.

Umwanya wari utegerejwe na benshi banabigaragaje mu byishimo by’ikirenga ubwo itsinda Exo ryahamagarwaga, bakaryakirana ubwuzu. Abagize iri tsinda bamaze imyaka 35 n’igice babana nk’umugabo n’umugore bahise batangira kwinjiza imbaga y’abari bahateraniye mu mwuka wo kuramya.

Nyuma yo kuririmba indirimbo zakunzwe zirimo ‘Jésus mon sauveur’, ‘Bénis L’Eternel Mon Ame’ n’izindi byabaye akarusho ku musozo ubwo haririmbwaga indirimbo ‘Reçois l’adoration’, aho abantu bose bungikanyaga amajwi bakayahanika bagaragaza gukorwa ku mutima n’iyi ndirimbo yanditse amateka igasigara no ku mitima ya benshi, byanatumye inahindurwa no mu Kinyarwanda.

Itsinda Exo rimaze gukora indirimbo zirenga 500 ryishimiye uko ryakiriwe i Kigali ku nshuro ya mbere rihataramiye nkuko Chris Christensen umwe mu barishinze yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Abantu bari bizihiwe cyane. Ntabwo nibuka igihe duheruka kugira igitaramo nk’iki aho abantu bagaragazaga inyota yo kuramya, dufatanya buri ndirimbo. Byatubereye agahebuzo. Abitabiriye igitaramo bari bizihiwe kuko amajwi yabo yumvikaniraga hejuru cyane kurusha n’ay’ibyuma. Aho tujya hose muri Afurika twishimira uko abanyafurika bahimbaza Imana."

Itsinda rya Exo ryavutse mu 1989 ritangijwe n’abantu batatu barimo Chris, Laura na Thierry Ostrini, uyu yaje kurisohokamo. Rikora ivugabutumwa ku isi hose by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa, intego yayo ni ukwamamaza ubutumwa bwa Kirisitu bukarenga inkingi enye z’urusengero bugasakara mu mahanga yose, abantu bakagandukira Imana.

Abateguye igitaramo banyuzwe

"Fragrance of Worship" yateguwe na Fortran Bigirimana afatanyije na Moriah Entertainment isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye yatangaje ko bishimiye uko yagenze ku nshuro yayo ya mbere.

Yagize ati "Uyu munsi ubaye undi mugoroba utwibukije ko Abanyarwanda badufitiye urukundo nkuko babigaragarije muri iki gitaramo. Bitwongereye imbaraga kandi twifuza kuzana abandi bahanzi benshi bagize uruhare mu guhembura imitima y’abatuye isi binyuze mu bihangano bisize amavuta. Twese twishimiye uko igitaramo cyagenze. Imana yabanye natwe."

Yakomeje agira ati "Iki gikorwa kigamije guhimbaza Imana ngo tubohore imbohe, twegere ubwiza bw’Imana mu buryo budasanzwe ndetse Abanyarwanda bagahabwa umugisha binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana."

Igitekerezo cyo gutangiza ’Fragrance of Worship’ ni inzozi zagizwe na Fortran agamije kwagura ivugabutumwa ry’indirimbo zihimbaza Imana. Yaje kuzikabya nyuma yo guhura n’aba bahanzi barimo Itsinda rya Exo na Olivier Cheuwa bateguraga ibitaramo mu bihugu bivuga Igifaransa ku mugabane w’u Burayi n’ahandi abasaba ko bahera mu gihugu cye cy’amavuko no mu Rwanda by’umwihariko.

Aba bahanzi bitabiriye iki gitaramo nyuma y’icyumweru kimwe bagitangije no mu Burundi. Biteganyijwe ko kizajya kiba ngarukamwaka muri Nyakanga kigatumirwamo abahanzi baturutse mu mfuruka zose z’isi.

Ibihumbi by'abitabiriye igitaramo cya ‘Fragrance of Worship’ bahembuwe n'ibihangano bisize amavuta byaririmbwe
Aimable Twahirwa, Patient Bizimana na Pasiteri Fifi Cameron wahoze ayobora Zion Temple, Ishami rya Gisozi mu bitabiriye igitaramo ‘Fragrance of Worship’
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo afata ifoto y'urwibutso
Hakoreshwaga ibicurangisho bya kizungu bifite umuziki unogeye amatwi
Fortran Bigirimana yahamagaye Patient Bizimana afata nk'inshuti ye magara bafatanya kuririmba
Bafatanyaga na Fortran baririmba bati "Tuzavuga kugira neza kwawe iteka ryose"
Uhereye iburyo: Chris na Laura Christensen n'umwe mu nshuti zabo zikomeye uba muri Kenya baryohewe n'igitaramo
Abana bato byabasabye guhagarara ku ntebe ngo bitegereze neza abahanzi bitabiriye igitaramo
Gabby Kamanzi yishimiwe cyane mu ndirimbo ze zirimo 'Arankunda'
Gabby Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana
Aline Gahongayire na we yari yaserutse aje guhembukira mu gitaramo 'Fragrance of Worship'
Uyu yafashijwe ahanika ijwi aramya Imana
Abitabiriye ‘Fragrance of Worship’ bafashe umunota umwe bunamira Monique Tambo, uheruka kwitaba Imana. Uyu yari umugore wa Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment
Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango Women Foundation yari afite amatsiko yo kureba Olivier Cheuwa n'itsinda Exo baririmba
Olivier Cheuwa aririmbana n'umwe mu bana bitabiriye igitaramo
Umusuwisi ukomoka muri Cameroun, Olivier Cheuwa yishimiwe mu ndirimbo ze zirimo ‘Persevere’
Groupe Exo yeretswe urukundo mu gitaramo ‘Fragrance of Worship’ yakoreye i Kigali
Chris Christensen ati "Mu bibaho byose duhore dushima"
Laura Christensen yerekanye ubuhanga budasanzwe afite mu kuririmba
Itsinda Exo ryishimiwe by'ikirenga mu ndirimbo ‘Reçois l’adoration’ yanahinduwe mu Kinyarwanda
Chris Christensen yatangaje ko igitaramo bakoreye mu Rwanda bagaragarijwe urukundo rudasanzwe
Itsinda Exo ryashinzwe mu 1989 rimaze gukora indirimbo zisaga 500
Chris Christensen n’umugore we Laura Christensen bataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere
Igitaramo cyasojwe Abanya-Kigali bagifite inyota yo gutaramana n'itsinda Exo

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza