Rose Muhando ategerejwe i Kigali mu gitaramo cy’ivugabutumwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Kanama 2017 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Rose Muhando uri mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania no mu bindi bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ategerejwe mu Rwanda aho yatumiwe mu gitaramo cy’ivugabutumwa cyateguwe n’Itorero Foursquare Gospel Church.

Muhando wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Nibebe’ yasohotse kuri album yise ‘Jipange Sawa Sawa’ n’izindi yagiye akora ategerejwe i Kigali nyuma y’igihe yari amaze atumirwa mu bitaramo ntabyitabire.

Igiterane ngarukamwaka yatumiwemo kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, ahahoze hazwi nka KIE, ku kibuga cy’umupira, kuva tariki ya 30 Kanama 2017 kugeza ku ya 2 Nzeri 2017 kuva saa kumi z’umugoroba.

Iki giterane kiba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cyenda kikabanzirizwa n’amasengesho y’iminsi 40, gifite insanganyamatsiko iri muri Zaburi 66:5 “Nimuze murebe imirimo y’Imana, iteye ubwoba ku byo igirira abantu.”

Umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church, Bishop Dr. Masengo Fidѐle, yatangarije IGIHE ko muri iki giterane ngarukamwaka bagamije kuzana abantu kuri Yesu no kongera gushima Imana.

Yagize ati “Hari aho tuvuye kandi hari n’aho tugeze nk’itorero, nta wundi tubikesha ni Imana. Dusanzwe dusengera igihugu kandi n’uyu mwaka twarabikoze cyane ariko twibanda ku gikorwa cy’amatora; turifuza kuzafata umwanya wo gushimira Imana ko yagenze neza.”

Rose Muhando ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye yatumiwemo

Iki gitaramo cy’iminsi ine cyatumiwe Rose Muhando uzafatanya n’itsinda rizava i Mwanza ry’abaririmbyi basaga 40 babarizwa mu itorero rya Assembly of God, baherekejwe n’umunyabitangaza Rev. Simon ari na we uzabwiriza ijambo ry’Imana.

Abahanzi bo mu Rwanda bazifatanya na we barimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team, Tonzi, Aline Gahongayire, Liliane Kabaganza, Theo Bosebabireba n’abandi.

Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda nyuma yo gutenguha ubugira kabiri abashakaga kwifatanya na we mu bitaramo nk’ibi byo gushima Imana bikomeye.

Rose Muhando yakunze gucenga Abanyarwanda

Mu 2014, Muhando yatumiwe mu gitaramo cyabereye i Nyagatare aho yagombaga gutaramira kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014 ariko abari bamutumiye bayobowe na Pasiteri Isaie Baho Uwihirwe ntibamuca iryera.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 yongeye gutumirwa mu giterane cy’Umunyamerika Jennifer Wilde cyabereye i Muhanga tariki 23-26 Nyakanga 2015, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagije ikirenge.

Bishop Dr Masengo watumiye Rose Muhando we afite icyizere ko azitabira iki giterane ashingiye ku biganiro bagiranye.

Yagize ati “Naramuganirije, mu giterane mperuka gukorera Mwanza twari kumwe ndetse ni bwo twatangiye kumusaba ko azaza. Twaravuganye atubwira ko azaza ariko nanjye naramubajije nti ko nkunze kumva abantu bavuga ko bagutumira ukemera ntuze, ni iki cyamara impungenge ko uzaza? Impamvu yampaye ituma nizera ko azaza ni uko yambwiye ko akenshi kubera ko abantu bazi ko akunzwe n’indirimbo ze zizwi, hari abamukoresha nko kubamamariza bakamushyira ku byapa batavuganye, akisanga bamubaza impamvu ataje mu giterane kandi atabizi.”

Bishop Dr Masengo yizeye ko Rose Muhando azitabira igiterane ashingiye ku biganiro bagiranye

Yakomeje agira ati “Iya kabiri inyizeza ko Muhando azaza ni uko umuvugabutumwa uzabwiriza mu giterane ari nk’umupasiteri we. Muhando atuye Dodoma mu gihe Simon, wanatubwirije muri icyo gitaramo mperukamo, aba Mwanza. Twizeye ko azaza kandi turabisengera, buriya abakozi b’Imana nka bariya, intambara zose bahura nazo akenshi bakunda kuzihuza n’ubuhamya bwabo kandi mu by’ukuri yagira n’impamvu yatuma ataza mu giterane kimwe ariko bitavuga yuko biba byamuturutseho. Ndahamya ko kugeza uyu munota azaza mpereye ku byo yambwiye.”

Biteganyijwe ko Rose Muhando azasesekara mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017 mbere y’umunsi ngo igiterane gitangire.

Mu minsi mike ishize Muhando yoherereje Pasiteri Baho ubutumwa yanyujije kuri WhatsApp amusaba imbabazi.

Rose Muhando w’imyaka 41 y’amavuko amaze igihe mu bindi bibazo bijyanye n’ibyo aho yashinjwaga kunywa ibiyobyabwenge ndetse akaba yaherukaga kuvuga ko amaze iminsi yihishe kuko ngo ‘hari umuntu washatse kumwivugana’ atavuze izina amuryoza ko yanze ko baryamana.

Muri iki giterane itorero Foursquare Gospel Church rizishyurira abaturage, batuye mu Murenge wa Kimironko aho ribarizwa, barenga 100 ubwisungane mu kwivuza.

Muhando ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki w'abahimbaza Imana
Rose Muhando yasabye imbabazi kubera igitaramo atitabiriye yari yagitumiwemo
Iki giterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza