Bizimana Patient agiye gutaramira Abanyakigali


Yanditswe kuya 19-09-2012 - Saa 06:13' na Claude Ngoboka

Liliane Kabaganza, Cpt Simon Kabera, Aime Uwimana, Dominic Nic, Gaby Irene Kamanzi na Nelson Mucyo bayobowe na Patient Bizimana biteguye gutaramira abakunzi babo ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2012, kuva saa kumi z’umugoroba i Remera muri salle ya Sport View Hotel.

Iki ni kimwe mu bitaramo bya Gospel bizitabirwa n’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi 2,000 ahasanzwe hamwe na 5,000Frw muri VIP.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuhanzi Bizimana Patient wateguye kumurikira abakunzi be iki gitaramo avuga ko ari cyo gitaramo cye cya mbere ateguye mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kubisabwa n’abari bakunze kumubona mu bitaramo by’abahanzi bagenzi be agenda aririmbamo hamwe n’insengero zitandukanye.

Iki gitaramo kandi giteguwe nyuma y’ibindi bitatu yakoreye i Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba, aho yanashoboye gushyira hanze Album Audio yise ’Ikime cy’igitondo’, hamwe na DVD yise ’Iyo ineza’ ikaba igaragaza amashusho.

Bizimana wamaze igihe kinini abarizwa mu Ntara y’i Burengerazuba, kuri ubu arabarizwa mu Mujyi wa Kigali aho arimo gukorera umurimo w’ubuhanzi, akaba anabarizwa mu itorero rya Restoration Church, ishami rya Gikondo, ayobora ibigendanye no kuramya muri uru rusengero cyane ko n’inganzo ye usanga yibanda ku kuramya Imana.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo ’Menye neza’, ndetse n’indirimbo ’Andyohera cyane’, n’izindi ndirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Aime Uwimana n’abandi.

Ku bijyanye n’igitaramo arimo gutegura kizaba tariki 30 Nzeri 2012, Bizimana avuga ko yizeye ko abakunzi be bazacyitabira ari benshi ku mpamvu z’uko ngo yumva ari wo mwenda yari abafitiye, ati "Iki ni cyo gihe cyo gusengerera ibihangano byanjye abankunda bose n’incuti zanjye zose."

IBITEKEREZO
igitaramo azagisengerera abafana be aho kugisengerera Imana
Musubize17.11.2012 saa 16:28
rukumbi
Le 30 y'ukuhe kwezi ? Ahubwo batuyobore neza kubyerekeye itariki. Ukwezi kwa Nzeri (Septembre) kwararenze.
Musubize24.10.2012 saa 01:31
Uwitaweho
ugira indirimbo nziza
Musubize21.09.2012 saa 02:26
m
Uyu muhanzi ampa umugisha Imana ikomeze imuzamure mu mavuta kandi Imana inshoboze kuzaba mpari . Yesu aguhe Umugisha
Musubize20.09.2012 saa 05:05
ange
Ese dushobora kuzabona DVD ze ?
Musubize20.09.2012 saa 02:33
yvo
Ndifuza kuzaba muriki gitaramo ! Imana izanshoboze.
Musubize20.09.2012 saa 02:01
peacemaker
Mukama wanje !!!!Ahubwo se le 30 zizagera ryali ??? Abo bahanzi bose ndabakunda ariko byagera kuli Dominic Nic bikarushaho !!! Imana ibajye imbere kandi ibakomeze.
Musubize20.09.2012 saa 00:39
ISIRIKOREYE

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!