Patient Bizimana na Kingdom of God Ministries bahurijwe mu giterane cy’ubuhanuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2018 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Patient Bizimana n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Kingdom of God Ministries batumiwe mu giterane cy’ubuhanuzi cyahujwe no gushima Imana mu gusoza umwaka wa 2018.

Iki giterane cy’iminsi ibiri cyateguwe n’Itorero Soul Healing Revival kizaba kuva ku wa 30 Ukuboza 2018 n’ijoro ryo ku wa 31 rishyira ku wa 1 Mutarama 2019. Kizabera aho iri torero ribarizwa ku Kibagabaga.

Cyatumiwemo abahanzi barimo Patient Bizimana n’amatsinda yo kuramya ayobowe na Kingdom of God Ministries, Soul Healers Worship Team na Korali Power of the Cross.

Abavugabutumwa bagitumiwemo ni Bishop Prince Rucunda na Pasiteri Musoni James.

Umuhanuzi Ndahimana Claude uyobora Itorero Soul Healing Revival yatangarije IGIHE ko iki giterane gifite intego yo gushima Imana no kuyiragiza ibihe biri imbere.

Yagize ati “Ishimwe rikomeye dufite ni uko muri uyu mwaka twabatije abantu benshi. Abarenga 145 bakiriye agakiza batari bakijijwe, iyo itorero ryakira umubare w’abantu benshi bakizwa, riba ryaguka. Abakirisitu biyongereyeho nka 200 ku bari basanzwe mu rusengero.’’

Abazacyitabira bazashima Imana ku byo yabakoreye mu 2018 no kwakira ubuhanuzi bushya bwa 2019.

Yakomeje avuga ko “Abazitabira igiterane tuzafatanya gusengera indwara zananiranye no kwakira ubuhanuzi.’’

Igiterane cyiswe ‘‘Non stop Worship and Praise’’ kizatangirwamo ubwisungane mu kwivuza ku miryango 20 itishoboye y’abakirisitu babarizwa muri Soul Healing Revival Church. Iri torero rimaze imyaka irindwi rikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Ingengabihe y’igitaramo igaragaza ko ku wa 30 Ukuboza 2018 kizatangira saa cyenda z’amanywa kugeza saa moya n’igice. Ku wa 31 Ukuboza 2018 kizatangira saa moya n’igice z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Patient Bizimana yatumiwe mu giterane cyo gushima Imana
Patient Bizimana na Kingdom of God Ministry batumiwe mu gitaramo gikomeye kizabera ku Itorero rya Soul Revival riri Kibagabaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza