True Promises na Healing barahurira mu gitaramo kizahemberwamo abana b’abanyempano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mutarama 2017 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Ku rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimuhurura mu Mujyi wa Kigali hateguwe igiterane cy’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana kizahurirana n’igikorwa cyo gusoza amarushanwa y’abana b’abanyempano bamaze umwaka batozwa kuririmba no kuvuga ijambo ry’Imana na Urugero Music Group.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 guhera saa cyenda, kizitabirwa n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana amenyerewe mu Mujyi wa Kigali arimo Healing Worship Team na True Promises, umuramyi Serge Iyamuremye ndetse n’umunyarwenya Clapton.

Abazakitabira kandi bazabona bwa mbere Niyonkuru Joyeuse, umwana wa Lilian Kabaganza uherutse kwinjira muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana nawe yigaragaza imbere y’abakirisitu, barimo n’urungano rwe.

Muri Mutarama 2016 nibwo Urugero Media Group yatangije igikorwa cya Urugero Music Talent mu rwego rwo gutoza abaramyi b’ejo hazaza hibandwa cyane ku bana bato uhereye ku myaka irindwi kugeza kuri cumi n’itanu.

Mu ntangiriro hiyandikishije abana basaga 40, muri bo hatoranywamo 15, mbere y’uko hakorwa ijonjora rya nyuma ryasigaranye abana batanu barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri; baba aribo basigaranwa na Urugero Media Group mu kurushaho kubatoza ibijyanye no kubaho mu buzima buramya Imana.

Mu gihe kingana n’umwaka wose aba bana batojwe ibijyanye n’umuziki, ijambo ry’Imana ndetse n’uburere rusange, amasomo yatangwaga mu biruhuko mu rwego rwo kutabangamira imyigire yabo.

Aba bana basohoye indirimbo “ Mpore Rwanda “ iri mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda muri rusange bitewe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, ndetse bakaba baritabiriye ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo.

Mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere, iri tsinda ry’abana banyuze mu Urugero Music Academy hazifashishwa abanyamuziki bazaba bagize akanama nkemurampaka mu gutoranya uwahize abandi ndetse bakazagenda banahabwa ibihembo bitandukanye uko bazakurikirana.

Iki gitaramo cyo gusoza icyiciro cya mbere kizahurirana no gutangiza ku mugaragaro icya kabiri, abana b’abakristo baziyandikisha hongere hatoranywe abazagumana na Urugero Media Group muri 2017.

Kanda hano urebe indirimbo Mpore Rwanda:

Abana batanu bamaze umwaka batozwa bazaba bahanganye kuri iki Cyumweru
Abana bamaze umwaka bigishwa umuziki ndetse n'ijambo ry'Imana
Umuyobozi wa Urugero Media Group atangaza ko bafite intego yo gufasha abakiri bato kuvamo abaramyi b'ahazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza