AFLEWO 2017: Ababarirwa mu bihumbi bibiri bacyesheje ijoro baramya Imana (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Mata 2017 saa 12:27
Yasuwe :
1 0

Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) rihuriramo abaririmbyi n’abaramyi bo mu Rwanda baturuka mu matorero na Minisiteri zitandukanye bifatanyije n’abakirisitu basaga ibihumbi bibiri mu ijoro ngarukamwaka ryo kuramya no guhimbaza Imana, gusengera igihugu ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice zo ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe gisozwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, cyabereye i Nyarutarama mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA).

AFLEWO yabaga ku nshuro ya gatandatu kuva mu mwaka 2010 itangiye kwizihizwa mu Rwanda, yari ifite insanganyamatsiko yo kurushaho " Kuzana ubumwe mu matorero binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana."

Igitaramo cyatangiye abacyitabiriye bafatana urunana mu isengesho riragiza Imana igihugu cy’u Rwanda mu cyerekezo 2050 Leta yihaye, basaba ububyutse mu by’umwuka no kwaguka mu by’ubukungu rusange.

Umwihariko wayo kuri iyi nshuro, abayobozi b’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana baturutse mu madini atandukanye biganjemo abakiri kuzamuka nibo bayoboye iki gitaramo kugeza bucyeye.

Aba barimo Arsene Tuyiringire ubarizwa muri Shekinah Worship Team muri Restauration Church ya Masoro; Tuyizere Papy Clever uyobora Worship Team y’i Ntora muri ADEPR; René Patrick, Umuyobozi wa Tehillah Dawn Ministries; Serge Rugamba wo muri Zion Temple Nyarutarama; Bigirimana Elysée wo muri Gisubizo Ministries; Yayeli; Elie, Sylvie, Kennedy n’abandi.

Tuyizere Papy Clever, umwe mu bahanzi bakizamuka yatangarije IGIHE ko yanejejwe no kwitabira iki gitaramo ku nshuro ye ya mbere ndetse ashimira abagitegura bahurije hamwe abaramyi bo mu madini atandukanye.

Ati “ Nishimye cyane kuko igitaramo cyagenze neza. Twafashe igihe kirekire twitegura hamwe no gusenga, Imana yabaye mu ruhande rwacu. Iri joro ryambereye iry’umunezero udasanzwe kuko abaramyi ndetse n’abakirisitu bose bafatanyaga kuririmba. Urebye uburyo abantu bitabiriye, ubumwe bwaranze abantu bose biratanga icyizere ko umurimo w’Imana uzagenda waguka binyuze mu ivugabutumwa ry’indirimbo.”

Clever Papy yishimiwe cyane mu ndirimbo ‘He is able’; ‘Alpha and Omega’ ndetse na ‘Uvuze Yego’

Umuhuzabikorwa wa AFLEWO, Emille Ngiruwonsanga, yatangaje ko bishimira intambwe imaze guterwa ndetse n’uburyo abantu bagenda barushaho kuyitabira.

Ati “ Twari tumaze igihe kirenga amezi atandatu mu myiteguro y’iki gikorwa. Abaririmbyi bahuraga bagasenga, bakiga indirimbo. Ibi bikorwa byasojwe n’ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana uyu munsi kandi twishimiye ko byagenze neza nkuko twabyifuzaga.”

“Ubwitabire burashimishije ugereranyije n’imyaka yatambutse kuko abantu batangiye gusobanukirwa n’iki gikorwa. Mbere ntabwo abashumba babyumvaga ariko ubu intego yagezweho buhoro buhoro kuko bemerera abakirisitu babo kwitabira. Uyu mwaka byabaye byiza kuko twagize igihe gihagije cyo guhura n’abaramyi bose kandi turabisengera.”

Umuhuzabikorwa wa Aflewo, Emille Ngiruwonsanga yatangaje ko ubwitabire bw'uyu mwaka bushimishije

Ngiruwonsanga atangaza ko kubera imbogamizi z’ubushobozi bahuye nazo byatumye iki gikorwa kitabera mu Ntara by’umwihariko mu Karere ka Rubavu na Huye nkuko babiteganyaga.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abandi bahanzi barimo Patient Bizimana, Aimé Uwimana, Olivier Kavutse, Luc Buntu, Gaby Kamanzi, n’abandi baje kwifatanya na barumuna babo.

Patient Bizimana yatangaje ko iri joro ari ryiza kandi abantu bahembukiramo bakarushaho kwegerana n’Imana.

Ati “Ikintu cyiza nabonye muri iki gikorwa ni uko abaramyi bashya bavuye mu matorero atandukanye bahawe amahirwe yo kuzamura ibendera ryo kuramya no guhimbaza Imana kandi abantu bagafashwa. Guhurira hamwe ku baririmbyi bo mu matorero atandukanye bitanga icyizere mu gukorana birambye no kurushaho kwagura ubwami bw’Imana ku Isi.”

Bizimana Patient yasabye abaramyi kumva no kumvira impanuro z’abayobozi babo kugira ngo Minisiteri y’ivugabutumwa rirambye rinyuze mu ndirimbo ikomeze kwaguka.

AFLEWO ni Ihuriro mpuzamahanga ryatangijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza yo muri Kenya (Day Star University) mu 2004, bafite intego yo guhuriza hamwe Abanyafurika muri rusange bakareka kuryana ahubwo bakarushaho gusenga.

Abaramyi baturutse mu matorero atandukanye biganjemo abakizamuka nibo bayoboye ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana
Pasiteri Senga Emmanuel wo muri Eglise Vivante niwe wayoboye iki gitaramo
AFLEWO yatangijwe ku mugaragaro mu isengesho riragiza igihugu mu maboko y'Uwiteka
Abitabiriye AFLEWO basengeye u Rwanda n'ibindi bihugu byo muri Afurika
Imitima ya benshi yongeye guhembukira muri iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo bafatanyaga n'abaramyi guhimbaza Imana
Bigirimana Elysée wo muri Gisubizo Ministries yifatanyije n'imbaga y'abakirisitu bari bateraniye muri Christian Life Assembly mu mwuka wo kuramya
Patient Bizimana, umwe mu baramyi bakomeye mu gihugu nawe yaje kwifatanya na bagenzi be muri iki gitaramo
Umuzungu yafashijwe abyina bya kirokore imbyino zizwi nk'igisirimba
Abera nabo bari bafashijwe cyane
Umukobwa yafashijwe aramya Imana apfukamye hasi
Abandi byabarenze baryama hasi ku butaka
Abakirisitu bagera ku bihumbi bibiri baturuka mu matorero atandukanye bacyesheje ijoro mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana
Serge Rugamba, umwe mu bagaragaje impano yo kuririmba
Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes n’umufasha we Amanda Fung bari baje kwihera ijisho
Eric Mashukano (ibumoso) uyobora Morriah na Aimé Uwimana bitabiriye iki gitaramo
Apostle Joshua Masasu niwe wigishije ijambo ry’Imana
Apostle Masasu yafashijwe yigisha apfukamye hasi
Bamwe bafataga amafoto y'urwibutso azabibutsa ibihe byiza bagiriye muri iri joro ryo kuramya

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza