Umuramyi Don Moen yanyuze abitabiriye igitaramo cy’amateka yaririmbyemo i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Gashyantare 2019 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Wa munsi wageze! Inzozi abatari bake bari bamaranye imyaka myinshi bategereje umuramyi Don Moen zabaye impamo ku mugoroba wo ku wa 10 Gashyantare 2019. Uyu muramyi wigaruriye imitima y’ibihumbi by’abatuye Isi ya Rurema yakoreye igitaramo muri Parking ya Camp Kigali cyasojwe benshi bakinyotewe no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo cyiswe MTN Kigali Praise Fest Edition I cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse imihanda yose igana aho cyabereye yari yuzuyeho ibinyabiziga bitabarika.

Don Moen ni we wasoje igitaramo yaririmbyemo indirimbo nyinshi mu zakunzwe cyane kandi zikoreshwa cyane mu nsengero mu kuramya.

Uyu muramyi yasangiye uruhimbi n’abahanzi barimo Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus, itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) n’umuhanzi Levixone wo muri Uganda.

Abacyitabiriye kandi banafashijwe kwegerana n’Imana binyuze mu muziki wavanzwe na DJ Spin, umaze kwandika izina mu ruhando rw’umuziki uramya Uwiteka.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

-  ISENGESHO RYA DON MOEN KU RWANDA

Don Moen yagize ati ‘‘Imana yaciye inzira nza mu Rwanda. Mana ha umugisha iki gihugu cy’u Rwanda. Mu bihe byinshi, ni byiza kuvuga ukugira neza kw’Imana.

22:37: Don Moen ni we wasoje igitaramo MTN Kigali Praise Fest Edition I cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bari bateraniye muri Parking ya Camp Kigali. Yasoje aririmba indirimbo ye ‘Sing For Joy’.

Don Moen azwi ku bihebeye umuziki uhimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye. I Kigali yahasize urwibutso binyuze mu ndirimbo yahariribiye zirimo ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’, ‘Hallelujah To The Lamb’, ‘God Will Make A Way’ n’izindi.

IBYISHIMO BY’IKIRENGA MU GITARAMO KIGANA KU MUSOZO

22:28: Mu gihe igitaramo kigana ku musozo, Don Moen waririmbye mu buryo bwa semi-live yavuze ko ubutaha azazana n’itsinda rye ryose (band).

Yahise aririmba indirimbo ye yitwa ‘God is good’ yishimiwe cyane bitewe n’uburyo icurangitsemo. ni uruhurirane rw’ibikoresho by’umuziki wihuta.

-  Don Moen azava mu Rwanda ahita akomereza urugendo rw’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo i Abidjan aho yatumiwe muri ‘Love Côte d’Ivoire Festival’ iteganyijwe ku wa 17 Gashyantare 2019.

-  Umukoro wa Don Moen ku bitabiriye igitaramo

Don Moen usanzwe afite n’inshingano za gipasiteri yanyuzagamo akaganira n’abitabiriye igitaramo. Yababwiye ko bakwiye gushimira ababasengeye.

Yagize ati ‘‘Uri hano kubera amasengesho ya bene wanyu, sogokuru, nyogokuru n’abandi. Uyu munsi nturangire utaboherereje ubutumwa bubashimira. Ndabashimira namwe ko mwadusengeye. Mushobora kuza tugakorana mu itsinda ryacu ry’abanyamasengesho. Ntimuzaze niba mutazasengana namwe.’’

-  Don Moen yavuze ku nkuru zamubitse ko yapfuye

Don Moen yasabye abitabiriye igitaramo kumureba kuko atandukanye n’uwo basoma kuri internet.

Yagize ati ‘‘Ndi amahoro, ndacyariho ndahumeka, hari aho banditse ko napfuye. Mu myaka yashize nagiye muri Kenya bambaza uko mbayeho nyuma yo gutandukana n’umugore wanjye? Sinigeze ntandukana na we. Tumaranye imyaka 46 kandi dufitanye abana batanu.’’

Donald James [Don Moen] yavukiye muri Amerika ku wa 29 Kamena 1950, yashakanye na Moen Laura, bafitanye abana batanu, aribo Melissa Moen, Michael Moen, James Moen, John Moen na Rachel Moen.

Soma hano umenye amateka avunaguye y’uyu muhanzi w’imyaka 68 uvuka muri Amerika.

Amafoto ya Don Moen imbere y’ibihumbi by’Abanyarwanda bari banyotewe gufatanya na we kuramya

Don Moen yijeje Abanyarwanda ko azagaruka gukora igitaramo yazanye na band ye yose

-  Inzozi mpamo kuri Don Moen

Akigera ku ruhimbi yavuze ko inzozi ze zo kugera mu Rwanda zibaye impamo. Yagize ati ‘‘Nabigambiriye kera ariko umugambi w’Imana wasohoye mu gihe cyagenwe.’’

Yatangiye n’indirimbo y’isengesho rya Data uri mu Ijuru mu ndirimbo yitwa ‘Our Father’. Yeretswe urukundo mu ndirimbo ze zifite ururirimbo rworoheje.

Uyu muhanzi wamamaye mu bihangano bihimbaza Imana yakoreye mu bice bitandukanye by’Isi, yatangiye aririmba indirimbo ze zizwi zirimo ‘Thank you Lord’, ‘Be magnified’, ‘How great is our God’.

-  Don Moen yataramiye Abanyarwanda akubutse i Kampala

Don Moen yakoze semi live mu gitaramo Kampala Praise Fest yakoreye ahitwa Kololo Airstrip muri Uganda ku mugoroba wo ku wa 8 Gashyantare 2019.

Iki gitaramo cyanitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Pasiteri Wilson Bugembe, Levixone (bazanye mu Rwanda), Exodus, Brian Lubega, Sandra Suubi, Dj Twongex na Watoto Children’s Choir.

RG Consults itangaza ko ibi bitaramo bizajya bitegurwa buri mwaka muri Kampala n’i Kigali.

UMUSHYITSI W’IMENA ARAHASESEKAYE

21:05: Don Moen yahamagawe asanga abantu bose bahagaze! Yakirijwe ikome rihambaye, amashyi y’urufaya n’ibyishimo by’ikirenga by’abantu ibihumbi bateraniye Camp Kigali.

DON MOEN NI WE UTEGEREJWE NGO ASHYIRE IHEREZO KU GITARAMO

Dj Spin umaze kubaka izina mu kuvangavanga umuziki uhimbaza Imana yafashe iminota mike acuranga umuziki ubyinitse ategurira inzira Don Moen ugomba gushyira iherezo ku gitaramo MTN Kigali Praise Fest Edition I.

Evans Mwendwa [Dj Spin] amaze kumenyekana mu bavanga umuziki wo mu rusengero

Dj Spin yifashishije indirimbo zirimo Thank you ya Tom Close na The Ben ndetse na Siripirize y’itsinda rya Beauty for Ashes.

-  Umuhanzi Levixone waturutse muri Uganda yiyeretse Abanyarwanda

20:43: Umuhanzi Levixone umaze imyaka umunani mu muziki uhimbaza Imana yaririmbiye umubare munini w’abateraniye mu gitaramo cyatumiwemo Don Moen. Yabanjirijwe ku ruhimbi na Dj Spin wamufashaga kuvanga imiziki. Uyu muhanzi yaharuriwe inzira n’ababyinnyi be baserutse mu mbyino zizwi cyane muri Uganda.

Levixone yamamaye mu ndirimbo zirimo Turn the replay

Levixone avuka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, akorera umuziki muri Uganda.

Umunota wo kunamira umunyamideli Alexia Mupende

Umunyamideli Alexia Uwera Mupende wishwe ku wa 8 Mutarama 2019, yibutswe mu buryo bwihariye mu gitaramo, ahafashwe umunota wo kumwibuka hacurangwa indirimbo ya Don Moen.

Mu magambo Mupende Alexia yagiye atangaza anyujije ku mbuga nkoranyambaga mbere y’urupfu rwe, yanditse kuri Twitter ko ashaka kwegera Imana birushijeho; ubwo yasubizaga ikibazo cyari kibajijwe na Don Moen kigira kiti "Ni iki uri gusengera kandi uri gukorera kugeraho mu 2019?"

Mupende Alexia yasigiye benshi intimba. Yishwe yitegura gukora ubukwe ku wa 16 Gashyantare 2019 n’uwo yari yarihebeye Allan Rwamo Kweli bari bamaze igihe bakundana.

Mupende yasezereweho mu muhango wabereye kuri Rehoboth Hall i Kanombe hafi y’urugo rwabo, aho yiciwe n’abagizi ba nabi. Yashyinguwe i Rusororo ku wa 13 Mutarama 2019 mu muhango warimo benshi mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.

-  MC w’umunsi nta kazi gahambaye yabonye

Igitaramo cyateguwe mu buryo bw’ikoranabuhanga aho abahanzi bose bahamagawe binyuze mu majwi yabitswe mbere (record), aho bavugagwa imyirondoro n’ibigwi bafite mu muziki mbere yo kugera imbere y’abakunzi babo. Uwayoboye igitaramo yavuze amagambo aringaniye.

20:37: Mbonyi Israel avuye ku ruhimbi agikunzwe. Yakurikijwe amashyi menshi yo kugaragaza ibyishimo bari bamufitiye. Ntiyaririmbye indirimbo ye nshya aheruka gushyira ahabona yise ’Nkwiriye kurara iwawe.’

-  Amafoto ya Israel Mbonyi aririmba

Israel Mbonyi yeretswe urukundo ruhebuje
Yaririmbye anicurangira gitari
Indirimbo za Mbonyi zishimiwe by'ikirenga

-  Umuhanzi Israel Mbonyi yigaruriye imitima ya benshi

Mbonyi yeretswe urukundo rudasanzwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Intashyo’, ‘Yankuyeho urubanza’, ‘Amarembo y’Ijuru’, ‘Ku musaraba’, ’Sinzibagirwa’.

Yageze kuri ‘Ndanyuzwe’ asaba buri wese gucana itoroshi rya telefoni ye, akarishyira mu kirere, bafatanya kuyiririmba mu majwi gusa mbere yo kuyaherekeza n’ibyuma by’amajwi arenga.

Buri ndirimbo ye yose yayisozaga ahabwa amashyi menshi. Ibihangano bye byinjiye mu buzima bwa benshi kuko bafatanyaga na we kuririmba amagambo abigize nta gusobwa.

-  Abahanzi b’umuziki uhimbaza Imana baje kureba igihangange Don Moen

Abahanzi batandukanye bazwi mu muziki uhimbaza Imana bitabiriye iki gitaramo cyatumiwemo inkorokoro Don Moen.

Uhereye ibumoso: Gaby Kamanzi, Muhoza Janvier na Nicky Nicole mu bahanzi bahimbaza Imana bitabiriye iki gitaramo

Isura y’igitaramo yahindutse

19:57: Umuhanzi Israel Mbonyi ahamagawe ku ruhimbi yakiranwa ubwuzu budasanzwe. Nta washidikanya ko ari ku ruhembe rw’abahanzi bakunzwe mu Rwanda.

MTN yahembye abagaragaje impano mu kugorora ijwi

Kamoso Bienvenue yaririmbye indirimbo ya Mbonyi Israel yitwa ‘Nzi ibyo nibwira’ ahembwa na MTN Rwanda telefoni yo mu bwoko bwa Black Berry.

-  Don Moen yazanywe mu Rwanda nk’impano MTN yageneye abakiliya bayo

MTN Kigali Praise Fest ni igitaramo cyateguwe na RG Consults isanzwe itegura Kigali Jazz Junction. Cyatewe inkunga na MTN Rwanda nk’ikimenyetso cyo gukomeza kwishimana n’abakiliya bayo mu birori by’isabukuru y’imyaka 20, iyi sosiyete y’Itumanaho yizihije mu 2018.

MTN Rwanda ikorera mu Rwanda kuva mu 1998
Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain

UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA

19:35: Pasiteri Senga Emmanuel ni we wigishije ijambo ry’Imana ryagarutse ku nkuru y’urukundo rwa Yesu.

Yavuze ko ari inkuru itazibagirana mu mateka y’ikiremwamuntu. Ni inkuru ivuga ko Yesu yapfiriye abanyabyaha. Yabwirije yifashishije ijambo riri muri Yohana 3.16.

Yagize ati “Ni urukundo rudasaza, rutarangira. Inkuru nziza irenze izindi ni urukundo rw’Imana muri Kirisitu Yesu. Ni rwo rutuma yakira abihebye.’’

Pasiteri Senga Emmanuel ni we wagabuye ijambo ry'Imana

Abagize itsinda Aflewo baririmba

Luc Buntu yaririmbye indirimbo ye yitwa 'Sinzibagirwa' yakunzwe na benshi
Abagize Aflewo bari bafite akanyamuneza

Umuziki wa Aflewo wanyuze benshi!

-  Abitabiriye iki gitaramo bateguriwe umuziki ucuranze mu buryo bw’umwimerere. Aflewo igizwe n’abaririmbyi bakomeye mu Rwanda yishimiwe binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Sinzahwema’ ya Nkomezi Prosper.

Ahabereye igitaramo hateguwe imizindaro ihambaye ituma umuziki ugera kuri buri wese mu mfuruka arimo. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye kuva ku bazwi mu muziki uhimbaza Imana n’iyobokamana muri rusange kugera ku bayobozi b’inzego bwite za Leta n’abikorera ndetse n’ab’uruhu rwera baserutse.

Amafoto y’abahanzi Uwera Dinah na Columbus baririmba

Uwera Dinah wegukanye Groove Awards 2017 yaririrmbye muri iki gitaramo
Columbus na we yongeye kugaragaza impano ye

18:58: Itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) ryatangiye riririmba indirimbo zo kuramya zirimo izo mu ndimi z’amahanga.

Ryahagurukije imbaga nyamwinshi mu ndirimbo zirimo ‘Amazing grace’, ‘Turirimbire Uwiteka’, ’My God is good’, ’Sinzibagirwa’ ya Luc Buntu wari uriyoboye n’izindi.

Andi mafoto agaragaza ibyishimo by’abitabiriye iki gitaramo

Abanyamahanga bitabiriye iki gitaramo basigaranye amafoto y'urwibutso
Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari muri ADEPR, Umuhoza Aurélie (hagati) yarebye igitaramo cyatumiwemo Don Moen
Umugabo wa Neema Marie Jeanne uzwi muri Korali Iriba y'i Huye na New Melody, Aimé Ndayambaje (ibumoso) yari afite akanyamuneza
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose

Itike irakosha! Igitaramo cyanditse amateka y’ibyahenze

Ku munsi w’igitaramo amatike yazamuwe kuko mu gihe iya make yaguraga 11,400 Frw (ahasanzwe) yashyizwe kuri 15 000; iya 23,750 (muri VIP) yagizwe 30 000 Frw mu gihe iy’abantu umunani bahuriye ku meza amwe yari kuri 237,500 Frw yageze kuri 300 000Frw.

- Ubwoba bw’imvura

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hazindutse hajojoba imvura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse igicu cyagaragaraga nk’ikiyibuditse.

Bamwe mu bageraga aho igitaramo cyabereye bagakubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga ari muri Parking ya Camp Kigali [ntihasakaye-ni hafi y’ahahoze ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Panthère inyuma y’izamu rireba mu Biryogo]. Bamwe bagaragazaga impungenge ko bashobora kunyagirwa mu gihe imvura yarindimuka.

Kuva ku bicaye ku meza y’abantu umunani kugera ku bishyuye ibihumbi 11 Frw ahasanzwe, imvura yari kubageraho.

Abakunda umuziki uhimbaza Imana bibuka cyane tariki ya 1 Mata 2018. Umuhanzi Osinachi Joseph [Sinach] yataramiye muri Parking ya Stade mu gitaramo cya Easter Celebration cyateguwe na Patient Bizimana, icyo gihe imvura yaguye kuva mu gitondo kugeza izuba rirenze. Abacyitabiriye bahimbaje imvura ibari ku bitugu.

18:10: Uwera Dinah watwaye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 yageze ku ruhimbi, aririmba indirimbo yo mu Gitabo.

Uwera yaririmbye indirimbo ‘Nshuti’ na ’Shimwa’ ziri mu zatumbagije izina rye mu ruhando rw’umuziki wo kuramya Imana. Uburyo yakiriwe bushushanya ko benshi batazizi cyane.

17:57: Umuhanzi Nduwayo Columbus ni we wabimburiye abandi kugera ahirengeye. Yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo ‘Naganze.’ Yeretswe urukundo n’abafana benshi bishimiye umuziki akora mu njyana ya Reggae na Dancehall.

Abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana batangiye kujya mu mwuka wo kuramya hakiri kare
Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr.Bishop Fidèle Masengo, yitabiriye igitaramo cyatumiwemo Don Moen
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Dr Vuningoma James

17:00: Umurishyo utangira igitaramo wakomwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Niryo ryakandagiye ahirengeye ku ikubitiro, ritangira gufasha ibihumbi by’abari bateraniye Camp Kigali kujya mu mwuka.

Ikaze mu gitaramo MTN Kigali Praise Fest Edition I. Nyuma y’igihe kinini, Don Moen ategerejwe na benshi, icyifuzo cyasubijwe. Ni igitaramo kidasazanzwe cyari kimaze imyaka myinshi mu mishinga mbere yo kuba inzozi mpamo.

Doen Moen yakunze gutumirwa mu Rwanda inshuro nyinshi ariko bikarangira atahakandagije ikirenge. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 9 Gashyantare 2019, Moen yavuze ko Imana yakoreye mu gihe gikwiye.

Imihanda igana muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] irimo urujya n’uruza rw’abantu. Abafite ibinyabiziga ntiborohewe no kubona aho guparika kuko umurongo w’imodoka ugera hafi ya Marriott Hotel.

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza