Korali Elayono yahawe igihembo mu gitaramo yizihijemo isabukuru y’imyaka 20 (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Ukuboza 2016 saa 04:22
Yasuwe :
1 0

Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Paruwase ya Remera yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze itangiye gukora ivugabutumwa mu ndirimbo zisakaza inkuru y’agakiza ku Isi yose, mu gitaramo yanashyikirijwemo igihembo cya Sifa Reward yegukanye.

Sifa Rewards ni ibihembo bitangwa n’Ikigo cy’Itangazamakuru, Isange Corporation ku bantu n’amatsinda yabaye indashyikirwa mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda.

Korali Elayono yegukanye iki gihembo mu 2014, yagishyikirijwe ku mugaragaro imbere y’imbaga y’abakirisitu bari bitabiriye igitaramo cyayo cyabereye kuri ADEPR Remera ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki ya 24 Ukuboza 2016.

Ni igikombe yahawe nka Korali ya mbere mu Rwanda ikoresha neza ikoranabuhanga mu gusakaza ivugabutumwa.

Iki gitaramo cy’iminsi ibiri cyatangiye kuwa Gatanu cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo abaririmbye muri iyi Korari mu myaka yo hambere, abayibarizwamo n’imiryango yabo n’abayikunda, cyahuriyemo Korali Elayono, Amahoro na Besalel zose zibarizwa i Remera.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri iyi Korali, Kwizera Emmanuel yatangarije IGIHE ko bishimiye igihembo bahawe ndetse ko kizabaha imbaraga zo kurushaho gukora cyane no kwagura ivugabutumwa mu buryo bwisumbuye.

Ati “ Byadushimishije cyane kwakira iki gihembo kandi byatwongereye ishyaka ryo kurushaho gukora umurimo w’Imana. Twatangiye gukoresha uburyo bw’ivugabutumwa binyuze kuri internet muri 2014. Kuva icyo gihe twagize abakunzi benshi, by’umwihariko ababa hanze mu bihugu nk’u Bufaransa, u Bwongereza ndetse n’u Bubiligi batubwira ko bakurikirana bya hafi ibihangano byacu.”

Ati “ Korali dufite abadukurikiranira hafi barenga ibihumbi 30 ku mbuga nkoranyambaga ariko twasanze ari byiza ko ivugabutumwa rigomba kwaguka rikagera kure, bitari mu rusengero.”

Umushumba wa Paruwase ya Remera, Kwizera Élysée yatangaje ko bishimiye iki gihembo kuko ari ikimenyetso kigaragaza ibyiza Imana ikomeje gukorera Korali Elayono.

Ati “ Twabyakiriye neza cyane, iki gihembo ni ishimwe rikomeye kuri twe no kuri Korali Elayono by’umwihariko.”

Umwihariko w’ingoma y’uruhu mu ndirimbo itangiza igitaramo cya Korali Elayono

Kwizera Emmanuel yatangaje ko iki giterane cyo gushima Imana ku bw’imyaka 20 bamaze mu ivugabutumwa ari umunsi ukomeye kuri bo kuko bibuka aho bavuye banashimira Imana yababaye hafi.

Ati “ Turishimira intambwe tumaze gutera mu buryo bw’ivugabutumwa ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo byo gusura no kubakira abatishoboye, kwishyurira abana amashuri ndetse no gufasha Abanyarwanda by’umwihariko mu bikorwa by’isanamitima, Korali ikora.”

Yakomeje avuga ko bakoresheje ingoma y’uruhu mu gucuranga kugira ngo twiyibutse ko Imana yadukuye kure.

Ati “ Twatangiye nta gikoresho na kimwe dufite kuko n’ingoma Korali yakoreshaga yarayitiraga. Twayikoresheje dushaka kugaragaza ko tutagomba kwibagirwa aho twavuye nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga. Iyi ngoma yatwibukije ko ari igicurangisho twahereyeho kandi niyo yaduhamagaye twese uko turi abaririmbyi barenga 170.”

Muri iki gitaramo, iyi Korali yishimiye ko yagiye isohorezwa amasezerano menshi arimo gutunga impano z’umwuka, kubona ibyuma bya muzika, kongererwa abaririmbyi, kwitwa izina ‘Elayono’ ntikomeze kwitwa Urubyiruko, guhindurirwa amateka, amasezerano y’abantu ku giti cyabo nk’ibirebana n’amashuri, akazi keza, kubaka ingo z’umugisha, kugira inzu n’ibindi.

Korali Elayono yatangiye mu 1996, ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.”

Korali Elayono ifite indirimbo zirenga 300 zibumbiye muri album eshatu zirimo ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho imaze gusohora.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Dionne
Korali Elayono mu byicaro byayo mbere yo guhamagarwa imbere y'imbaga yari iteraniye kuri ADEPR Remera
Perezida wa Korali Elayono, Rutabingwa Jean d'Amour
Benshi bafashijwe n'indirimbo za Korali Elayono
Korali Amahoro nayo yari yatumiwe muri iki gitaramo
Uyu mucuranzi w'umugore yahawe rugari akora ku mirya y'inanga, mu muziki wakoze ku mitima ya benshi
Niyonzima Moses (ibumoso) na Kwizera Emmanuel (ushinzwe itangazamakuru muri Korali) bacuranga
Bamwe mu banyuze muri Korali Elayono bari baje kuyishyigikira muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abapasiteri batandukanye
Korali Elayono yaririmbye indirimbo ya mbere ikoresheje ingoma y'uruhu
Ntigurirwa Peter uyobora Isange Corporation mu gikorwa cyo gushyikiriza Korali Elayono igihembo yahawe
Umushumba wa Paruwase ya Remera, Kwizera Élysée (ufite indangururamajwi) n'abandi bayobozi ba Korali bishimiye iki gihembo
Korali Elayono niyo ya mbere ihawe iki gihembo, kuva mu myaka ine bitangiye gutangwa
Igihembo cya Sifa Rewards cyashyikirijwe Korali Elayono
Abaririmbyi ba Elayono bagira bati "Yesu yaritanze i Karuvali, apfira ibyaha byanjye byose."
Pasiteri Zigirumugabe Antoine (hagati) watangije umurimo w'Imana muri Paruwase ya Remera mu 1986
Baririmba bati "Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanyweho iminyago..."

Iki gitaramo cyishimiwe n'abacyitabiriye

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza