New Melody yanyuze abitabiriye igitaramo yahuriyemo na Dominic na Simon Kabera (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Itsinda rihuriyemo abaririmbyi baturuka mu madini n’amatorero atandukanye rya New Melody ryakoze igitaramo cyo gushima Imana cyahuriyemo abasaga 1700 muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Nyakanga 2017.

Ni igitaramo abenshi bari bafitiye inyota dore ko amasaha cyagombaga gutangiriraho yageze icyumba cyari cyateguwe gisendereye abantu bari bakereye guhemburwa n’ivugabutumwa ry’indirimbo za New Melody n’iz’abahanzi barimo Simon Kabera na Dominic Ashimwe bari bagitumiwemo.

Abitabiriye iki gitaramo cyiswe ‘Selah Concert’ cyari kigamije ‘Kongera gutekereza ku byo Imana yabakoreye’ bahembuwe n’umwuka wo guhimbaza hifashishijwe ibyuma birenga n’indirimbo zinyura amatwi zaharirimbiwe.

New Melody yari itegerejwe na benshi yageze ku ruhimbi ahagana saa 17 n’iminota 13 yakiranwa ubwuzu n’abari muri Serena Hotel bahise bitera mu bicu batangira guhimbaza no kuramya Imana mu ndirimbo zayo zitandukanye zirimo ‘Nimuze Dushime’, ‘Sogongera’, ‘Usiogope’, ‘Akira ihumure’, ‘Izi amazina yacu’ n’izindi.

Aba baririmbyi bamaze isaha n’iminota irenga 28 ku ruhimbi mbere y’uko iteraniro ryakira mu buryo budasanzwe umuhanzi Dominic wongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe mu ndirimbo ze zubatse izina hambere zirimo ‘Ashimwe’, ‘Nemerewe kwinjira’, ‘Ndishimye’, zose yafatanyaga kuririmba n’abitabiriye iki gitaramo ijambo ku rindi.

Igitaramo kigana ku musozo byahinduye isura, Simon Kabera wari umaze umwaka atari mu Rwanda yongera gusabana n’abakunzi b’ibihangano bye byururukije imitima ya benshi mu ndirimbo zizwi nka ‘Ku musaraba w’isoni’, ‘Hari inshuti nabonye’ n’izindi.

Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne yatangaje ko Imana yabatunguye mu gitaramo cyabo kikagenda neza.

Yagize ati “Imana yaduteye iteka, yarengeje ibyo twibwiraga. Byabaye byiza, twagize ibihe byiza muri rusange. Nabonye umunezero mu bantu kandi Imana yakoze ibitangaza.”

Yakomeje agira ati “Uburyo twagiranye ibihe byiza n’abantu bitabiriye iki giterane numvise ari nk’ijwi ry’Imana ryavugaga ngo mukore, mukore, mugire vuba; burya iyo Imana iguhamagaye iguha abakumva, iguha amatwi. Ikintu gikomeye dushima Imana ni uko twatangiye umurimo wayo tukaba tukiriho. Ni ibintu biduha ibyiringiro ko ikiturinze ndetse ko umugambi wayo kuri twe ari muremure.”

Neema yashimiye abitabye umuhamagaro wabo bakaza mu gitaramo anabasaba ko ibitekerezo byabo byaganzwa n’Imana muri gahunda zabo za buri munsi.

Abazwi muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana na bo bakuye ingofero

Dominic Ashimwe, umwe mu bahanzi bakomeye mu ruhando rwa muzika ihimbaza Imana mu Rwanda yatangaje ko intego yo guhembura abantu no kubafasha kwakira ubuzima bushya mu by’umwuka yagezweho muri iki gitaramo.

Yagize ati “Mu gitaramo nk’iki mba nifuza kubona abantu bahinduka mu buryo bw’umwuka, hano twabibonye kandi ni ibyo gushimirwa Imana. Njye nabikunze cyane kuko iki gitaramo cyari gifunguye kuri buri wese. New Melody yagize iyerekwa ryagutse ifasha abantu kwiyumvisha ko gukorera igitaramo muri Serena atari ngombwa ko kiba cyishyuje. Impinduka zigomba kuba ku bantu bose, nkuko Kirisitu yasabye abantu bose kumuzaho batazanye ifeza cyangwa izahabu. Bigaragaza ko umurimo w’Imana uri kwaguka mu buryo butandukanye.”

Dominic Ashimwe waherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2016 yari yise ’The Victory’ na we yashimangiye ko yishimiye uko yakiriwe muri ’Selah Concert’.

Yagize ati “Nakozweho cyane n’uburyo abantu bongeye kunyereka urukundo. Byangaragarije ko Imana iri kumwe nanjye. Natunguwe n’uko indirimbo nka ‘Nemerewe kwinjira’ nakoze mu 2009, igikora ku mutima wa benshi kandi ko igikomeje kubohora benshi.”

U Rwanda mu biganza by’Uhoraho

Abitabiriye iki gitaramo bafashe umwanya wihariye bashyira u Rwanda mu biganza by’Imana bayiruragiza mu myaka izaza by’umwihariko mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu uzaruyobora mu myaka irindwi iri imbere ateganyijwe kuya 4 Kanama 2017.

Pasiteri Tuyisenge Jean Pierre ukomoka mu Burundi ari na we wabwirije ijambo ry’Imana yatangaje ko bafite icyizere ko Imana izitamurura amatora akagenda neza.

Yagize ati “Twizeye ko bizagenda neza kuko no mu bindi byiciro byanyuze mu mucyo. Imana iyo yemeye ko abera bazamura isengesho ntabwo yakwanga ibyo tuyisabye. Mbifitiye icyizere ko Imana itwemereye ko bizagenda neza. Kandi hari n’ibindi bigiye kugenda neza.”

Uyu Munyarwanda umaze imyaka umunani akorera ivugabutumwa mu Burundi yatangaje ko abakirisitu basabwa gutuza gusa ibindi bakabiharira Imana ari nako bimeze ku batifuriza u Rwanda amahoro kuko Imana irufiteho umugambi mwiza.

Mu mezi ataha New Melody ifite ibikorwa bindi by’ivugabutumwa byo gushima Imana ndetse n’iby’urukundo bitandukanye.

New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ibumbiye hamwe abasaga 40 baturuka mu madini ya gikirisitu atandatu. Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo zirenga 30.

Itsinda rya 'drama', 'The Winners' ryasusurukije iki gitaramo karahava
Iri tsinda ryabyinnye indirimbo zitandukanye zirimo 'Turakwemera' ya Korali Jehovah Jireh binyura benshi mu bitabiriye iki gitaramo
Umuvugabutumwa Rurangwa Denys yari afite akanyamuneza ku maso
Bizimana Aloys uririmba muri Korali Jehovah Jireh hamwe n'umugore we Uwamahoro Liliane n'umwana wabo
Umuririmbyi Dominic Ashimwe mbere yo gutangira kuririmba
Pasiteri Habyarimana Désiré (ibumoso) washinze urubuga 'Agakiza.org' yari muri iki giterane
Umubyeyi wa Neema Marie Jeanne(iburyo) hamwe n'umukazana we
Yasigaranye ifoto y'urwibutso mu gitaramo
Igitaramo cya New Melody cyari cyitabiriwe n'abatari bake bagaragaza inyota bari bafitiye indirimbo z'iri tsinda
Dionne wari uyoboye igitaramo
Joyce Marie Claire uririmba muri Korali Impanda niwe wageze ku ruhimbi bwa mbere aririmba indirimbo yo mu gitabo 'Nishimiye ko Yesu ankunda'
Umubyeyi Ruth yashimishije benshi kubera ijwi rye
Sinzabyibagirwa Jean de Dieu bita Sinza, yashimishije benshi mu ndirimbo ye 'Nabaho'
Abahanzi b'abanyempano Nshuti Bosco (ibumoso) na Jado Sinza ni abaririmbyi ba New Melody
Umulisa Esther, murumuna wa Neema yateye indirimbo "I surrender all' ya Benjamin Dube, benshi baranyurwa
Josué Shimwa uvukana na Man Martin ni inkingi ya mwamba muri New Melody
New Melody imaze imyaka itanu ikora ivugabutumwa ry'indirimbo
Neema Marie Jeanne yahanitse ijwi mu ndirimbo "Usiogope" ahamiriza abantu ko badakwiye gutinya kuko Imana ibarwanirira
Umubyeyi Ruth atera indirimbo 'Nimuze dushime' iri mu zishimiwe bikomeye n'imbaga y'abari bateraniye muri Serena Hotel
Umuyobozi wa Ibyishimo.com, René Hubert arwana no gufata amashusho y'ibyaberaga mu gitaramo cya New Melody
Umulisa Esther yazamukiye muri Korali Iriba yo muri ADEPR Taba i Butare
Umuhanzi Danny Svensson yifatanyije na New Melody mu kuramya Imana
Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne yakozweho n'ubwitabire bwaranze igitaramo cyabo
Selah Concert yitabiriwe n'abasaga 1700 bari muri Serena Hotel
Umuhire Solange uzwi nka Liza Kamikazi n’umugabo we David Wald bagiriye ibihe bidasanzwe muri 'Selah Concert'
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Mutabazi Bonfils [Bobo Bonfils] n'umufasha we Ingabire Esther bamaze ukwezi barushinze bitabiriye iki gitaramo
Benshi banyuzwe n'ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za New Melody
Dominic Ashimwe yongeye kwerekwa urukundo n'ibihumbi by'abitabiriye 'Selah Concert'
Dominic Ashimwe yongeye gutaramira abakunzi be nyuma y'igitaramo cy'imbaturamugabo cya 'The Victory' yakoze mu 2016
Dominic yasazwe n'umunezero aramya Imana apfukamye hasi
Dominic yaririmbye indirimbo ze zizwi zirimo 'Ndishimye', 'Nemerewe' , benshi bongera guhembuka mu buryo bw'umwuka
Pastor Kaiga John n'umugore we bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo
New Melody yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel
Jado Sinza ati "Sogongera umenye ko Umwami agira neza"
Man Martin yari yaje kureba bamwe mu bahanzi batangiranye ivugabutumwa ry'indirimbo zihimbaza Imana
Rurangwa Denys yari yafashijwe by'ikirenga
Man Martin na Pasiteri Tuyisenge Jean Pierre ukorera umurimo w'Imana mu Burundi
Abasore ba New Melody bafashijwe, batangira kubyina bya kirokore, barasirimba baniterera mu bicu
Pasiteri Tuyisenge Jean Pierre yatuye amagambo y'ituze ku Rwanda rugiye kwinjira mu bihe by'amatora
Simon Kabera yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zongera kururutsa imitima ya benshi
Hacuranzwe ibikoresho bya kizungu bisohora umuziki unyura amatwi

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza