Urubyiruko rwa ADEPR Bibare rukatarije kugarura ububyutse bwahahoze


Yanditswe kuya 15-09-2012 - Saa 05:46' na Kwizera Emmanuel

Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2012, kuri Paruwasi ya ADEPR Bibare hazabera igiterane cy’Urubyiruko kigamije kugarura ububyutse mu Bibare, hanahindurwa isura isanzwe ihabwa urubyiruko ko ruhora mu byaha.

Igiterane cy’Urubyiruko gifite insanganyamatsiko iherereye muri Daniyeli 11:32b igira iti : “Abantu bazi Imana yabo bazakomera, nibamara gukomera bakore iby’ubutwari”.

Rwamagaju Kayihura Anicet, uhagarariye urubyiruko muri Paruwasi ya Bibare agira ati : “Mu Bibare muziko ari itorero ryagiye rirangwamo ububyutse mu myaka yashize, ubu turagira ngo ubwo bubyutse bugaruke mu Bibare buhereye mu rubyiruko”.

Akomeza ashishikariza abantu gukora iby’ubutwari, by’umwihariko urubyiruko, hakavaho imvugo imenyerewe igira iti “Urubyiruko ntirukizwa, urubyiruko nirwo ruhora mu byaha”, urubyiruko rugashishikarira kugira impinduka nziza mu itorero.

Muri iki Giterane kizatangira saa tatu za mu gitondo kugasozwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hatumiwe Ubuyobozi bw’Urubyiruko mu rwego rw’Umujyi wa Kigali, abahanzi nka Simon Kabera na Uzayisenga Isaie, Chorale Elayono izaba iturutse kuri ADEPR Remera n’amakorari asanzwe abarizwa muri Paruwasi Bibare arimo Chorale Gloria n’izindi.

IBITEKEREZO
nivyiza mwiyumviriye iciyumviro ciza IMANA ibahezagire amen
Nibyiza ubwiza bwanyu n'imbara zanyu.Uwiteka abafashe kandi nimwe itorero n'igihu ritezeho byinshi mu iterambere.Ngaho Imana ibafashe muvane ririya torero mu bwiunge
Musubize15.09.2012 saa 13:24
kaka
mu BBARE uwitwa Rugamba yahasize amateka nawe akwiye gutumirwa
Musubize15.09.2012 saa 10:20
furaha
Mu bykuri ibi bintu birashimishije urwo rubyiruko rukwiye gushyigikirwa, hazakurikireho gutumira incuti zabo zitandukanye za kera basubirane ibihe nk'ibyakera, nanjye ndabakumbuye nuko ntari hafi nakabaye njya gufatanya nabo. Imana izabagirire neza.
Musubize15.09.2012 saa 07:29
Philippe

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!