Ngerageze Emmanuel, yatangarije IGIHE ko yatahanye impapuro yazikoza aho arwaye agakira.
Ati “ Nari mfite utubaru tw’amasasu mu kuguru, nari maze imyaka igera kuri 20 numva uburyaryate bukomeye, nahoraga numva hahindamo umuriro, nkagushima cyane ku buryo nashyiraga icyuma bahatisha mu ziko, narangiza nkahatwika ngo numve ko uburibwe bwakira, ariko bikanga”
Akomeza agira ati” Nashyizeho Serviette , umunsi umwe wonyine bwa bubabare sinzi aho bwagiye, akaguru kahise gakira. Nari mfite n’ubundi burwayi bw’umutsi “nerf sciatique” wamfatiye mu mutwe, natwara imodoka ngasinzira, naho nashyizeho iyo Serviette , ndakira ubu hashize amezi atatu nta burwayi mfite.”
Murekatete Chantal, nawe avuga ko itungo rye ryarwaye rigakizwa na Serviette.
Ati “ Hari itungo mfite mu cyaro, ryararwaye rikizwa na Papier Serviette nakuye mu giterane cy’Ubushize. Ryafashwe n’uburwayi bwo kuva amaraso , noneho mu rugo barampamagara bambwira ko iryo tungo riri kuganga amaraso.”
“Nahise ngira kwizera , mfata ya Serviette nakuye mu giterane nyishyira mu mazi, ndayasengera ndayanywa, numva ko mbikoze mu mwanya wa rya tungo. Mu gitondo mu rugo barampamagaye barambwira ngo ryakize.”
Abari mu giterane cyateguwe na “Bohoka Center International” bizera ko imbaraga z’Imana ziri muri “Serviette “ yasengewe n’abakozi b’Imana, Bishop Deo Niyonzima na Leong Po Lye zishobora gukora ibitangaza bitandukanye.
Bishop Deo Niyonzima, uyobora umuryango witwa “Bohoka Center International “ ufite icyicaro mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, yatangarije IGIHE ko ubu buryo bw’ibitangaza bikoreka binyuze muri “Serviettes ” atari inzaduka, ahubwo ko na kera byahozeho .
Ati “Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye. Ndetse bashyiraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo. (Ibyakozwe n’intumwa 19:11).”
Akomeza avuga ko rimwe mu mezi abiri bategura igiterane cyo gusengera abarwayi, ari nabwo hasengerwa impapuro zikoreshwa ku meza abafite ibibazo bitandukanye bakazitahana , bagakorerwa ibitangaza bizinyuzemo.
Ati “ Ntabwo ari “Paper Serviette” ikiza , ni Imana ikiza binyuze muri yo.”
Bishop Niyonzima , akomeza avuga ko Pasiteri Leong Po Lye ukomoka muri Singapore, ariwe Imana yakoresheje muri ubu buryo bw’ibitangaza hifashishijwe impapuro.
Ati “Ari iwabo muri Singapour, yaribajije ngo nzasengera nde , kugirango asigarane uyu mwitero , noneho Imana imubwira ko ari njye agomba gusengera, araza aransengera kuva icyo gihe Serviette zikora ibitangaza zose ninjye uzisengera .”
Niyonzima yemeza ko benshi mu batahanye izo mpapuro bagarutse gushima Imana ko yabakijije indwara, abandi bakayishimira ko yabakirije amatungo. Gusa asobanura ko byose biterwa n’ukwizera kw’umuntu ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO