Twambutse Inyanja Itukura tugana i Kanani nk’Aba-Israel ariko ntituzibagirwe nka bo-Kaboneka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 26 Ukuboza 2016 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yagereranyije urugendo rwo kwiyubaka kw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Israel bakoze bava mu buretwa bakoreshwaga mu Misiri bagana i Kanani mu gihugu cy’amasezerano, avuga ko aho bageze, abasaba kutibagirwa aho Imana yabakuye.

Hari ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Chorale Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi imaze itangiye, dore ko yashinzwe mu mwaka wa 1996.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko nyuma y’uko abanyarwanda bavuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Imana imaze kubageza aheza ndetse bakaba berekeza aheza kurushaho (aho yise Kanani), asaba ko badakwiye kuzirara ngo bibagirwe aho Imana yabakuye.

Ati “ Mu gihe u Rwanda rwari rwasenyutse Imana ikongera ikaruzahura, ikarwubaka, ikaruha abayobozi beza, ndagira ngo nsabe abakiristo bari aha ngo ntimuzirare ngo murengwe. Ntituzarebe aho Imana yadukuye n’aho itugejeje ngo twirare twumve ko twagezeyo, … umwanzi wasenye u Rwanda ntaho yagiye. Dusubije amaso inyuma tukareba abana ba Israel Imana ibakuye mu Misiri, baradamaraye barayibagirwa.”

“Abanyarwanda dushaka twareberaho kuko Imana yatuvanye muri ako kangaratete, imaze kutwambutsa inyanja itukura, ubu turareba i Kanani. Nituhagera ntituzatuke Imana.”

Ibyo Minisitiri Kaboneka yavuze bishingiye ku byanditse muri Bibiliya, mu gitabo cya Zaburi ya 106, guhera ku murongo wa 20 kugeza ku wa 23, aho igira iti “Uko niko baguranye icyubahiro cyabo, bagihindura igishushanyo cy’impfizi irya ubwatsi. Bibagirwa Imana umukiza wabo, yakoreye ibikomeye muri Egiputa, yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu n’ibiteye ubwoba ku Nyanja itukura.”

Naho mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri, igice cya 8 guhera ku murongo wa 12 kugera ku wa 14, hagira hati “ Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbu yawe n’izahabu n’ifeza n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa mu nzu y’uburetwa.”

Minisitiri Kaboneka yasabye Abanyarwanda muri rusange kurushaho kugirirana urukundo no gufashanya aho kuba ba nyamwigendaho cyangwa ngo brangwe n’amacakubiri.

Ati “Umuntu ntazajyanwa mu ijuru n’Ubuhutu cyangwa Ubututsi, azajyanwa no huga abandi ku byo Imana yamuhaye.”

Benshi mu bayobozi bari muri ibyo birori bashimiye Chorale Ambassadors of Christ uruhare yagize mu kubwiriza ubutumwa bwiza ibucishije mu ndirimbo ndetse bavuga ko bwahinduye abanyarwanda batari bake.

Ibirori by’isabukuru y’imyaka 20 Chorale Ambassadors of Christ imaze itangiye gukora umurimo w’Imana mu ndirimbo, byitabiriwe n’abantu basaga 2000, banezezwa n’indirimbo n’ubutumwa bwahatangiwe.

Aba baririmbyi bifatanyije na bagenzi babo barimo Ambassador’s of Christ ya Tanzania, Chorale Allelua yo ku Gisenyi, Chorale Abasaruzi y’i Nyamirambo na Ambassors’s of Christ y’urubyiruko.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka yasabye Abanyarwanda kutibagirwa aho Imana yabakuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza