Ntavuka wubatse urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza yakoresheje igiterane kidasazwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2016 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Rev.Pasiteur Ntavuka Osee, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, yakoresheje igiterane cy’iminsi itatu cyitabirwa n’abantu ibihumbi, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda.

Iki giterane cy’ububyutse kibera ku musozi uri mu mujyi wa Plymouth buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2009, kitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza, cyikayoborwa n’umunyarwanda Rev. Pasteur Ntavuka Osee, umuyobozi w’Itorero All Nations Ministries.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rev. Pasteur Ntavuka, yavuze ko ari ibintu bidasazwe kubona abantu babarirwa mu bihumbi bitabira igiterane kiyobowe n’umwirabura.

Yagize ati “Imana yatugiriye neza ku buryo budasazwe. Igiterane cyitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino barimo n’abayobozi ba hano mu Bwongereza. Buri mwaka igiterane gifungurwa na meya w’umujyi wa Plymouth, uyu mwaka cyafunguwe n’uwungirije Meya, Sam Davey, cyikitabirwa n’abadepite batandukanye, abapolisi bakuru by’akarusho uyu mwaka twari tunari kumwe n’uhagarariye u Rwanda hano. “

Ntavuka akomeza avuga ko abitabiriye igiterane uyu mwaka bagera kuri 3500, kandi ngo habonetse n’abantu benshi bihana ibyaha bemera kwakira Yesu Kristo.

Nyuma y’igiterane, habaye umuhango wo kwibuka no kunamira Abatutsi bazize Jenoside, hashyirwa n’indabo ku rwibutso rwubatswe na Rev. Pasteur Ntavuka Osee, mu mujyi wa Plymouth.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi, yashimiye Rev. Pasteur Ntavuka Osee, ku bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa akora, birimo kuba yarubatse Urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza, gukoresha ibiterane, hamwe no kuba buri mwaka azana abanganga b’inzobere mu Rwanda kuvura abarwaye indwara zananiranye kandi ku buntu.

Iki giterane cyatangiye tariki ya 4 gisozwa tariki ya 05 Kamena 2016.

Izindi nkuru wasoma:

U Bwongereza: Hubatswe urwibutso rwa Jenoside ruzigisha amateka

Impuguke mu kuvura amara n’ubusembwa bw’uruhu zigiye kubaga abarwayi 560 ku buntu

Abitabiriye igiterane bakurikirana inyigisho
Abanyarwanda n'abandi banyamahanga baba mu Bwongereza bari bitabiriye igiterane
Mu giterane habaye n'umwanya wo gusengera mu matsinda
Ambasaderi Yamina ageza jambo ku bitabiriye igiterane
Ambasaderi Yamina yunamira abazize Jenoside
Rev Past Ntavuka (uhagaze imbere) atanga ubuhamya
Uwungirije Meya w'Umujyi wa Plymouth, Sam Davey
Abatutsi bishwe muri Jenoside barunamiwe
Sam Davey ashimira abitabiriye igiterane
Ibendera ry'u Rwanda rizamurwa mu giterane
Abantu batandukanye bitabiriye igiterane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza