Pasiteri Munishi Faustin, umuhanzi w’icyamamare mu Karere yatumiwe mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 04:50
Yasuwe :
3 0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba, Pasiteri Munishi Faustin, wamamaye mu yitwa “Yesu Ni Mambo Yote” yatumiwe i Kigali mu gitaramo cyateguwe n’umuramyi Timamu Jean Baptiste wamenyekanye mu myaka yo hambere.

Timamu Jean Baptiste azwi mu ndirimbo “Humura Mwana wanjye” ari na yo yitiriye igitaramo cye kizabera kuri Dove Hotel ku ya 3 Ukuboza 2017, azanamurikiramo album ye ya kane yise “Turakomeje”.

Iyi album izagaragaraho indirimbo 10 z’amajwi zirimo “Twaje”, “Dufite amashimwe”, “Zakayo”, “Turakomeye”,“Humura mwana wanjye Remix” n’izindi.

Timamu agiye kumurika album ya kane nyuma y’iya gatatu yashyize hanze mu 2012 mu gitaramo cyahembukiyemo ibihumbi by’abakunzi b’umusaraba bacyitabiriye.

Nyuma y’imyaka 11 atangiye kuririmba agiye gukora igitaramo afata nk’igikomeye kuruta ibindi aho azahuriramo n’umuhanzi wanditse amateka mu Karere Faustin Munishi ukomoka muri Tanzania uzwi mu ndirimbo zikunzwe na benshi nka “Yesu ni mambo Yote”, “Niko Chini ya Mwamba”, “Yesu Nakupenda”, “Wanamwabudu Nani” n’izindi.

Cyanatumiwemo umuhanzi Bigizi Gentil uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo “Imvugo yiwe ni ihame” na “Kipenzi” yasohoye hambere; Itsinda ryo kuramya rya Kingdom of God Ministries ryamamaye muri “Nzamuhimbaza” n’umukirigitananga, Deo Munyakazi ufite indirimbo icuranze mu buryo bwa gakondo yitwa “Urakwiriye Mwami”.

Timamu agiye kumurika album ye ya kane yise "Turakomeje"

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Timamu Jean Baptiste, yavuze ko imyiteguro y’igitaramo irimbanyije ndetse asaba Imana ngo abazacyitabira bazahembuke biruseho.

Yagize ati “Iki gitaramo ni kimwe mu byo nakwita cyiza nteguye mu buzima bwanjye kuva natangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Niteguye kugaragaraza impano Imana yashyize muri njye muri iki gitaramo kivuze byinshi ku buhanzi n’umuhamagaro mfite. Maze kwakira ubuhamya bw’abantu benshi bakunda indirimbo yanjye batanzi bazanezezwa no gutaramana nanjye.”

Yakomeje agira ati “Sinifuje gutegura igitaramo nzamurikiramo album yanjye ya kane, nabihatiwe n’umwuka wera kandi maze kubona ibimenyetso bibi n’ibyiza binyemeza ko cyavuye ku Mana. Iyaduhamagaye niyo kwizerwa n’ibindi izabikora.”

Timamu yavukiye muri Uganda aza gutandukana n’ababyeyi be bombi afite amezi atatu arerwa na nyirakuru. Agize imyaka icumi nyirakuru yarapfuye biba ngombwa ko ajyanwa mu kigo cy’impfubyi abayo nyuma yaje gukurwayo na nyina wabo barabana.

Uyu muhanzi yabatirijwe mu itorero rya ADEPR akiri umwana atangira inzira y’agakiza afite imyaka 11. Yatangiye kuririmba mu 2006, umwaka yahise anasohora album ye ya mbere yitwa “Humura mwana wanjye”; iya kabiri yitwa “Wirira” yasohotse mu 2009 mu gihe iyitwa “Ni wowe byose” yasohotse mu 2012.

Igitaramo “Humura mwana wanjye Live concert”, Timamu azamurikiramo album ye ya kane giteganyijwe ku ya 3 Ukuboza 2017 muri Dove Hotel ku Gisozi guhera saa cyenda z’umugoroba; Kwinjira ni amafaranga 2000 Frw ahasanzwe, 5000Frw na 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Reba hano indirimbo Humura mwana wanjye ya Timamu Jean Baptiste

Timamu Jean Baptiste yamamaye mu ndirimbo “Humura Mwana wanjye”
Pasiteri Munishi Faustin ni umwe mu bahanzi banditse izina mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba
Bigizi Gentil ukunzwe mu ndirimbo "Imvugo yiwe ni ihame"
Umukirigitananga Deo Munyakazi amaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo
Kingdom of God Ministries izwi mu ndirimbo zitandukanye nka "Nzamuhimbaza" yatumiwe mu gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza