Itorero New Life Bible Church ryongeye gutegura igiterane cyiswe ‘Refresh Africa’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Werurwe 2017 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri igiterane ‘Refresh Africa’ gitegurwa n’Itorero New Life Bible Church kigamije guhembura Abanyafurika n’Abanyarwanda by’umwihariko kigiye kubera mu Rwanda.

Icy’uyu mwaka giteganyijwe gutangira ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2017 kizabera ku cyicaro cy’Itorero New Life Bible riherereye mu Karere ka Kicukiro, ku muhanda ujya mu Bugesera, ahateganye n’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kagarama.

Biteganyijwe ko kizajya gitangira saa cyenda z’umugoroba kigasozwa saa mbiri z’ijoro.

Refresh Africa ihuriza hamwe abakozi b’Imana batandukanye baturutse mu mfuruka enye z’Isi aho batangaza ubutumwa bwiza bw’uko Kirisitu agira neza barushaho gushishikariza abantu kumusanga.

Umushumba mukuru wa New Life Bible Church, Pastor Charles Mugisha yatangaje ko kuri iyi nshuro kizitabirwa n’abavugabutumwa baturutse mu mpande zitandukanye.

Ati “Refresh Africa ku nshuro ya kabiri yatumiwemo abakozi b’Imana barimo Pastor Lincoln Serwanga uturuka mu Bwongereza, Pastor James Kato wo muri Uganda, kandi bafite ugusigwa kw’Imana ndetse n’ubwenge. Bazaganiriza abazacyitabira ijambo ry’Imana banabagezeho iyerekwa ry’umugabane ndetse bazanatanga amahugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere.”

Kuva kuri uyu wa Gatanu, buri gitondo kuva saa tatu kugeza saa sita z’amanywa hazajya habaho amahugurwa yateguriwe abashumba n’abavugabutumwa baturuka mu matorero atandukanye batozwa kuba abayobozi beza na ho amateraniro ateganyijwe guhera saa cyenda z’umugoroba.

Refresh Africa kandi yatumiwemo bamwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo Olivier Kavutse ubarizwa mu Itsinda Beauty for Ashes rizwi mu ndirimbo yasubiwemo “Ni Uwa Mbere”, “ Yesu Ni Sawa” n’izindi, Pastor Gaby waririmbye "Tuje Kugushima" afatanyije na mushiki we Semugeshi Claire, na Worship Team ya New Life.

New life Bible Church imaze imyaka 13 ikorera ku butaka bw’u Rwanda ni Minisiteri y’Umuryango wa Africa New Life Ministries ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Pastor Gaby Ngamije na mushiki we Claire Semugeshi mu bahanzi bazitabira igiterane cya Refresh Africa
Kavutse Olivier umwe mu batangije Itsinda Beauty For Ashes yatumiwe muri Refresh Africa. Aha yari kumwe n'umugore we Amanda Fung
Igiterane cya Refresh Africa kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kizamara iminsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza