Patient Bizimana ategerejwe muri Suède aho azakorera ibitaramo bibiri

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Patient Bizimana uri mu bakunzwe mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana agiye kwerekeza muri Suède aho yatumiwe mu bitaramo bibiri azahakorera mu mpera z’iki cyumweru.

Patient Bizimana agiye gutaramira muri Suède nyuma y’uko ku wa 7 Ukwakira 2017 yari mu Bubiligi aho yakoreye igitaramo yandikiyemo amateka mashya mu muziki we ubwo yakoreraga igitaramo cya mbere i Bwotamasimbi.

Iki gitaramo cyahembukiyemo benshi cyanabimburiye ibyo azitabira mu rugendo rw’ivugabutumwa ari gukorera ku mugabane w’u Burayi aho yageze ku wa 6 Ukwakira 2017.

Patient w’imyaka 30 y’amavuko uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ nyuma y’ibitaramo azakorera muri Suède ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukwakira 2017; azakomereza muri Finlande aho azataramira ku wa 21 Ukwakira 2017.

Patient Bizimana ari mu bahanzi bakunzwe mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana

Uyu muhanzi wari utegerejwe mu giterane cyatumiwemo abanyabitangaza kizabera mu Karere ka Rubavu cya ‘Gisenyi Miracle Festival’ mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko atazakibonekamo kubera ivugabutumwa arimo hanze y’igihugu.

Yagize ati “Mfite igitaramo cy’iminsi ibiri mu mpera z’iki cyumweru kizabera muri Suède. Ntabwo nzaboneka i Rubavu muri Gisenyi Miracle Festival kubera ibikorwa by’ivugabutumwa nkomeje gukorera ku mugabane w’u Burayi.”

‘Gisenyi Miracle Festival’ iteganyijwe gutangira kuri uyu wa 13 Ukwakira kugeza tariki 15 Ukwakira 2017.

Iki gitaramo kizanaberamo tombola ya moto n’ibindi cyatumiwemo abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Aimé Uwimana, Gaby Kamanzi, Kanuma Damascène, Stella Manishimwe, Pasiteri Mugabo Venuste, Israël Mbonyi na Christine Shusho wo muri Tanzania.

Patient Bizimana ntazagaragara muri ‘Gisenyi Miracle Festival’
Patient Bizimana igitaramo cye cya mbere i Burayi yagikoreye mu Mujyi wa Bruxelles kuri Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles
Abitabiriye igitaramo Patient yakoreye mu Bubiligi bakigiriyemo ibihe byiza
Patient Bizimana yararirimbye arizihirwa atangira kwitera mu bicu
Patient Bizimana ategerejwe muri Suède aho azakorera ibitaramo bibiri
Umuramyi Bizimana azakorera igitaramo muri Finlande mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza