Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashegeshe Korali Ukuboko kw’Iburyo cyane, bakomeje kwiyubaka kugeza aho ubu bamaze gukora album yabo ya mbere mu mashusho bazamurika mu mpera z’iki cyumweru.
Tariki 25 na 26 Gashyantare 2012, ni umunsi itazibagirana mu mateka ya Korali Ukuboko kw’Iburyo, ubwo izaba imurika umuzingo wayo wa mbere mu mashusho mu biterane bizabera kuri ADEPR Paroisse ya Gatenga.
Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu makorari akora umurimo w’Imana mu mudugudu wa Gatenga, Itorero rya Gatenga mu rurembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali. Igizwe n’abaririmbyi 90 bo mu ngeri zose, yatangiye umurimo w’Imana mu 1988 mu cyumba cy’amasengesho cy’umudugudu wa Kimihurura mu Ngoma kwa Pasitori Rutamuhana Claude.
Inyandiko y’amateka y’iyi korali igaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatumye iyi korale ibura abaririmbyi benshi (bamwe barapfuye abandi barahunga) ariko mu mezi ya nyuma y’1994, abaririmbyi bake bari basigaye barisuganije bafatanya n’abandi bashya bakomeza kuba korali y’urubyiruko, umurimo w’Imana wo kuvuga ubutumwa bwiza ukomeza utyo.
Mu mwaka wa 2009 nibwo Korali Ukuboko kw’Iburyo yabashije gutunganya indirimbo zayo izishyira kuri mu majwi (CD Audio).
Kwizera Seth, umuyobozi muri iyi korali avuga ko Ukuboko kw’Iburyo yakomeje gutera imbere ari nako yunguka abakunzi hirya no hino ku isi bagiye banayifasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
At :”twakunze gukorera umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu ariko turateganya no kwagura ivugabutumwa ryacu rikajya no mu bihugu by’abaturanyi”.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ihuriro ry’urubyiruko rukora ivugabutumwa rihishiye ibyiza abanyarwanda
11.05.2012 |
|
Chorale Ebenezer yituye umuhanzi Naboth inka
3.05.2012 |
|
Korali Louange y’abanyeshuri ba KIE igiye kumurika umuzingo wayo wa kabiri
3.05.2012 |
|
Zion Temple : Umwana w’Imana agiye kwigaragariza urubyiruko
29.03.2012 |
|
Dushimira Imana ubwisanzure bwo kuyisenga bugaragara mu Rwanda- Prof. Ted Wilson
4.03.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |