Korali Ukuboko kw’Iburyo igiye kumurika album ya mbere PRINT VISITS : 4419 COMMENTS: 13 

Korali Ukuboko kw’Iburyo igiye kumurika album ya mbere


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 13:18' na Vénuste KAMANZI

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashegeshe Korali Ukuboko kw’Iburyo cyane, bakomeje kwiyubaka kugeza aho ubu bamaze gukora album yabo ya mbere mu mashusho bazamurika mu mpera z’iki cyumweru.

Tariki 25 na 26 Gashyantare 2012, ni umunsi itazibagirana mu mateka ya Korali Ukuboko kw’Iburyo, ubwo izaba imurika umuzingo wayo wa mbere mu mashusho mu biterane bizabera kuri ADEPR Paroisse ya Gatenga.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu makorari akora umurimo w’Imana mu mudugudu wa Gatenga, Itorero rya Gatenga mu rurembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali. Igizwe n’abaririmbyi 90 bo mu ngeri zose, yatangiye umurimo w’Imana mu 1988 mu cyumba cy’amasengesho cy’umudugudu wa Kimihurura mu Ngoma kwa Pasitori Rutamuhana Claude.

Inyandiko y’amateka y’iyi korali igaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatumye iyi korale ibura abaririmbyi benshi (bamwe barapfuye abandi barahunga) ariko mu mezi ya nyuma y’1994, abaririmbyi bake bari basigaye barisuganije bafatanya n’abandi bashya bakomeza kuba korali y’urubyiruko, umurimo w’Imana wo kuvuga ubutumwa bwiza ukomeza utyo.

Mu mwaka wa 2009 nibwo Korali Ukuboko kw’Iburyo yabashije gutunganya indirimbo zayo izishyira kuri mu majwi (CD Audio).

Kwizera Seth, umuyobozi muri iyi korali avuga ko Ukuboko kw’Iburyo yakomeje gutera imbere ari nako yunguka abakunzi hirya no hino ku isi bagiye banayifasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

At :”twakunze gukorera umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu ariko turateganya no kwagura ivugabutumwa ryacu rikajya no mu bihugu by’abaturanyi”.

Ukuboko kw'iburyo bari mu rusengero
IBITEKEREZO
ABIFUZA KUMVA INDIRIMBO ZACU KURI INTERNET MWAZISANGA KURI : WWW.INYARWANDA.COM . UGIYE KURI IYO SITE UKANDIKA MURI SEARCH : UKUBOKO, WAHITA UBONA CHORALE UKUBOKO KW'IBURYO N'INDIRIMBO MAZE UKABA WAZUMVA. URETSE KO NO KURI most recent NAHO ZIRIHO. ABASHAKA KUMENYA NEZA ABAHANZI BAZIFATANYA NA TWE MURI IKI GITERANE MUREBE PUBLICITY IRI MUNSI YA CARICATULE AHA KURI IGIHE.COM IMANA IBAHE UMUGISHA
23.02.2012 saa 01:49
Seth Kwizera
Congratulation ,Ukuboko Kw'iburyo Choir, Be Blessed in All !Si ahagusa hari n'ahandi Imana yiteguye kubageza !
23.02.2012 saa 01:05
Mavuta
Bravo Chorale, Imana ibane namwe rwose.Ariko se Dirigeant Olivier dukunze kwita KIBAKI muri Vumilia we ko atagaragara ? hahahahhahahahahaha.Imana ibahire muri byose.
23.02.2012 saa 00:19
BARA
iyi choir nanjye ndayikunda kiriya giterane ntikizanshika courage tubarinyuma
23.02.2012 saa 00:03
deborah
ko nta kanda hano ngo wumve indirimbo mbonye, batinye kubaha indirimo ngo tutayi dawnloading !!!!!!!!!!!!!
22.02.2012 saa 13:45
kameni
Imana ishimwe cyane, nange ndi umukunzi wiyi corar ndishimye cyane kubwiyi nkuru kandi nababwira nti courage Imana irikumwe namwe muribyose ntacyo muzayiburana. Turabakunda cyane twifuza no kwifatanya namwe mumurimo w'Imana.Murakoze
22.02.2012 saa 11:18
felicite
Waooooooooooo !!!!!!!!!!!!!!!!!! bravo UK Choir, turabakunda sana, kdi muzambabarire mukore DVD Nyinshi kuko kuri launch yanyu ndabizi tuzazigura turi benshi tu.
22.02.2012 saa 10:07
Elly M.
Nyikunda cyane nanjye ndetse narabajije menya ko kwinjira ari ubuntu !mureke twitabire kino giterane !iMANA IZABAFASHE
22.02.2012 saa 09:27
ALEXIS
Abatazi kuri ADEPR Gatenga, ni imbere neza ya Rwanda Plastic Industries. Uteze izijya Kicukiro, ukaviramo aho bita ku isonga, cyangwa se ukagera Kicukiro Centre wayoboza ni hafi aho. Abashaka DVD iyo minsi uko ari ibiri y'Igiterane bashobora kuzazigura ariko uwo munsi tuzanatangaza ahandi zizakomeza gucururizwa kuko hari abafatanya-bikorwa turi kuvugana uko tuzazicuruza. Abataba mu Rwanda na mwe ntitwabibagiwe kuko hari gahunda yo gucuruza DVD zacu online ku bufatanye ISANGE CORPORATION. Ku bundi busobanuro mwabaza kuri : 250788463084 / 0728463084
22.02.2012 saa 09:22
Seth Kwizera
Imana ibahe umugisha kandi umuhati wanyu si uw'ubusa ku mwami.
22.02.2012 saa 06:34
nzitakera
Iyo chorale njyewe ndayikunda cyane kuko izi kuririmba kandi ni igikoresho cy'uwiteka. bambwire aho izo dvd zabo zizacururizwa n'ibiciro kuko nanjye nzayikenera. Imana ikomeze kubafasha. ese kwinjira muri iyo iryo murika dvd (album ya mbere) bazishyuza angahe ngo tuyakure muyandi tuyabike ukwayo. Imana ikomeze kubafasha kandi izagaragare muri icyo giterane. ese umuntu wifuza kuba mubaterenkunga hari uburyo bworoshye bwo kubageraho ? mukomeze mugire amahoro y'Imana.
22.02.2012 saa 06:08
Pacifique
BRAVO......... !!!!!!!!!!! Nange nk'uwatangije umurimo w'Imana k'Umudugudu wa ADEPR Gatenga, iyi nkuru iranejeje kandi TURABASHYIGIKIYE muzagire ibihe byiza
22.02.2012 saa 05:45
Pst H.Theo
BRAVO......... !!!!!!!!!!! Nange nk'uwatangije umurimo w'Imana k'Umudugudu wa ADEPR Gatenga, iyi nkuru iranejeje kandi TURABASHYIGIKIYE muzagire ibihe byiza
22.02.2012 saa 05:45
Pst H.Theo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!