Pastor Gaby mu myiteguro y’umugoroba wo kuramya uzahurirana n’isengesho risabira igihugu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Werurwe 2017 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Mu bikorwa ngarukamwaka bigamije kurushaho kwegerana n’Imana, Ngamije Gabriel [Pastor Gaby] na mushiki we Claire Semugeshi, bakorera umurimo w’Imana muri GCM (Great Commission Ministry) ku nshuro ya kabiri bongeye gutegura umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana mu gikorwa cyiswe “Christocentric Worship Night”.

Icyemezo cy’aba bombi cyo guhuriza hamwe imbaraga bagafatanya mu bikorwa byo gushimira Imana imirimo n’ibitangaza yakoze mu buzima bwabo, bagifashe kuva bakiri bato.

Igitaramo kizaba ku nshuro ya kabiri cyateguwe nyuma y’icyabaye mu 2016, cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse gihembura imitima y’abatari bake, bamwe bataha bavuga mu ndimi nshya.

Pastor Gaby yatangaje ko uyu mugoroba uzaba wiganjemo ibikorwa byo kuramya no guhimbaza, gusenga no kwegurira Imana ubuzima, ubw’imiryango, itorero ndetse n’igihugu muri rusange.

Iki gitaramo gitegurwa na ChristoCentric Worship, iyobowe na Pastor Gaby kizaba tariki ya 14 Gicurasi 2017, kizabera kuri kuri New Life Bible Church ku Kicukiro. Kizitabirwa n’abahanzi batandukanye basanzwe bakorana na Pastor Gaby Ngamije barimo by’umwihariko mushiki we Claire Semugeshi n’itsinda bafatanyije kuyobora.

Pastor Gaby Ngamije na mushiki we Claire Semugeshi mu bahanzi bazitabira igiterane cya Refresh Africa

Insanganyamatsiko yacyo igaragara mu gitabo cy’Ibyahishuwe 4.10-11 mu ijambo rigira riti “Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”

Christocentric Worship ni igikorwa cyo kuramya gushingiye kuri Yesu Kirisitu; gikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo gusenga, ivugabutumwa, gusura abarwayi, ibigo by’amashuri n’ibindi byinshi hagamijwe kubwira abantu iby’agakiza ka Yesu Kirisitu no kugira neza kwe, bizatuma intama zari zarazimiye zigaruka mu murongo.

Pastor Gaby Ngamije na mushiki we Claire Semugeshi bazahurira hamwe mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi baramyi bagize itsinda bayoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza