Kicukiro: Igiterane cyiswe “Baho neza kandi wubaha Imana” cyasize 300 bishyuriwe mituweli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2017 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa AEE(African Evangelistic Entreprise) ku bufatanye n‘Ihuriro ry’amatorero akorera mu Karere ka Kicukiro, wasoje ibiterane byari bimaze icyumweru mu mirenge itandukanye igize aka karere, aho abatari bake bakiriye agakiza ndetse abagera kuri 300 bafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza.

Icyibanzweho muri iki giterane ni ubutumwa buhamagarira abantu kwihana no kuva mu byaha, kurwanya ibiyobyabwenge no gutoza abana umuco w’amahoro n’ubumwe, kikaba cyarasojwe ku wa 24 Kamena 2017.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango, cyasize abatari bake biganjemo urubyiruko rwari rwarabaswe n’ibiyobyabwenge, abicuruza, abanyeshuri n’abandi bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Umuryango AEE, ufite gahunda yo kuvuga ubutumwa bwiza mu magambo no mu bikorwa, bikaba ari muri urwo rwego wishyuriye mituweli abagera kuri 300 mu Murenge wa Gatenga.

Ibiterane byo mu mirenge byasojwe n’igiterane gikomeye cy’abana bavuye mu matorero yose abarizwa mu karere ka Kicukiro, cyabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abana n’abayobozi babo kuva kuri Merez ya kabiri kugera ku kibuga i Gikondo ahakomereje ikigiterane.

Abana ubwabo bahawe umwanya wo gukina imikino itandukanye ifite aho ihuriye n’isomo ry’ivugabutumwa abarimu babo bashakaga gutanga ndetse banabwirizwa ijambo ry’Imana riherekejwe n’imfashanyigisho zituma abana babasha kumva byoroshye isomo bigishijwe byose bigamije ku kubatoza umuco w’amahoro n’ubumwe.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amatorero akorera mu Karere ka Kicukiro, Pastor Mukiza Joas, yashimiye umuryango AEE kuba baratekereje gukorera ivugabutumwa mu Karere ka Kicukiro.

Yagize ati “Ubundi mu ntego z’amadini n’amatorero harimo ivugabutumwa ari nayo mpamvu twahisemo gufatanya n’uyu muryango wa gikirisitu turashima Imana ko bisize abantu bakiriye agakiza.”

Ev. Mabasi Albert ushinzwe ivugabutumwa mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) yavuze ko iki giterane cyari kigamije kubwiriza ubutumwa bwiza ariko bakanigishwa ibijyanye n’imibereho myiza.

Yagize ati “Ibi biterane byatangiye ku itariki 18 Kamena mu mirenge icyenda mu 10 igize akarere ka Kicukiro, bibera ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi kuko ubundi ivugabutumwa ryiza ni ugusanga abantu aho bari. Turashima Imana ko habonetse abasaga 6000 bakiriye agakiza mu karere kose.”

Yavuze ko igiterane cy’abana bagikoze mu rwego rwo kubashishikariza gukura bakunda Imana, bakundana ndetse bubaka ubumwe n’amahoro nk’umusingi w’Iterambere na ho bakaba u Rwanda rw’ejo.

AEE ni Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa watangiye gukorera mu Rwanda mu 1984 ukaba ukora ibikorwa by’ivugabutumwa, imibereho myiza n’ibindi.

Mukiza Joas (iburyo)uhagarariye ihuriro ry'amatorero akorera mu Karere ka Kicukiro
Evangeliste Mabasi Albert ushinzwe ivugabutumwa mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE)
Abana bakoze urugendo rwo kwimakaza ubumwe n'amahoro
Abana bageze ahabereye igiterane i Gikondo
Abana bavuye mu matorero akorera mu karere ka Kicukiro bahuriye mu rugendo rw’ubumwe n’amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza